Abatanze amaboko ku nyubako y’umupaka wa Bweyeye bambuwe miliyoni 100

Abakozi bagera kuri 200 bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko bambuwe imishahara yabo ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ijana (100,000,000 FRW) na rwiyemezamirimo Twagiramungu Alphonse nyuma yo kurangiza imirimo y’inyubako y’umupaka wa Bweyeye.

Rwiyemezamirimo Twagiramungu yahawe akazi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) mu 2015 ko kubaka umupaka muto wa Bweyeye uhuza u Rwanda n’Uburundi, abakozi bahakoze ubu bakaba bagitegereje imishahara amaso yaheze mu kirere.

Mu bishyuza harimo abakozi n’abari bungirije rwiyemezamirimo bavuga ko bafitiwe ideni ry’amafaranga y’uRwanda angana na Miliyoni 100 kuva mu 2018 na 2019.

Muragijmana Abraham uhagarariye abakozi yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uwo bakoreye atabishyuye kuko rwiyemezemirimo na bo atarabishyura.

Muragijimana avuga ko uku gutinda kwishyurwa kwamugizeho ingaruka mu buryo bwinshi.

Ati « Abana banjye batsinze ibizamini, byansabye kugurisha imwe mu mitungo yanjye ngo bajye ku ishuri. Dushaka ko Leta idufasha. Databuja andimo amafaranga ibihumbi maganatanu (500,000 FRW).

Muragijimana avuga ko iki kibazo cyagarutsweho mbere y’inama y’umushyikirano ya 2019 bizezwa kugikemura vuba bituma batakivuga mu nama. Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) na rwiyemezamirimo bavuze ko bagiye kugikemura mu maguru mashya kugeza ubu hakaba ntakirakorwa.

Niyonsaba Cléophas, ni umwe mu bungirije rwiyemezamirimo, avuga ko yahunze abakozi ngo batamwishyuza mu gihe rwiyemezamirimo amufitirye na we amafaranga agera muri Miliyoni mirongo itandatu (60,000,000 FRW), bituma atarashoboraga kwishyura abakozi bagomba kwishyurwa agera kuri miliyoni 100.

Kankindi Leoncie, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko iki kibazo bakizi.

Ati  » Rwiyemezamirimo hari ibyo yagombaga gukemura mbere yo guhabwa amafaranga. »

Rwiyemezamirimo Twagiramungu Alphonse avugana na The News Times yagize ati » Mubaze Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) barababwira uko buri kimwe n’uko bari kubikemura. »

Naho Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) Serubibi Eric, avuga ko iki kibazo kizakemuka mu cyumweru kimwe.

Serubibi avuga ko bazabanza kwishyura abakozi, bakishyura Twagiramungu nyuma. Ibi ngo byari kuba byarakozwe mbere, ariko ngo Twagiramungu yari yabanje kubyanga nyuma aza kubyemera.

Serubibi akomeza agira ati “Twemeranyije ko tuzabanza kwishyura imyenda abakozi bafitiwe na rwiyemezamirimo tukanishyura abari bamwungirije nyuma na we tukamwishyura asigaye. Rwiyemezamirimo yabanje kwanga ubu bwumvikane ariko nyuma aza kuva ku izima yemera ko tubikemura gutyo.iki kibazo turagikemura twishyura ayo mafaranga bitarenze iki cyumweru,”

 

 

 

54,484 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *