Umudugudu wa Bukinanyana wizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Umunsi Mpuzamahanga w’umugore wizihizwa hirya no hino ku Isi buri mwaka tariki ya 08 Werurwe. Mu Rwanda, uyu munsi ni ingenzi cyane aho hagarukwa ku iterambere ry’umugore, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ku Ruhembe mu Iterambere”. Umudugudu wa Bukinanyana uherereye mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu Mudugudu, ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage n’abagore muri rusange kwizihiza uyu munsi aho abagore bibumbiye mu matsinda atandukanye bagaragaza ibyo bamaze kugeraho. Bagaragaje akanyamuneza ko abenshi muri bo bagiye bazamuka mu byiciro bitandukanye by’ubudehe. Uyu munsi kandi waranzwe n’ubwitabire aho abarenga Magana abiri bari bakereye kuwizihiza.

Bizihije umunsi w’umugore bacinya akadiho

Mukama Sylivie, ni umwe mu bagore bahagarariye amatsinda yavutse muri uyu mudugudu wa Bukinanyana kuva mu mwaka wa 2016. Mukama Sylivia, kimwe na bagenzi be ahagarariye mu itsinda “Imbuto”, ahamya ko hari byinshi bagezeho mu iterambere ry’abanyamuryango binyuze mu kwishyira hamwe no guhuza ibitekerezo. Akomeza ashimira Leta y’uRwanda igangane imbere na Nyakubahwa Paul Kagame wabaye abagore ijambo ari ho ibyiza byose babikomora.

Yagize ati “Twatangiye mu mwaka wa 2016 turi abanyamuryango cumi na batanu n’ubwo batanu bacitse intege bakavamo ariko abasigaye icumi hari aho twavuye n’aho twageze. Twatangije umugabaneshingiro w’amafaranga maganatandatu (600FRW) Ubu tugeze ku mafaranga igihumbi n’ijana (1,100FRW) kuri buri munyamuryango. Ubu uko turi abanyamuryango 13 tubasha dusigaye tugabana arenga Miliyoni buri gihe turashe ku ntego. Turashima inkunga twahawe n’Akarere ka Gasabo kuko twabashije kuyibyaza umusaruro ubu turakabakaba Miliyoni ebyiri. Turagurizanya, tugatangirana ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), twanagize uruhare mu gutera inkunga isanwa ry’inyubako y’akagali kacu”.

Amatsinda y’abagore bari bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’umugore mu mudugudu wa Bukinanyana

Abagore bakuriye amatsinda yose uko ari atanu yavutse ku itsinda “Imbuto” ryabyaye Ikirezi cya mbere, na ryo ribyara ikirezi cya kabiri kugeza ku kirezi cya kane (cya Buhoro) bose bagaragaza ko hari aho aya matsinda yabafashije kugera mu rwego rw’iterambere ry’ingo zabo aho kugeza ubu ngo batakigorwa no kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bukinanyana Rukundo Jean De Dieu na Mukama John ushinzwe umutekano bibukije aba bagore kwita ku iterambere ry’umuryango batangira amakuru ku gihe kugira ngo abana barindwe ihohoterwa rikorerwa mu ngo muri rusange n’ihohoterwa rikorerwa abana muri by’umwihariko, inda zitateguwe, ibiyobyabwenge n’ibindi bidindiza iterambere ry’umuryango.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bukinanyana Rukundo Jean De Dieu

Banabibukije kandi kujya bitabira gahunda za Leta zirimo Umugoroba w’ababyeyi n’umuganda kugira ngo batange ibitekerezo bishingirwaho mu kubakorera ubuvugizi.

Dukurikire ku rubuga rwacu rwa Twitter @theinspirerpubl

1,837 total views, 1 views today

Spread this story

Une pensée sur “Umudugudu wa Bukinanyana wizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

  • Avatar
    Mar 8, 2020 à 5:51
    Permalink

    Nanjye nari mpari byari uburyohe. Wakoze cyane umunyamakuru. Madamu Clemence na Madamu Goretti bacinye akadiho bashimisha abaribahari. Abagore oyeeeee Perezida Kagame oyeeee💞👍👍👍👍

    Répondre

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *