Mayanjye: Gucumbikira abakerarugendo mu ngo zabo byatumye batishisha abanyamahanga

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayanjye, kuri ubu hakunze gukorerwa ubucyerarugendo, abaturage bahatuye bavuga ko igikorwa cyo kubacumbikira mu ngo zabo bituma batakishisha abanyamahanga.

Gahunda yo gucumbikira abakerarugendo mu ngo z’abatuye umurenge wa Mayanjye ni gahunda yatangijwe na Mayanjye Tourism Company, ikora ibikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo mu karere ka Bugesera yahereye mu murenge wa Mayanjye, aho umukerarugendo batamujyana muri Hotel ahubwo akajya arara muri umwe mu miryango utuye muri uyu murenge, abaturage bakaba bavuga ko uretse amafaranga bahabwa, babasha no gusangira ubuzima na ba mukerarugendo bityo hakagira n’amasomo babigiraho.

Muragijimana Felicita ni umuturage wo mu kagali ka Mbyo, agira ati “tubigiraho amasomo atandukanye, tugasabana bityo tukamenya umuco w’iwabo na bo bakamenya umuco wacu, bikaba bituma ubu tutakishisha abanyamahanga”

Nzabahimana Janvier na we avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro, ati “gucumbikira abakerarugendo, byatumye tuva mu bujiji n’ubwigunge, ubu natwe twakora ubukerarugendo kuko twatinyutse”

Muhizi Delphin ukorera umuryango Millenium Community Organization, ari na wo wibumbiyemo abaturage bashinze Mayanjye tourism company, avuga ko kuba ibikorwa by’ubukerarugendo bisigaye bikorwa mu murenge wa Mayanjye, kandi abakerarugendo bagacumbika mu baturage ari inyungu ku baturage muri rusanjye, kandi ko ari na ko bizakomeza gukorwa, agira ati “ni inyungu ku baturage kuko babasha gusabana, ikindi umuryango wakiriye umuntu tuwugenera amafaranga, na wo ukabasha gutera imbere aho kubajyana mu mahoteli, ikindi ubu bukerarugendo buratuma abaturage batera imbere, kandi na Company ikabona uko ihemba abakozi bayo”.

Ni mu gihe ku ruhande rw’abakorera ubukerarugendo muri aka gace, bavuga ko banyurwa n’uko bakirwa, ahanini binaturutse ku mutekano uri mu Rwanda.

Gregory Baker ni umwarimu muri kaminuza ya Santa Clara University muri Keta zunze ubumwe za Amerika.

“Njye ni ubwa akabiri nje, muri izo nshuro zose nashimishijwe n’uko twakirwa, kuko batwakira neza tukumva ko dutekanye ibi bigatuma twishimira kuza gusura u Rwanda”  ,

Naho Steven Bucher yiga muri iyi kaminuza we ni ubwa mbere asuye u Rwanda, agira ati  “Icyambere mu Rwanda hari umutekano usesuye n’ubwo ari ubwa mbere nari mpaje, ariko nabyiboneye, kandi n’ubutaha nzagaruka ibi ni na byo nzajyenda mbwira bagenzi banjye ».

Fidel Gatore ushinzwe ishoramari n’ubukerarugendo mu karere ka Bugesera, avuga ko bari gushaka ahantu hose nyaburanga muri aka karere, kugira ngo hajye hasurwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.

Gatore agira ati “ntabwo turafata neza igipimo ubukerarugendo buriho mu karere ka Bugesera, kuko turacyari gushaka ahantu nyaburanga, kugira ngo tuhereke ikigo cy’iterambere RDB, bityo kihamenyekanishe na ho hajye hasurwa”

« Kugeza ubu ntiharakorwa igipimo ubukerarugendo buriho mu karere ka Bugesera, bitewe n’uko bakiri gushaka ahantu hagomba kujya hakorerwa ubukerarugendo, icyakora nanone ngo bari gushishikariza abaturage kumenya akamaro k’ubukerarugendo, kugira buzamuke mu karere ka Bugesera. »

Hamwe mu hantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo mu karere ka Bugesera, harimo inzu y’umwami yubatswe mu murenge wa Mayanjye, hakaba gusura ibikorwa by’ubuhinzi, hari n’intebe y’umwami iherereye ku Gahembe, urwobo rwa Bayanga, ubucyererugendo bwo gusura inyoni, n’ibindi.

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

 

 

107 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *