Kimironko: Inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’ubucuruzi n’ibirimo byose biba umuyonga

Mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko, ahitwa mu Gihogere mu masaha ya saa saba na saa munani z’ijoro ryakeye habereye impanuka y’inkongi y’umuriro bivugwa ko yaba yatewe na gaz.

Iyi mpanuka yatwitse inzu yacururizwagamo ibyo kurya n’ibyo kunywa ‘CANTEEN’ ibirimo byose bihinduka umuyonga na yo irangirika bikomeye.

Urimubenshi Jean Batiste bakunda kwita JABATI, ni nyir’inzu eshanu z’ubucuruzi ziri ku murongo harimo n’iyi yakongotse.

Avuga ko usibye iyi imwe yakorerwagamo ubucuruzi bw’ibyo kurya n’ibyo kunywa bidasembuye ‘CANTEEN’ nta yindi nzu yahiye.

Aganira n’umunyamakuru wa www.rwandainspirer.com , yagize ati “Uko tubonye iyi nkongi, mu miryango itanu hahiyemo umuryango umwe wonyine, turimo turakeka ko ivuye kuri gaz kuko harimo KANTINE, kuko kugeza ubu amashanyarazi turizera ko nta kibazo afite, ariko turashimira Polisi mu nshingano zayo badutabaye ku gihe kuko ntako batagize.”

Iyi nkongi y’umuriro yatangiye saa saba n’iminota 21, Polisi iza gutabara hafi saa munani z’ijoro.

Urimubenshi avuga ko ntako Polisi itagize kuko aho bahagereye bakoze neza kandi vuba bagafatirana izindi nzu z’ubucuruzi bifatanye zitarafatwa.

Ati “Ariko nk’uko bisanzwe mu bushishozi bwa Polisi uko dusanzwe tuzi ikora, bakoze neza kandi mu gihe cya vuba vuba, kuko iyo baza kuba batinze n’izindi butike zegeranye n’uyu muryango ziba zafashwe.”

Urimubenshi avuga ko nta bwishingizi bw’inkongi yari asanzwe afite, akavuga ko iyi mpanuka imuhwituye.

Ati “Nta kizimyamwoto twari dufite ariko buriya utaribwa ntamenya kurinda, hari icyo bivuze buriya tugomba gukanguka, tugakangukira kujya mu bwishingizi bw’inkongi z’umuriro kuko ntibyoroshye n’abandi bitarabaho babonereho isomo,”

Ashimira Polisi y’uRwanda kubwo ubunyamwuga abonye bakoresha, ngo dore ko ari ubwambere yari abonye inkongi y’umuriro n’uburyo bayizimya.

Umucuruzi wegeranye n’uyu watwikiwe n’inkongi we ibicuruzwa bye bike byangiritse mu gihe bari kubikiza bajugunya hanze bakeka ko n’iyo nzu igiye gufatwa, ariko nta wundi muntu iyi nkongi yatwikiye.

Igikorwa cyo kuzimya ibishirira Polisi yasanze bisigaye ndetse no kuzimya burundu ngo hatagira indi nzu ifatwa cyamaze hafi iminota 20.

Niyibikora Patrick, umwe mu basore bagerageje gufasha ba nyir’ibicuruzwa kurokora ibiri mu mazu y’ubuzuruzi yegeranye n’iyi yakongotse, avuga ko abatabaye mbere y’uko Polisi ihagera bakoze nk’abikorera.

Yagize ati “Nari ndimo nduhukira hano hafi numva urusaku bavuga ngo baratabaza, nsohotse nzanga inkongi y’umuriro, nakoze ibishoboka aho nabanje kugera mbafasha guterura amakesi y’ibinyobwa dushyira hanze, ngerageza no guhamagara nimero za Polisi,”

Ashima ko abatabaye babikoze nk’akazi kandi nk’umuryango.

Nzacahinyeretse ararira ayo kwarika

Ku ruhande rwa Turatsinze Nzacahinyeretse, umubyeyi w’abana bane wakodeshaga iyi nzu yakongokeyemo ibikoresho bye byose, avuga ko asigaye iheruheru kuko ubu bucuruzi bw’ibyo kurya n’ibinyobwa bidasembuye harimo ibiryo, ibyayi na fanta ari byo byamufashag kwita ku bana be.

N’agahinda kenshi, Nzacahinyeretse yabwiye www.rwandainspirer.com ko asigariye aho kandi yakoreshaga imyenda ya banki. Avugako ibikoresho byahiriyemo birimo firigo ebyiri, intoya n’inini, imashini zishyushya ibyo kurya ‘Micro-Onde’, amamashini abiri akora umutobe ‘jus’, amabasi, amasafuriya 30, ama etajeri atatu, utubati tubiri, gaz zitekwaho ebyiri, amakesi arimo fanta 8 byose ngo bifite agaciro ka Miliyoni 3 n’ibihumbi maganatatu by’amafaranga y’uRwanda.

Avuga ko buri gihe iyo batashye buri gihe basiga bazimije gasi (gaz). Avuga ko bibatunguye batazi igiteye inkongi y’umuriro, n’ubwo nyir’inzu we avuga ko uyu muriro ushobora kuba watewe na gaz kuko ngo insinga z’amashanyarazi nta kibazo zifite. 

Amaze imyaka umunani akorera muri iyi nzu. Umugabo we ni umunyabiraka, uyu mubyeyi akaba asaba ubufasha. Ati “Leta y’uRwanda nayo ni umubyeyi, icyo yamfasha nuko nabonaigishoro nkongera nkakora kuko badukangurira kwihangira imirimo tukiteza imbere ntitube twasabiriza.”

Uyu mubyeyi ubucuruzi bwe bwari bumubeshejeho bumwishyurira n’inzu batuyemo, akanishyurira amashuri abana be bane, uwiga muwa gatatu, mu wambere mu wa kabiri no mu kiburamwaka (Nursery School).

Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda CP Kabera John Bosco  yatubwiye ko bakeka ko nyirabayazana w’iyi nkongi koko ari gasi  itekwaho (únattended cooking gas) inkongi ikaba yangije ibikoresho byo muri iyo canteen birimo:  teremusi 15, firigo imwe, amasahane 32, imashini ishyushya ibyo kurya (micr onde), udutebe tw’ibiti umunani (tables) n’intebe za palasitiki cumi n’eshanu ndetse n’amakesi ya fanta umunani hiyongereyeho igisenge cy’akumba kakorerwagamo n’iyo canteen.

Ku bw’amahirwe iyi mpanuka nta buzima bw’umuntu yahitanye kuko bari batashye

Avuga ko nta kindi Polisi yari gukora, usibye kuzimya iyo nkongi no gutanga inama yo kwirinda inkongi, urugero nko kugura ibizimya muriro bito, no kuba hafi mu gihe bakoresha gasi (gaz).

Usibye kwishakamo ubushobozi nk’uko Polisi yabidutangarije, nyir’igihombo Nzacahinyeretse  nta kindi ari bufashwe, dore ko izi nzu zirimo iyahiye zidafite ubwishingizi bw’inkongi.

Inama mu gukumira no guhangana n’impanuka y’inkongi y’umuriro

Polisi igira inama abaturage, ba nyir’amazu cyane cyane akorerwamo ubucuruzi mu rwego rwo gukumira impanuka z’inkongi y’umuriro ko bajya bakora ibi bikurikira:

  • Kwirinda uburangare mu gihe cyose bakoresha gas ikoreshwa mu guteka, n’ibindi bikoresho byose bikoresha amashanyarazi.
  • Kugura ibizimya muriro bito umuntu yakwitabaza igihe iwe havutse inkongi kandi aribwo igitangira.
  • Gutabaza vuba na bwangu inzego za Polisi zishinzwe guhosha inkongi z’umuriro.

Agira ati “Iyo nzu y’ubucuruzi ifite imiryango itanu (05) umwe (01) ni wo wangiritse. Ubutabazi bwihuse bwacu bwakijije iyo miryango yindi ine (04) n’indi nzu ituwemo yari inyuma y’iyo yashyaga. Kandi abaturage ndetse na nyir’iyo miryango bishimiye ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda.

Muri Kamena 2019, indi nkongi y’umuriro yibasiye inzu za Koperative APARWA Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gice gikorerwamo ubucuruzi n’ubukorikori, ahazwi nko mu Gakiriro.

HAKIZIMANA Elias

15,673 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *