Gicumbi: Abagore bavuga ko abagabo babatererana mu kwita ku mirire y’abana

Ubwo abagore bo mu Karere ka Gicumbi bahuriraga mu Murenge wa Nyankenke mu kagari ka Butare bizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe, banenze abagabo ko batajya bita ku mirire y’abana babo.

Abagore bavuga ko abagabo bamenya niba abana babo barya indyo yuzuye ari mbarwa. Bavuga ko abagabo bagiye babafasha mu gushaka ibiribwa bikize ku ntungamubiri byaba ari byiza kuko abagore bajya babona ibyo bagaburira abana babo.

Ikbazo bavuga kikigaragara ni uko hari abagabo bagifite imyumvire ko hari ibiharirwa abagore mu muryango bonyine, mu gihe abagore babona ko bisaba ubufatanye.

Mukafurere Dative watoranyijwe nk’umukorerabushake mu kurwanya imirire mibi, avuga ko ku rundi ruhande hari abagore bagerageje gukora uturima tw’igikoni kandi ngo byatumye babona icyo bagaburira abana babo bituma imirire iba myiza kurushaho.

Agira ati: “Hari ingo zidafite ikibazo cyo kubona ibyo zigaburira abana babo bikize ku ntungamubiri ariko hari n’abandi bagerageje kandi ibi byagize uruhare mu kugabanuka kw’abana bafite imirire mibi ikabije.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Abagore mu Murenge wa Nyankenke Uwamahoro Clemantine avuga ko bakomeje gufatanya na ba mutimawurugo mu  kwesa imihigo biyemeje harimo gutera ibiti by’imbuto bigeze ku gipimo cya 75% ndetse no kubaka uturima tw’igikoni tugera kuri 717.

Avuga ko kuri buri Mudugudu hari urugo mbonezamikurire y’abana bato kandi ngo nta miryango ikirarana n’amatungo mu Murenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix asaba abagabo bo muri Nyankenke gufatanya n’abagore babo mu kwita ku mirire y’abana kuko ngo umwana urya neza atarwaragurika.

Ati: “Twahisemo kwizihiza uyu munsi muri Nyankenke kuko hayoborwa n’umugore kandi ushoboye, ukurusha umugore aba akurusha urugo, no mu kuboneza imikurire y’abana abashakanye baba bagomba gukorana.”

Kuri uyu munsi wahariwe abagore, insanganyamatsiko ni “Umugore ku ruhembe mu iterambere” hanerekanywe Nyampinga ukunzwe kurusha abandi, Irasubiza Aliane ukomoka muri Gicumbi.

Inkuru dukesha Umuseke.com

304 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *