Kicukiro: Komite y’urubyiruko n’abana biteze ko ibyifuzo byabo bizakemuka mu ngengo y’imari 2020-2021

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ihuriro ry’urubyiruko n’abana bizeye ibyifuzo byabo ko bizasubizwa mu ngengo y’imari ya 2020-2021, ibi bakaba babyijejwe n’uko babashije gutera intambwe bakabyitangira.

Uru rubyiruko ruvuga ko ku busanzwe batajyaga babasha kwitangira ibyifuzo byabo ngo bikemurwe mu ngengo y’imari kuko ngo babyumvaga mu magambo gusa batazi ibyo ari byo, ariko ubu bakaba bishimiye iyi mpinduka y’uko bazajya babyitangira.

Uru rubyiruko rukaba rwatanze ibyifuzo rugendeye kuri izi ngingo zikurikira: (Ubuhinzi, Uburezi, Ibikorwaremezo, Umuco Na Siporo Ndetse n’ubuzima.)

Bimwe mu byifuzo uru rubyiruko rwibanzeho ubwo rwabigaragarizaga umuryango CLADHO, basabye ko bazubakirwa ikibuga cy’umupira bakanahabwa abarimu bafite ubunararibonye mu kwigisha abana babana n’ubumuga bwo kutumva, kunoza serivisi zitangirwa ku bigo nderabuzima, kubaka imihanda n’ibindi.

Ibi kandi bakaba bazabifashwamo n’umuryango utari uwa Leta ushinzwe kwita ku rubyiruko n’abana (CLADHO) ku bufatanye na UNICEF ndetse n’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko.

Ntibakunze Francois, ni umuyobozi w’ urubyiruko mu Murenge wa Gahanga. Yagize ati “dufite ikizere cy’uko zimwe mu mbogamizi twari dufite zizakemuka kuko mbere twabonaga ingengo y’imari yabonetse ariko tutazi uko yabonetse, ariko ubu ibyifuzo byacu twabyitangiye ni na yo mpamvu twizeye neza ko bizakeuka”

Yakomeje avuga ko kandi iyi gahunda ikomeje byarushaho kuba byiza cyane ngo kuko bizabafasha mu iterambere ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusage.

Twaganiriye kandi ni umwe mu bayobozi b’akarere ka Kicukiro na we yagize icyo avuga kuri iki gikorwa.

Yagize ati “iki gikorwa kigamije kureba ibyifuzo mu kureba igenamiterere rya 2020, ni yo mpamvu twasanze twatumira ba nyir’ubwite bakatugezaho ibyifuzo byabo, umwaka ushize ntago byari binogeje neza nko kuri uru rwego none uyu mwaka byabaye ngomwa ko babyitangira”.

Bwana Godfrey Kabera, ni umuyobozi ushinzwe imicungire y’imishinga muri CLADHO. Yagize ati “iki gikorwa ni kimwe muri Afurika cyatangijwe na UNICEF, urubyiruko ndetse n’abana barabahugura barabimenya, ni uko batangira gushyira ku mugaragaro ibyifuzo byabo bakaba baribanze ku Ubuhinzi, Ibikorwaremezo, Uburezi, Umuco na Siporo Ndetse n’ubuzima”.

Alexia Bizumuremyi

22,855 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *