Incamake ku bikorwa by’umushinga e-Granary mu gukoresha ikoranabuhanga rya Telefoni muri Serivisi z’ubuhinzi

Ubwanditsi.

Ikoranabuhanga ryo gukora ubuhinzi ryifashishije gutanga amakuru kuri telefone (e-Granary) ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 28 Ugushyingo, 2018, rikaba rifite intego nyamukuru yo gufasha abahinzi bato n’abaciriritse bo mu bihugu bya Tanzania, Uganda n’uRwanda kubona amasoko meza y’umusaruro wabo.

Uyu mushinga ukaba wibanda ku kongera umusaruro n’inyungu ku bahisemo kugana iri koranabuhanga hagamijwe guhuza abahinzi n’amasoko meza.

Munyakazi Jean Paul, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA, asobanurako kugeza ubu abahinzi barenga ibihumbi bitandatu (6,000) bamaze kwiyandikisha muri e-Granary, hakaba hitezwe ko uyu mubare uzazamuka ukagera ku bahinzi ibihumbi makumyabiri (20,000) kugera mu mpera za 2020.

“Mu gutangira uyu mushinga, twahereye mu turere dutandatu IMBARAGA dukoreramo ari two Nyanza, Ruhango, Burera, Rubavu Kayonza na Nyagatare, dutekereza ko umushinga numarakwaguka duzafata n’utundi turere dusigaye kuko IMBARAGA ifite uturere 6 NCCR nay o ikagira utundi 6, bivuze ko umushinga e-Granary ukorera mu turere 12. Turateganya ko mu mwaka utaha abahinzi bazaba bamaze kwiyandikisha bazava ku 6,000 bakagera ku 20,000, urumva ko nibiramuka bigenze neza umuhinzi akagira isoko yizeye, akabona inguzanyo n’imikoranire y’amabanki mu buryo bunoze, agashobora gufata neza umusaruro, twizera ko bwa bunyamwuga buzashobora kugerwaho,”

Munyakazi Jean Paul, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA

Intumbero ku mpinduka

Kuzana impinduka ifatika kw’iyi gahunda gushingiye ku gutumbirira amasoko ku musaruro uturutse ku bagenerwabikorwa bigendereye mu kubafasha kuzamura ubuhinzi bwabo buciriritse bukazamurirwa umusaruro bikabaganisha ku kunoza imibereho yabo.

Ni muri gahunda yagutse y’urugaga rw’abahinzi mu karere ka Afurika y’uburasirazuba (EAFF) kumwe n’abanyamaryango ba rwo mu nzira y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gufasha abahinzi bato n’abaciriritse kubona amahirwe ku masoko ahamye, kubona inguzanyo byoroshye, n’uburyo bwose bubunganira mu kuzamura umusaruro.

Inyungu z’umushinga

Umushinga wa ‘e-Granary’urakorana n’abahinzi bato n’abaciriritse bashya ibihumbi mirongo icyenda (90.000) mu bihugu ukoreramo.

Kuboneka kw’isoko, aho amatoni ibihumbi mirongo irindwi na bibiri na maganatandatu (72,600), bingana n’amafaranga abarirwa mu madolari miliyoni 24 yagurishijwe n’abacuruzi bato n’abaciriritse ku isoko;

Hari kandi ukwiyongera ku kubona amafaranga, aho abahinzi babarirwa mu bihumbi 26 na 900 bose bagerwaho n’inguzanyo binyuze kuri telefone zabo;

Ubwiyongere kuri serivise z’iyongererwabwaguke ku bahinzi bato, aho iyo gahunda yageze ku bantu ibihumbi umunani na maganatatu (8.300) binyuze kuri telefone ngendanwa.;

Ubushobozi bw’abahinzi bwiyongereye mu bucuruzi n’ubumenyi ku micungire y’imari binyuze mu mahugurwa yatanzwe ku bagera ku bihumbi 12 na 800;

Ubukangurambaga ku mikorere ya e-Granary aho uburyo mirongo itatu bwose bwakoreshejwe mu kumenya iyi gahunda no kuyisobanukirwa.

Ibihugu, amatsinda, n’abagenerwankunga bose b’umushinga:

Amatsinda agenderewe ni abahinzi bato n’abaciriritse babarirwa mu miryango itandukanye ibarizwa mu rugaga rw’abahinzi mu karere ka Afurika y’uburasirazuba (EAFF) mu bihugu by’uRwanda, Tanzania na Uganda.

Umubare w’abahinzi bagenderewe:

Ibihumbi mirongo itanu (50,000) muri Uganda (50% abagore), muri bo 50% bakaba baturuka mu matsinda icumi y’uturere (District Farmer Associations-(DFAs) yose yanditse mu buryo bwemewe n’amategeko mu rugaga rw’abahinzi ba Uganda (UNFFE) hakiyongeraho 50% baturutse mu makoperative 60 atandukanye.

Ibihumbi makumyabiri (20,000) mu Rwanda (50% abagore) babarizwa mu bahinzi b’umuceri, ab’ibigori, n’ab’ibishyimbo, aho muri bo ibihumbi icumi (10.000) bari mu mpuzamashyirahamwe y’amakoperative yemewe mu gihugu, mu gihe ibindi bihumbi icumi (10.000) ari abanyamuryango b’ihuriro IMBARAGA.

Ibihumbi makumyabiri (20,000) muri Tanzania (50% abagore), muri bo ibihumbi cumi na bitanu (15,000) babarizwa mu rugaga rw’amakoperative y’abahinzi bemewe muri Tanzaniya, mu gihe ibindi bihumbi bitanu (5.000) babarizwa mu ihuriro ry’abahinzi rya MVIWATA (Mtandao wa Vikundi vya Wakulima Tanzania).

Igihe umushinga uzamara

Umushinga wa ‘E-Granary’ uzamara imyaka itatu, uhereye ku itariki ya 28 Ugushyingo, 2018.

Ibikorwa by’ibanze by’umushinga

Ibikorwa by’ibanze by’umushinga bibumbiye mu bice bibiri. Icya mbere kinajyanye no kugera kuri serivise kigabanijemo ibice bine ahahurijwe hamwe abahinzi bato n’abaciriritse mu mushinga wa e-Granary. Muri aka gace, harimo ubwiyongere ku kugera ku isoko bifasha abahinzi kugurisha neza umusaruro wabo. Ikindi gikorwa ni ukugera ku mari, aho abahinzi bahabwa ububasha ku kubona inguzanyo binyuze kuri telefone zabo ngendanwa. Icya kane ni ukwagurirwa kugera kuri serivise zinyuranye zagutse ku bahinzi binyuze ku matelefone yabo ngendanwa.

Igice cya kabiri ni ikirebana no kubaka ubushobozi n’ubumenyi ku bahinzi bato mu kugana amasoko no gucunga neza umutungo. Iki gice kikaba gifite ibikorwa byo kongera ubukangurambaga no gukarishya ubumenyi ku mikorere y’umushinga wa e-Granary.

theinspirerpublications@gmsil.com

 

156 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *