JICA na REB basangije abarezi ubunararibonye mu gutegura amasomo no kuyatanga mu buryo bunoze.

Umushinga w’Abayapani uzwi nka JICA ufatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) bahuguye abarimu mu rwego rwo kubasangiza ubunararibonye mu buryo bwo kwigisha abana no kubategurira amasomo ajyanye n’iterambere hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubu buryo bushya bwigishijwe abarimu mu gutegura no gutanga amasomo ngo buzaha rugari umunyeshuri yisanzure mu gutanga ibitekerezo ku byo yize.

Gasana Jean Pierre, ni umwarimu wigisha mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mukarange.

Yagize ati “uyu mushinga wagejeje kuri byinshi umunyeshuri,ubu amasomo atangwa amwerekeyeho cyane kurusha uko byari bimeze mbere, umunyeshuri agira uruhare mu gutanga ibitekerezo ,kuko mbere wasangaga umunyeshuri yiga ibyo yahawe na mwarimu gusa”.

Gasana yakomeje avuga ko iyi gahunda y’ishyirwa mubikorwa ry’integanyanyigisho ishingiye kubushobozi izatanga umusaruro mwiza bitewe nuko abanyeshuri babajijwe hakurikijwe iyi gahunda.

Mukarukundo Marie Louise na we ni umurezi wigisha mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mukarange.

Ati “uyu mushinga unsigiye uburyo bwiza nkwiye kwigisha abana no gutegura isomo neza. Mbere umwarimu yigishaga umunyeshuri ibimurimo ariko ubu umwana aratekereza akivumburira kandi abana baratsinda ntakibazo.”

Mukarukundo yakomoje kubirebana n’uyu mushinga, avuga ko intego yawo izagerwaho kandi abana bakayumva.

Umuyobozi mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irene yavuze ko abarimu bamenye uburyo burambye bwo gutegura amasomo no kuyatanga ndetse no guhanahana ubunararibonye bungutse mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’uburezi.

Ati “uyu ni umushinga uzakomeza gukorwa kandi uzakomeza ku bana n’abarezi.”

Umuyobozi uhagarariye JICA mu Rwanda MARUO Shin  na we yagize icyo atangaza ku bijyanye n’uyu mushinga, aho yavuze ko ugamije gusangiza ubunararibonye abarezi b’uRwanda.

 Alexia Bizumuremyi.

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *