Abahinzi biteze impinduka muri Serivisi z’ubuhinzi binyuze mu Kwiyandikisha mu Ikoranabuhanga rya Telephone ‘e-Granary’

Mu rwego rwo gufasha abahinzi kubona serivisi zisumbuye z’ubuhinzi, Umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda (IMBARAGA) ku bufatanye n’impuzamiryango y’amakoperative mu Rwanda (NCCR) bamuritse ku mugaragaro umushinga wo gufasha abahinzi kwiyandikisha mu ikoranabuhanga rya Telefoni ‘e-Granary’ kugira ngo barusheho kubonera amakuruku gihe ajyanye na serivisi z’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro no kubona amasoko meza.

Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, uyu mushinga watangijweyo abahinzi basobanurirwa akamaro kawo bakomeza kwiyandikisha.

Habarurema Jacques, umwe mu banyamuryango ba Koperative DUFATANYUMURIMO mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, avuga ko kuva batangira gukora nka Koperative babifasgijwemo n’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA byabahaye icyizere cyo kongera inyungu mu byo bakora bakimara kwakira no gusobanukirwa ibyiza byo kwiyandikisha mu ikoranabuhanga rya e-Granary.

Habarurema asobanura ko IMBARAGA yabahuguye ikanabafasha gushing Koperative mu gihe mbere bakoreraga mu matsinda mato mato. Yongeraho ko e-Granary ari amahirwe akomeye bagize yo kubafasha kubahuza n’abaguzi b’umusaruro wabo ndetse bakanabona izindi serivisi zatuma ubuhinzi bwabo burushaho kwaguka aho bashobora no kwisabiora inguzanyo kuri telephone ngendanwa.

Avuga ko iri koranabuhanga nta kabuza rizabafasha kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi bityo bakabona uko bahaza amasoko bazabona bakiteza imbere bateza n’imiryango yabo imbere.

Avuga ko mbere byari urugamba rutoroshye ku bahinzi gusaba inguzanyo mu mabanki no mu bigo by’imari aho umuntu yashoboraga gutegerza amezi akarenga atanu nta gisubizo arahabwa. Atanga urugero rwa kimwe mu bogo by’imari cyabimye inguzanyo ubwo bashakaga guhinga ibigori.

Umushinga wa e-Granary waje nk’igisubizo cyo gufasha abahinzi kubonera amakuru igihe nk’igihe bashaka inguzanyo.

Habarurema ubu ngo yiteguye kongera ubuso ahingaho ibigori n’ibishyimbo kuva kuri hegitari imwe (1ha) kugera kuri hegitari imwe n’igice.

Tuyambaze Cloturde, umubyeyi w’abana batatu na we atuye mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akaba n’umunyamuryango wa Koperative DUFATANYUMURIMO. Avuga ko yishimiye ikoranabuhanga rya Telefone ngo kuko rizabasha gutuma babona serivisi z’ubuhinzi mu gihe kitarambiranye.

                       Tuyambaze Cloturde

Uyu mubyeyi na we ubu yiteguye kwiyandikisha muri iri koranabuhanga nyuma yo kumva akamaro ribumbatiye ku bahinzi.

Kabirigi Daniel, umunyamuryango w’iyi Koperative akaba n’umukangurambaga ufasha bagenzi be kwiyandikisha muri e-Granary avuga ko iri koranabuhanga ari ingirakamaro.

Nsanzimana Vincent, Perezida wa Koperative DUFATANYUMURIMO avuga ko Umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA watangiye kubafasha kuva mu mwaka wa 2010 ubwo babonaga ubuzimagatozi. Avuga ko IMBARAGA yafashe iya mbere mu kubatera inkunga yo gukora Koperative.

Avuga ko kuva bamenya umushinga e-Granary mu mwaka wa 2019 bakanguriwe kwiyandikisha muri iri koranabuhanga rikoresha telefone kugira ngo bongere umusaruro, babone inguzanyo ndetse n’amasoko meza.

Agira ati: “Iri koranabuhanga rifasha umuhinzi kubona serivisi zitandukanye nko kuba yasaba inguzanyo, kugura inyongeramusaruro atiriwe akora ingendo ajya kuri banki gukoresha imishinga, kuko ushobora kubikorera kuri telefoni yawe uri mu rugo cyangwaku kazi. Iri koranabuhanga kandi rifasha mu kugabanya igihe umuhinzi atakaza kandi rikamuha amakuru ku gihe bigatuma serivisi akeneramu buhinzi bwe zitandindira,”

Gafaranga Joseph, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda (IMBARAGA) avuga ko umuryango IMBARAGA umaze gukora ubusesenguzi wasanze abahinzi benshi bo mu Rwanda ni ba ‘Ndangura mpendwa ngacuruza mpomba’, aho benshi bakigurisha ku giciro kiri hejuru y’igishoro amafaranga batanze kugira ngo beze akaba menshi ugereranyije n’ayo babona iyo bamaze kugurisha umusaruro; bityo ngo iri koranabuhanga ryo kubahuza n’amasoko meza rikaba rije gutanga igisubizo kirambye.

Gafaranga Joseph, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda (IMBARAGA)

Yagize ati “Kugira ngo bamenyane rero birasaba ko biyandikisha, hakaba abahinzi bafite umusaruro bakamenyekana, hakamenyekana ingano y’umusaruro bafite, aho bahinga, igihe umusaruro uzabonekera. Amazina y’umuhinzi na telephone ze kandi ni ingenzi muri uku kwiyandikisha binyuze mu ikoranabuhanga rya telephone e-Granary,”

Ubu kuva uyu mushinga waza abahinzi barenga ibihumbi bitandatu (6,000) bamaze kwiyandikisha kandi buri muhinzi ufite telefoni yemerewe kwiyandikisha. Biteganyijwe ko mumpera za 2020 abagera ku bihumbi makumyabiri (20,000) bazaba bamaze kwiyandikisha.

Hakizimana Elias

theinspirerpublications@gmail.com  

 

 

 

150 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *