Wa mugabo wasambanyije umwana dosiye ye iri gukurikiranwa ari hanze

Mu minsi ishize twabagejejeho ubuhamya bw’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 (Ketia) wasambanijwe n’umugabo wa nyina ubugira gatatu kuva afite imyaka 13 akaba asaba ubutabera. Aho twasubikiye inkuru ntabwo twari twamenye impamvu uyu mugabo yafunguwe kandi umurega atarahabwa ubufasha.

Ubushinjacyaha bukuru bw’uRwanda bwadutangarije ko kubijyanye no gufunga no gufungurwa by’agateganyo, uyu mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana akurikiranywe ari hanze, ubushinjacyaha bukaba bukiri mu iperereza kuri iyo dosiye kugira ngo buzayifateho umwanzuro.

Uyu mwana mu buhamya bw’ibyamubayeho agira ati: “Aheruka kunsambanya mu kwezi kwa munani, umugabo wa Mama yabinkoresheje inshuro eshatu, twari tubanye imyaka itatu, Mama yarazaga akankubita, akanyirukankana n’akamamiro, rimwe naraye no hanze, bwije umugabo atarataha ndagenda ndakingura ndaryama, noneho bukeye Mama ajya mu kazi, hashize iminsi njya no kugenda yaratangiye akajya antuka ngo nta cyo nzigezaho, hari n’ubwo yandaje hanze ngo umwana w’iwe araguye.”

Ketia ubu ari kubana n’umubyeyi (tutashatse kuvuga amazina) bahuriye mu rusengero aza gutinyuka amufungurira umutima amubwira iby’ubuzima bwe bw’agahinda n’umubabaro, nuko amusaba ko yamubera umubyeyi bakibanira ngo kuko yumvaga yakwiyahura.

Iki cyaha cyo gusambanya umwana uyu mugabo akurikiranyweho, iyo agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo mu Rwanda.

Elias Hakizimana.

 

11,811 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *