Itangazamakuru ryigenga riherereye he mu bufasha bugenerwa abagezweho n’ingaruka za COVID-19

Icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyibasiye isi yose cyije mu gihe gito cyane maze gikwira ibihugu bya Afurika harimo n’u Rwanda, kizahaza benshi, abandi barapfa.

Kugeza ubu umubare w’abatahuweho iyi ndwara mu Rwanda ugeze kuri 102, abandi basaga 1000 bari mu kato. Icyo kwishimira ni uko aho mu bindi bihugu iki cyago cyageze cyisasiye imbaga, mu Rwanda hakaba nta n’umwe kirahitana nk’uko Minisiteri y’ubuzima ihora ibigaragaza.

Igihugu cyashyize imbaraga nyinshi mu guhangana n’ikwirakwira ry’iyi ndwara idasanzwe ndetse no gufasha abagezweho n’ingaruka z’ihagarikwa ry’imirimo yari itunze benshi kubera gahunda yo kuguma mu rugo, bamwe bagenerwa inkunga irimo ibiribwa ariko kugeza ubu abakora itangazamakuru ryigenga na bo usanga bari batunzwe n’uko imirimo myinshi yakoraga ubudasiba bityo bakabona duke two kubatunga na byo bidahagije, ubu bararirira mu myotsi, kuko usanga ubufasha buturuka mu nzego nyinshi z’igihugu bo butabageraho, dore ko inzego zishinzwe itangazamakuru zabateye umugongo, ngo nibahange amaso Leta ku nkunga itanga ku bandi banyarwanda mu midugudu no mu masibo.

Ubusanzwe, Itangazamakuru rifatiye runini ubuzima bw’Igihugu n’abanyarwanda mu kwihutisha iterambere, haba mu kwigisha/gukebura, kumenyesha no gususurutsa hagamijwe ko ubuzima bwa benshi buva mu mwijima.

Inkuru dukesha Impamba.com yo kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Mata 2020, yagarutse ku ihezwa cyangwa akato itangazamakuru ryigenga ryahawe n’urwego rushinzwe ku ryubakira ubushobozi mu mirimo yaryo ya burimunsi.

Mu Kiganiro Impamba.com yagiranye na Bwana Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uru rwego rwitwa Inama nkuru y’Itangazamakuru (MHC), uyu muyobozi yavuze yivuye inyuma ko abanyamakuru na bo aho batuye bagomba gufashwa kuko mu gutanga ubufasha bikorwa ntakuvangura icyiciro runaka.

Muri ibi bihe bikomeye Itangazamakuru ryigenga riri mu byiciro by’abaturage b’u Rwanda bari mu buzima bugoye.

Kugeza ubu amakuru agera ku banyarwanda ajyanye n’icyorezo cya coronavirus aturuka mu nyandiko ya Minisiteri y’ubuzima, itangazamakuru rikayashingiraho ryandika, nyamara ryagakwiye guhabwa ubufasha burimo amahugurwa ku bijyanye no gutangaza inkuru z’ubuzima mu bihe bidasanzwe nk’ibi by’icyorezo cya coronavirus, ibikoresho by’ubwirinzi ndetse bakaba banagenerwa inkunga y’amafaranga kugirango na bo babashe kubaho n’imiryango yabo yagezweho n’ingaruka z’icyi cyorezo, doreko abafatanyabikorwa bajyaga bafatanya mu byo gutangaza inkuru zo kwamamaza bakabona amafaranga make yo kubafasha kubaho ubu ibikorwa byabo bifunze.

Usibye ingaruka z’ubukene zageze ku banyamakuru bakorera ibitangazamakuru byigenga, biranagoye kuba babasha kugera ku nkuru hirya no hino mu gihugu muri ibi bihe by’iyi ndwara.

Mbungiramhigo mu gusubiza impamba.com ku kijyanye no kuba urwego ahagarariye rwafasha itangazamakuru ryigenga kugera ku makuru no kubona insimburamubyizi kugira ngo batunge imiryango yabo, yavuze ko ibigo mu bushobozi bifite bikwiye kugerageza uko bishoboye muri ibi bihe bigashakira abakozi babo inkunga yo gukora akazi kabo.

 Ihurizo ritoroshye

Mbungiramihigo yashishikarije amashyirahamwe atandukanye abanyamakuru bahuriramo kuba bakora nk’izindi nzego bakusanya inkunga yo gufasha abanyamakuru ati “Kuko abishyize hamwe bahuza imbaraga.”

Iki gisubizo uyu muyobozi atanga gisa nk’aho kidashoboka kuko ni kenshi izi nzego n’amashyirahamwe y’abanyamakuru bagiye basabwa cyangwa ubwabo bakiyemeza kwishyira hamwe ngo bafashanye mu rugamba rwo kwiteza imbere, maze byose bigapfira mu kubura ubushobozi.

Umwe mu bafite ibitangazamakuru byigenga mu Rwanda, Nsengimana Théoneste uhagarariye ikinyamakuru umubavu aherutse gukora inkuru yaciye kuri umubavuTV Online, agaragaza ibibazo by’ubukene bukabije byibasiye igitangazamakuru ahagarariye.

Ati “gusaba ubufasha si ubucucu, dukeneye ubufasha bwanyu mu buryo butandukanye, ntimutekereze ko gusaba ubufasha ari ubucucu cyangwa ubugoryi kuko nta muntu udasaba ubufasha n’igihugu kirasaba, ntabwo ari ibintu twihariye twenyine nta n’ubwo ari igikuba duciye,[….]

Kugeza ubu, Leta n’imiryango itandukanye irimo amadini bakomeje gufasha abanyarwanda bahuye n’ingaruka za coronavirus, aho ADEPR yakusanyije miliyoni zisaga 43 zo kugoboka  abakirisitu bagowe no kubona ifunguro mu Mujyi wa Kigali. Uru rwakabaye urugero rwiza ku Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ishinzwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru mu kugoboka abanyamakuru muri ibi bihe bitoroshye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times kuru uyu wa 04 Mata 2020 ivuga ko Leta y’u Rwanda igiye gushyiraho ikigega cyo gufasha urwego rw’abikorera bagezweho n’ingaruka za COVID-19.

Itangazamakuru ryigenga na ryo uyu munsi ribarirwa mu rwego rw’abikorera kuko usanga akenshi ryishakashakiriza imibereho. Muri ibi bihe bitoroshye abikorera bagezweho n’ingaruka za COVID-19, iri tangazamakuru na ryo rigeze aharindimuka keretse Leta n’abarishinzwe batanze ubutabazi.

 Hakizimana Elias.

 

 

48,226 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *