Umunyamakuru Sibomana akaba n’Umukinnyi w’Ikinamico mu rukundo rw’igishyuhirane n’Umunyamuziki Sunny

Sibomana Emmanuel bakunze kwita Papa Star cyangwa Papa w’AbaSTAR (Ibyamamare), umunyamakuru ukorera Radiyo na Televiziyo Isango Star uzwi ku izina rya Patrick mu ikinamico Urunana, aratangaza ko uyu mwaka wa 2020 usiga arongoye.

Uyu musore uri mu rukundo n’icyamamarekazi mu muziki ‘Sunny’ yadutangarije ko nta kabuza, uyu mwaka wa 2020 ugomba gushira arongoye uyu mukobwa yihebeye.

Aganira n’umunyamankuru wa The Inspirer, Sibomana yagize ati “Nakuze, ejobundi ku itariki 12 z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka nujuje imyaka 35, urumva koko ntakuze? Urumva ntakeneye umugore?”

 

Uyu musore ngo ntagitora agatotsi kubera urukundo rwinshi afitiye uyu mukobwa

Avuga ko ari iterambere no gutera indi ntambwe, ibyo we yise ko ari igihe amata aba abyaye amavuta.

Urugendo rwe rwo kumenyana no gukundana n’uyu mu Star ngo rwatangiriye ahitwa ‘Camp Kigali’, mu mpera z’umwaka wa 2018 ubwo bahuriraga mu gitaramo cyiswe Christmas Cerebrity Party, igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu rwego rwo kwizihiza Noheli.

Ati “Mbona abantu benshi bari kumufotora, abandi babyigana bamukoraho nkibaza uwo muntu uwo ari we dore ko yari yambaye n’ikanzu nziza igura amadorari ibihumbi cumi na bitanu yambaye neza yifunze, ntangira gukora ubushakashatsi kuri uwo muntu, ubwo naje kureba nsanga usibye no kuba ari umu star (icyamamare) yujuje n’ibyo nifuza, afite umutima mwiza, afite charactere (imyitwarire) myiza, azi gukora, ni umu star, nyine nawe urabyumva,”

Akomeza avuga ko bitahagarariye aho yaje gushaka umwanya bagahura ariko ngo ntibavuganye birambuye kuko bari mu kazi, ubwo bakoranaga ikiganiro mbonankubone (interview).

“Mu kuvuga iby’urukundo, nanyuze kuri Phil Peter, umunyamakuru uzwi mu bijyanye n’imyidagaduro ni we wabimfashijemo njya kumubwira ko mukunda, ariko mbona abaye nk’ubitera utwatsi, bamwe bati anteye indobo, abandi babigereranya nk’aho anteye nka kontineri cyangwa ikigunguru kinini ariko biriya ntabwo byantunguye kuko ndabimenyereye, tuzi ko abakobwa benshi iyo umusabye urukundo adahita yemera, abanza kwiraza i Nyanza ariko nzi ko azemera nubwo ataremera, uyu mwaka uzarangira mfite umugore kuko mfite icyizere.”

Uyu Sibomana ngo yizeye mugenzi we Phil Peter kuko basanganywe ubucuti, nuko amaze kumuganiriza uburyo yashenguwe n’urukundo rwa Sunny umugambi wo kurikocora bawunogereza hamwe.

Sibomana ahakana ibivugwa na bamwe bashaka kwitambika mu by’urukundo rwe n’uyu mukobwa, bavuga ko ngo yamukundiye ko aheruka kumurika mu ruhame imwe mu mitamenwa y’amazu ye, abandi bati amukundiye ko ari umukire afite amafaranga, abandi bakavuga ibindi.

Yagize ati “ Hari ikintu abantu tutumva kimwe bavuga ngo nakunze Sunny kubera ziriya appartements (inzu zigezweho) amuritse, ngo nakunze Sunny ngo kubera ari umukire afite n’ama étages (inzu zigeretse) muri Tailand, ariko Oya, abandi bati ngo namukunze kubera ko ari umu Star ngo afite amafaranga,[…..] Oya, kuko nari naramukunze kera mbere y’uko ibyo bivugwa ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’abandi ba Star b’inshuti zanjye namenyanye na bo mbere y’uko menya SUNNY bafite ubwo butunzi bwose ni bo mba narakunze!

Atanga ubutumwa ku bandi banyamakuru batararongora ko batinyuka bagatera intambwe bakarikocora.

Ati “jyewe nagukunze ndabikubwira igiturika kigaturika, aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye, bimubwire umwiyegereje arabyumva na we ni umuntu,”

Kugeza ubwo tubatangarije inkuru y’urukundo rw’uyu musore twagerageje kuvugana na Sunny wamutwaye umutima ntitwabasha kumufatisha kuri Telefone.

Kubashaka gukurikira andi makuru ku buzima bw’uyu munyamakuru w’icyamamare mu ma kinamico no mu makuru y’imyidagaduro bamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram Sibomana.emma

Elias Hakizimana.

102,363 total views, 883 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *