Hasohotse urubuga wakumviraho ibitabo aho uri hose mu kwirinda CORONAVIRUS

Muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda corona virus, ubucuruzi bwinshi bwahagaze. Bumwe mu bucuruzi bwahagaze harimo n’inzu zisanzwe zitangaza ibitabo mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego, rwiyemezamirimo Fiston Mudacumura, usanzwe ufite inzu itangaza bitabo Mudacumura Publishing House yatangije urubuga https://www.haapastore.com/, umuntu ashobora kumviraho zimwe mu nkuru batangaje mu bitabo.

Uru rubuga ruje rushamikiye ku mushinga “HAAPA (Hadithi za Africa Pamoja)” biri mu Giswahili. Ugereranyije mu Kinyarwanda, ni urubuga rw’inkuru zo muri Africa ariko mu ndimi nyafurika. Gusa uru rubuga byagaragaye ko rushobora kugirira akamaro kenshi n’abandi batangaza ibihangano cg ibikorwa bishingiye ku buvanganzo nyemvugo muri Afurika no hanze.

Uru rubuga https://www.haapastore.com/ platform rwemerera umuntu wese kuba yafunguzamo konti, akajjya abikamo ibikorwa bye cg ibihangano biri mu majwi, ndetse no kuba yabicururizaho muri iki gihe twirinze #Covid19 mu ngo zacu.

Urubuga https://www.haapastore.com/ ntirureba gusa abatangaza ibitabo mu majwi, ahubwo n’abaririmbyi, abanyamuziki, abasizi bafite imivugo, inkinamico mu majwi, abigisha iyobokamana, abahwituzi,… bashobora kurukoresha begerana n’abafana cg abayoboke babo.

Urubuga https://www.haapastore.com/ rwemerera ba nyiri ibikorwa cg ibihangano mu majwi kuba babicurizaho babishatse. Kuko kuri ubu, umuntu ashobora kugura uburenganzira bwo kumva ibyo bikorwa cg ibihangnao, yishyuye akoresheje MTN Mobile money ndetse na Paypal ku bari hanze y’igihugu. Ibi bikaba byafasha abanyarwanda n’abandi kumva inkuru n’ibiganiro mu majwi muri ibi bihe twirinda #Covid19; batavuye mu ngo zabo.

Kuri ubu, urubuga https://www.haapastore.com/ rufite inkuru z’ibitabo (Audiobooks) ma majwi zigera ku ijana, ushobora kumva wishyuye amafaranga atarenze Magana abiri y’amanyarwanda 200 Rwf (0.2$) kuri Mobile money cg Paypal. Rwiyemezamirimo watangije uru urubuga, kaba akangurira n’abandi bafite ibikorwa cg ibihangano biri mu majwi ku ba bakifashisha uru rubuga bacururizaho, ariko bakomeza gushyikirana n’abafana cg abayoboke babo bari mu ngo n’ahandi bari kwirindira ukwiyongera kwa #CoronaVirus.

Rwiyemezamirimo, Fiston Mudacumura ni umwe mu bafite ibigo bikiyubaka “Mudacumura Publishing House”, bicumbikiwe mu kigo gishinzwe guteza imbere udushya mu bijyanye n’ubushabitsi muri tekinoloji mu nganda z’umuco cyancyane iz’amajwi n’amashusho “ICT Innovation Center for Audio visual”, Kicukiro. Iki kigo kikaba cyaratangijwe na RDB ku bufatanye na KOICA.

UBWANDITSI

3,604 total views, 28 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *