Huye: Amikoro make, inzitizi ku musaruro w’abacuzi b’i Gishamvu

Abakora umwuga w’ubucuzi nk’umurage wa basekuruza babo mu murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bibumbiye muri koperative (COFOGI) bavuga ko nubwo ibyo bakora bibatunze badafite ubushobozi buhagije bwo guhaza isoko.

Kuri uyu wa kane tariki 05 Nzeri 2019, bamwe muri aba bacuzi batweretse urugendo rwabo mu gusigasira uyu mwuga w’abakurambere, bavuga ko ubafatiye runini, ariko banatugaragariza imbogamizi zituma batabona umusaruro biteze ngo barusheho gutera imbere.

Havugimana Jean Bosco, ahagarariye Koperative KOFOGI, avuga ko ibikoresho bacura bijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda, bakaba ari umwuga bakomora kuri ba sekuruza.

Aba bacuzi bavuga ko uyu mwuga bawurazwe n’abakurambere babo.

Yagize ati “Dukora ibijyanye n’umuco wa kera w’Abanyarwanda, twabisanganye ba sogokuru, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994, turegerana turi urubyiruko abasaza bakajya babitwigisha. Ibyo ducura birimo intagara (amacumu) ziri mu bwoko bune, ibikoresho by’intore nk’amayugi, iby’ubuhinzi, n’ibindi. Dufite n’umwihariko hano i Gishamvu ni ho intagara zabanje bacura amacumu y’i bwami”.

Havugimana avuga ko bacura ibikoresho bagendeye ku gihe kigezweho, urugero mu gihe cy’ubuhinzi bacura amasuka, n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi Abanyarwanda bo hambere bakoreshaga. Mu gihe cy’ubukerarugendo bacura intagara banereka ba mukerarugendo uko Abanyarwanda bacuraga bakoresheje umuvuba wa Kinyarwanda.

m

Zimwe mu mbogamizi batugaragarije zirimo kutabasha kwigerera ku masoko bituma ibiciro byabo biguma hasi, imbaraga nke mu kwigisha abanyamwuga bashya, kuko ngo bagikoresha ubushobozi bwabo gusa nta yindi nkunga batewe.

Akomeza avuga ngo “Icyo dukeneye ni ubushobozi bwo kongera abacuzi kuko turacyakoresha ubushobozi buke bwacu. Twigisha abanyeshuri bake mu bushobozi bwacu kugira ngo tubone ababikora kuko biradutunze. Jye ubwanjye nk’umunyamuryango nubatse inzu y’ubucuruzi, naguze ibibanza ntiwampa akandi kazi ngo nzagakore, kandi byose mbikesha uyu mwuga”.

Yongeraho ati: “Icyo twifuza nuko Leta yadufasha tukagira urubyiruko rwinshi rukora bino bintu isoko rikaguka”.

Havugimana yerekana intagara zicurwana KOFOGI

Murengerantwari Théogène, umusaza w’imyaka 58, ni umwe mu banyamuryango bakuze b’iyi koperative, akaba akomoka mu muryango w’abacuzi. Avuga ko ku myaka 10 y’amavuko yabonaga iwabo bakize, akaba abona ubucuzi ari umwuga azaraga abana be.

Agira ati “narubatse, ku kwezi mbasha kubika 50,000FRW natunze n’umuryango. Mfite abana batanu bose babashije kujya mu ishuri, babiri barakiga kandi byose ni uyu mwuga nkora, ni ngombwa rero abankomokaho bagomba kuwukora”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Bwana Sebutege Ange, avuga ko uburyo bwo guteza imbere abakora ubukorikori buhari, haba ubucuzi ndetse n’ibindi bigaragaza umuco, akaba abashishikariza kwishyira hamwe kuko ngo hari abagikora ku giti cyabo.

Ibikoresho by’ubuhinzi bicurwa na COFOGI

“Uburyo bwo guteza imbere abacuzi n’ubundi bukorikori burahari, icyo mbashishikariza ni ugukorera hamwe natwe  tuzabafasha, hari ibigo by’imari bishobora kubatera inkunga kugira ngo na bo bazamure ubwo bumenyi, ariko ni no kureba n’izo mashini bakoresha, ntekereza  ko abantu babegera tukaganira na bo tukungurana ibitekerezo no kureba uburyo bazamura ikoranabuhanga bakava ku buryo gakondo bakajya ku ikoranabuhanga rijyanye n’igihe rishobora no gutanga umusaruro wazamura ibikorwa byabo.”

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 20 barimo abagore babiri, ndetse n’abanyeshuri 14 barimo abana b’abakobwa umunani biga gutaka amasaro ku ntagara (amacumu) yamaze gucurwa kugira ngo agaragarire neza ba mukerarugendo.

Bimwe mu bikoresho bakora bigurwa n’inzu ndangamurage y’amateka n’imibereho y’ Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo, bikaba binacuruzwa mu masoko atandukanye mu gihugu.

Iyi koperative ngo ishobora kwizigamira amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni eshatu (3,000,000FRW) ku mwaka havuyemo ibikenerwa byose.   

Intagara zitatse amasaro, bimwe mu bikoresho bicurwa n’abanyamuryango ba COFOGI

Inkuru ya Hakizimana Elias.

Amafoto: MHC.

17,925 total views, 5 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *