Kirehe: Ababyeyi barashimira ihuriro ry’abana Mureke Dusome kudaheza ababana n’ubumuga

Ababyeyi bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigarama, Akagali ka Cyanya barishimira ibyiza Mureke Dusome yabagejejeho hibanzwe ku burezi budaheza ababana n’ubumuga.

Ni ababyeyi barerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Cyanya giherereye mu Murenge wa Kigarama.

Mukantegeyimana Fravia, ni umwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu ihuriro Mureke Dusome.

Agira ati “Umwana wanjye yatangiye kuza hano muri Mureke Dusome ataratangira mu mwaka wa mbere, aho atangiriye mu mwaka wa mbere ubu azi gusoma amazina ye ndetse n’ijambo ririmo igihekane araryisomera akarishobora.

Uyu mubyeyi kandi yakomeje avuga ko uburezi budaheza ari bwiza kuko cyera umwana ufite ubumuga yarihezaga, akigunga ariko ubu umwana ufite ubumuga ntahezwa aganira n’abandi bana bakisanzurana nta kibazo.

Ati “Ariko ihuriro Mureke Dusome rikomeje kuzana n’utundi dutabo abana barushaho gutsinda neza.”

Nyiramajyambere Francine na we afite umwana wiga muri Mureke Dusome, umwana we akaba abana n’ubumuga bwo kutumva.

Avuga ko ubu burezi hari icyo bwafashije mu myigire y’umwana we ngo nubwo bikimugora kubera atumva.

Ati “Umwana yatangiye ihuriro mbere yo gutangira ishuri. Aho yatangiriye ishuri aragerageza ariko kubera kutumva ntibigenda neza afata igitabo akareba ibyo yize nanjye nkamufasha iyo mfite akanya.”

Avuga ko ihuriro ari ryiza cyane kuko rifasha abana kwiga neza mu gihe bageze ku ishuri. Uyu mubyeyi ashishikariza abandi bagiheza abana babo mu bikari kuko babana n’ubumuga kubajyana muri Mureke Dusome kuko ifasha abana cyane.

Twaganiriye kandi n’umwe mu bana biga atubwira ko Mureke Dusome ibafitiye akamaro cyane.

Uwineza Charlotte, ni umukobwa w’imyaka 14 akaba yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye. Akangurira aba bana gusoma anababwira cyo gusoma byamumariye.

Agira ati “Impamvu nkunda gusoma ni ukugira ngo ninkora urugendo njye mbasha kwisomera icyapa kandi bimfasha no kwiga neza nkanatsinda.”

Bugerakure Jean Bosco, Umukangurambaga wa Mureke Dusome mu Karere ka Kirehe avuga ko yatangiye kwigisha muri Mureke Dusome afite abana babiri 2 babana n’ubumuga, umwe yari afite ubumuga bwo kutumva undi afite ubumuga bw’ingingo.

Ati “Turashima cyane uburezi budaheza, umwana ufite ubumuga yahabwaga akato ariko ubu ntagihabwa akato, si uwo guhezwa mu nzu akwiye kuganirizwa akajyanwa ku ishuri.”

Bujyerakure yatangarije The Inspirer ko batangiye ihuriro ry’abana Mureke Dusome bafite abana 2 babana n’ubumuga ubu bakaba bafite abana 6.

Umuyobozi w’ikigo cya Nyacyerera, bwana Kajyimbangabo Augustin na we yagize icyo avuga ku burezi budaheza.

 Ati “Uburezi budaheza mu by’ukuri ni bwiza butuma n’umwana yiyumvamo ikizere, abafite ubumuga twabashakiye utugare n’inzira ibafasha kugera ku ishuri.”

Muri 2014, ibarura ryakozwe mu mashuri ryagaragaje ko abana 24,862 bafite ubumuga ari bo bonyine bigaga mu mashuri y’incuke, abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Uyu mubare w’abafite ubumuga biga ni muto kuko ungana na 0,5% by’abaturage b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 17. Uwo mubare kandi ungana na 0,85% by’abanyeshuri bose bigaga mu mashuri y’incuke, abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bikagaragaza ko hari benshi bafite ubumuga batajya ku ishuri.

Alexia BIZUMUREMYI.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

             

21,147 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *