Ubuhamya bubabaje bw’umwana wasambanyijwe n’umugabo wa Nyina akabura ubutabera [yavuguruwe]

Ketia (izina twahinduye), ntitwashatse kuvuga amazina ye kubera impamvu z’uko akiri umwana, ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 16, uyu mwana avuka ku babyeyi bombi bava inda imwe nk’uko amakuru agera kuri rwandainspirer.com abivuga.

Ubuhamya bw’uyu mwana burababaje cyane kuko we n’abazi amakuru ye yimbitse bavuga ko agisamwa na Nyina uva indimwe na Se bamubyaranye, iyo nda basiganiye kuyikuramo, ariko Nyina arwana gitwari umwana aza kuvuka.

Ntabwo Se na Nyina bigeze babana, ahubwo Se yashatse undi mugore, Nyina na we ashaka undi mugabo. Ketia yarerewe mu miryango itandukanye kugera agize imyaka cumi n’itatu (13) aho yaje kubana na Nyina kuva mu mwaka wa 2017, aho yahuriye n’akaga n’uburushyi, afatwa nk’umukozi, asambanywa n’umugabo wa Nyina inshuro zitandukanye, abura impuhwe za Nyina za Kibyeyi.

Mu magambo ye, n’ikiniga n’agahinda, Ketia avuga ko igihe yumvaga umutima ugiye guturika, yahisemo kubibwira umubyeyi basengana, amusaba kumubera umubyeyi kuko yabuze impuhwe za Se na Nyina, kandi ngo yari arambiwe gukorerwa iryo hohoterwa ry’indengakamere yakorerwaga n’umugabo wa Nyina. 

Ahorana agahinda kenshi. Icyamubabaje nuko uyu mugabo mu byumweru bibiri gusa yafunguwe kandi ibimenyetso bya muganga byaragaragaje ko yahohoteye uyu mwana.

Agira ati: “Aheruka kunsambanya mu kwezi kwa munani, umugabo wa Mama yabinkoresheje inshuro eshatu, twari tubanye imyaka itatu, Mama yarazaga akankubita, akanyirukankana n’akamamiro, rimwe naraye no hanze, bwije umugabo atarataha ndagenda ndakingura ndaryama, noneho bukeye Mama ajya mu kazi, hashize iminsi njya no kugenda yaratangiye antuka akajya antuka ngo “wa mabyi we! Ngo wa macuho we! Ngo nta cyo uzigezaho,” hari n’ubwo yandaje hanze ngo umwana w’iwe araguye.”

Ketia ubu ari kubana n’umubyeyi (tutashatse kuvuga amazina) bahuriye mu rusengero aza gutinyuka amufungurira umutima amubwira iby’ubuzima bwe bw’agahinda n’umubabaro, nuko amusaba ko yamubera umubyeyi bakibanira ngo kuko yumvaga yakwiyahura.

Umubyeyi wakiriye Ketia amaze kumva arambiwe gusambanywa n’umugabo wa nyina.

Ubuhamya bw’uyu mubyeyi: “Nsengera Kuri ADPER i Remera, jyewe uyu mwana twamenyaniye ku rusengero yicaraga ku ntebe y’imbere nicara kuyikurikira, aza kunyandikira agapapuro ansaba nimero yanjye ndayimuha nyuma aza kumbwira ati jyewe ndifuza ko wambera Mama, ndamubwira nti nta kibazo uzaze tuganire, nuko aje ndamubaza nti ese nta babyeyi ugira? Ati ndabafite ariko ntabwo bankunda! Umwana ambwira ko uwo babana atari Se kandi Nyina atamufata neza, aramutoteza, nta burenganzira abona nk’umwana, ndamubwira nti ugende wihangane tuzaganira na Mama wawe tumubaze impamvu. Umwana bigeze aho arambwira ati “byanze ndumva ngiye kwiyahura!” Ndamubwira nti nta mpamvu yo kwiyahura, uzaze iwanjye mu rugo tuzakurikirana ikibazo cyawe; nyuma umwana aje ndamwakira ikibazo tukigeza no mu nzego z’ibanze,”

Uyu mubyeyi yateze amatwi Ketia yiyemeza kumurera nk’umubyeyi anamufasha gukurikirana iki kibazo

Uyu mubyeyi wakiriye Ketia avuga ko umukuru w’isibo yamubwiye kugumana umwana ngo hakurikiranwe ikibazo cye, uyu mugabo wakoze amabara akaza no gutabwa muri yombi. Gusa ubu uyu mwana arahangayitse kuko uyu mugabo wamusambanije yarekuwe mu kanya nk’ako guhumbya, akaba ari kwidegembya ataryojwe iki cyaha kiri mu byaha by’indengakamere mu mategeko mpanabyaha yo mu Rwanda.

“Na we nyine ubwo yabibwiye abamukuriye (umukuru w’isibo), ubufasha bw’ibanze baduhaye nuko twabahamagaye bakaza bikaba ngombwa ko uwahohoteye umwana ashyikirizwa inzego z’ubutabera. Umwana yafatwaga ku ngufu n’umugabo wa Nyina, umwana yatubwiye twese n’abayobozi muri rusange ko bibaye inshuro eshatu, inshuro ya kane yajya kumusambanya akanga, umugabo amubwira ko ari igicucu ngo yari kuzamukorera ibintu byiza.”

Uyu mubyeyi yajyanye umwana  kwa Muganga

“Ni nanjye wamujyanye ibisubizo bye nijye babwiye ko byabonetse, batubwiye ko babyohereje ku rwego rw’ubugenzacyaha (RIB) i Remera ngo tugende, kugeza ubu nta gisubizo kindi turabona.

Icyadutunguye nuko twabonye uwaregwaga cyangwa se uwafunzwe kubera guhohotera umwana yafunguwe kandi batigeze batumenyesha, twebwe turifuza kumenya neza impamvu y’iryo fungurwa kandi tukarenganurwa biciye mu nzego za Leta ”

Aya mahano yabereye  mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali ari na ho abavugwa muri ubu buhamya batuye. 

Abakabaye ababyeyi ba Ketia bo kumurera ngo ajye ejuru azabe umuntu wigirira icyizere, ni bo bamukururiye akaga, barangajwe imbere na Nyina umubyara utarigeze yita ku burere bw’uyu mwana.

Mu mateka ye yibuka y’ubuto bwe, Ketia avuga ko ubuzima bwamubanye umubirizi, aho yabayeho igihe kirekire atazi Se.

Agira ati “Jyewe ibyo nakubwira nuko nabazaga mukecuru wanderaga nti “ese mukecu, ko ku ishuri bambaza aho Papa aba, ntiwambwira aho aba? Akambwira ati ntabwo nzi aho aba, ati ariko tuzabaza Mama, Mama namubaza akambwira ati nanjye simuzi! Noneho bigera aho, nkamubaza nti ese basi ntan’ubwo uzi izina rye ngo urimbwire, akambwira ngo ntaryo azi, mba muri ubwo buzima, akajya ambwira ukuntu nabayeho ajya kunsabira igikoma, akambwira ukuntu Papa yavugaga ngo bante mu musarane, ariko Mama akabyanga, na Mama mbimubajije arambwira ngo nuko byari bimeze ngo kandi ntabwo byari bimunaniye kuba yamfata ampetse ngo anjishure anshyire inyuma y’igipangu cy’umuntu ngo yigendere, yabimbwiye ejobundi nkiga mu wagatanu.”

Ketia yabayeho mu buzima bushaririye, asaba Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda gukoresha ubutabera butarenganya uyu mugabo wamuhohoteye agafungwa kandi akaryozwa icyi cyaha yakoze nk’uko biteganywa n’amategeko mpanabyaha.

Aho amenyeye ubwenge, Ketia yisanze aba mu miryango myinshi. “Nabaye mu muryango wa kwa Nyina wa Mama, mba no kwa Mukecuru, mba no kwa Mukuru wa Mama, hose narahabaye.”

Mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2017, nibwo yatangiye kuba kwa Nyina, aho yahuriye n’uruva gusenya. Akihagera, ngo uyu mugabo wa Nyina yatangiye kujya amwirebeshwa neza, ngo hari n’amakuru avuga ko hari n’undi mukobwa wahabaga na we akaza kuhava kubera ifuhe rya Nyina wabonaga bitazoroha kubera ingeso mbi y’uyu mugabo we yo gusambanya abana. Gusa umuntu yakwibaza impamvu izi mpuhwe uyu mugore yagiriye abandi yananiwe kuzigirira umwana yibyariye.

Uyu mugabo ngo yakundaga gushukisha uyu mwana udufaranga nka 500frw, …ngo ntazibagirwa umunsi umwe nyina amuraza hanze imvura yaguye. Nyina ngo afitanye abandi bana n’uyu mugabo we ariko ngo Ketia agafatwa nk’umukozi.

“Jyewe bamfataga nk’umukozi mu rugo, n’imwe mu miryango yabo babahishaga ko ndi umwana wabo, bakababwiraga ko ndi umukozi,”

Ngo arifuza ko bamubwira impamvu uyu mugabo yafunguwe kandi ibimenyetso bya Muganga byaragaragaje ko yamuhohoteye. Ati: “Ndifuza ko bamufunga,”

Ku bw’amahirwe, uyu mwana ngo nk’uko babwiwe no kwa Muganga ngo ibimenyetso byagaragaje ko yasambanijwe ariko ngo nta nda nta n’indwara zo mu myanya ndangagitsina yamwanduje. Arasaba urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) gukoresha ubunyamwuga n’ubunararibonye ndetse n’ubushishozi bakamurenganura, agahabwa ubutabera abamuvukije uburenganzira bwe bagakurikiranwa ndetse bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Nyuma yo guha urubuga uyu mwana n’umubyeyi (babana) ngo baduhe ubu buhamya ku ndangururamajwi ya rwandainspirer.com, twashatse kumenya icyo urwego rw’ubugenzacyaha bw’uRwanda (RIB) ruvuga ku ifungwa n’ifungurwa ry’uyu mugabo.

Mu kiganiro kuri Telephone, Umuvugizi w’urwego rwubugenzacyaha (RIB) Madame Umuhoza Marie Michelle yatubwiye ko icyo bagombaga gukora ari ugukora idosiye y’uyu mugabo Yambabariye (ukekwaho gukora iki cyaha) cyo gusambanya umwana bakayishyikiriza ubushinjacyaha, ibyo ngo bikaba byarakozwe.

Ati: “Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwamufunze itariki ya 21/1/2020, tumukorera Dosiye tuyoherereza ubushinjacyaha, twe twaramufunze tumukorera dosiye tuyoherereza ubushinjacyaha, turi inzego ebyiri zitandukanye ariko zikorana, iby’urwego rero rw’ubugenzacyaha rwakoze ni ibyo nkubwiye.”

Iki kibazo twakigejeje mu bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’uRwanda kugira ngo tumenye impamvu z’ifungurwa ry’uyu mugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana, ariko kugeza ubu ntacyo baradutangariza, nibagira icyo batubwira tuzakibatangariza mu yindi nkuru.

Byakusanyijwe na: Elias Hakizimana.

theinspirerpublications@gmail.com 

 

 

 

 

 

12,213 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *