Nyarugenge: Abanyamuryango ba Rwanda NGOs Forum batanze inkunga y’ibiribwa ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

 

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ikora mu kurwanya icyorezo cya SIDA, Guteza imbere ubuzima n’Uburenganzira bwa Muntu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion) ejo kuwa Kabiri tariki 21 Mata 2020 bashyikirije Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mudugudu wa Kiberinka, Akagali ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirabo, Akarere ka Nyarugenge inkunga y’ibiribwa.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo kuguma mu rugo, abaturage bari batunzwe n’akazi ka buri munsi batabasha gukora bakomeje kunganirwa na Leta n’abandi bagiraneza.

Iyi nkunga y’ibiribwa birimo ibiro 1360 by’ifu ya kawunga, ibiro 950 by’umuceri, ibiro 680 by’ibishyimbo, ibiro 137 by’isukari , litilo 136 z’amavuta ya buto, ibiro 136 by’umunyu n’amakarito 23 y’amasabuni yashyikirijwe ingo 136 z’abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi batuye muri aka Kagali, mu rwego rwo kubafasha kuguma mu rugo no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa muri iki igihe isi yose n’u Rwanda bihanganye n’icyorezo cya coronavirus.

Inkunga yose yatanzwe ifite agaciro  k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshatu (FRW 3,316,000)

Madame Felicite Rwemarika, Umuvugizi w’Imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion) yavuze ko iyi nkunga y’ibiribwa izafasha aba baturage gukomeza kwirinda ingendo zitari ngombwa mu gihe u Rwanda rukomeje kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Iyi nkunga bashyikirijwe itanzwe mu rwego rwo Kwifatanya no gukomeza abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe turimo cyo kwibuka ndetse no kubashishikariza kuguma murugo muri Iki gihe isi yose ndetse n’igihugu cyacu cyibasiwe n’icyorezo cya COVID-19.”

Akomeza agira ati “Izabafasha ndetse barusheho kwirinda ingendo zitari ngombwa mu gihe turwanya icyorezo cya COVID-19.”

Umuvugizi wa Rwanda Civil Society Platform, Dr. Ryarasa Joseph yashimiye imiryango Nyarwanda itari iya Leta ikora ku buzima kubw’igikorwa cyiza yatekereje gukora mu gufasha Leta gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya COVID 19.

Yakomeje yihanganisha ndetse akomeza abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkunga yagejejwe kubo yateganyirijwe n’Umuvugizi wa Rwanda NGOs Forum afatanyije n’umuvugizi wa Rwanda Civil Society Platform n’imiryango yahagarariye abandi (Bamporeze, IMRO, CCN, AHR) ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo na President wa Ibuka muri uwo murenge.

Bimwe mu biribwa byatanzwe 

44,440 total views, 318 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *