Umuyobozi w’umujyi wa Nakajima mu Gihugu cy’ Ubuyapani yifatanatije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Umuganura
Ubwanditsi.

Bwana Koichi Kato, Mayor w’ Umujyi wa Nakajima mu Ntara ya Fukushima, imwe mu Ntara zigize Igihugu cy’ Ubuyapani yifatanije n’abana, abarezi n’ababyeyi barerera ku ishuri Umuco mwiza riherereye mu Kagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu birori byo kwizihiza umunsi w’ Umuganura uba buri mwaka mu Rwanda.
Ishuri ‘Complexe Scolaire Umuco Mwiza’ ryasuwe n’abayobozi banyuranye baturutse mu Gihugu cy’Ubudage ryatangiye ahagana mu mwaka wa 2000 ryakira abana b’inshuke uko imyaka yagiye iza ryongerewe ubushobozi. Uyumunsi rifite amashuri abanza ibyiciro byose, ibi rikaba ribikesha abafatanyabikorwa bo mu Gihugu cy’Ubudage. 
Umunyarwandakazi Towari Marie Louise ubu ufite ubwenegihugu bw’Ubuyapani yagize uruhare runini mu gushakira iri shuri abaterankunga na we yamenyanye na bo ubwo yari amaze kumenyana nabo mu Gihugu cy’Ubudage, uyu kandi akaba ari n’umuyobozi w’umuryango (NPO Think About Education) in Rwanda. 
Bimwe bikomeye Ubuyapani bufasha iri shuri uretse inyubako banafasha mu guha amahugurwa abarimu na bo ubwabo bakohereza abarimu kwigisha abanyeshuri hano mu Rwanda.


![]()


Leave a Reply