Zahinduye imirishyo mu turere twa Musanze, Karongi, Ngororero, Muhanga, Burera na Gisagara

IGIHE.

Abayobozi batatu b’Akarere ka Musanze barimo; Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura.

Uhagarariye Inama Njyanama mu Karere ka Musanze, Eng Emile Bayisenga, yabwiye IGIHE ko abayobozi begujwe muri aka karere byatewe no kutuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Meya we yegujwe kubera kudakurikiza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze no kutuzuza inshingano ze no kurya ruswa, naho uwari ushinzwe Iterambere n’Ubukungu we yazize ihohotera mu gihe umuyobozi wungirije w’aka karere wari ushinzwe imibereho myiza we yeguye kubera kutuzuza inshingano ze.”

Iyi nkundura yageze no mu Karere ka Ngororero kuko ba Visi Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Rukazambuga Gilbert, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura.

Ba Visi Meya beguye muri Ngororero ni Ushinzwe ubukungu Kanyange Christine n’ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier.

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine, yabwiye IGIHE ko yanditse ibaruwa yo kwegura ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, akaba yeguye ku bushake bwe ndetse agiye gukomeza inshingano zo kwita ku rugo rwe.

Yagize ati ‘Ayo makuru niyo neguye, ngiye mu zindi gahunda zisanzwe zo kwita nasezeye ku bujyanama mu nama njyanama y’Akarere, ubu ngiye kwita ku muryango wanjye.”

Ku rundi ruhande ariko Inama Njyanama y’akarere ivuga ko impamvu batanze mu kwegura kwabo ari uko babona badashoboye gusohoza inshingano bashinzwe, kuko babona ingufu zababanye nke.

Aba bayobozi ngo bananiwe gushyira mu bikorwa imyanzuro Inama Njyanama ifata igendeye kuri gahunda za Leta zo gukemura ibibazo umuturage afite n’izo kumuteza imbere.

Uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Dr Dushimumuremyi Jean Paul, yabwiye IGIHE ko abayobozi batatu b’aka Karere ka Ngororero aribo biyeguriye ku giti cyabo nyuma yo kubona ko hari inshingano bananiwe kuzuza.

Yagize ati “ Nibyo ni batatu beguye ku giti cyabo nyuma yo kubona ko hari inshingano bashinzwe bananiwe kuzuza kugira ngo hajyeho abandi bazishobora.”

Yongeyeho ko zimwe mu nshingano aba bayobozi bananiwe zatumye bandika amabaruwa yo gusezera ku mirimo yabo zirimo izijyanye no guteza imbere abaturage, kurwanya umwanda mu baturage nk’amavunja ndetse n’inshingano zijyanye n’iby’ubukungu no gushyira imyanzuro y’Inama Njyanama mu bikorwa.

Mu Karere ka Karongi, umuyobozi wako Ndayisaba François n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, na Mukashema Drocella ushinzwe imibereho y’abaturage nabo basabye Njyanama kwegura kubera impamvu zabo bwite.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Mutangana Frederic, yabwiye IGIHE ko komite nyobozi y’aka Karere yose yegujwe kubera kutubahiriza inshingano zayo.

Yagize ati “Urebye begujwe kubera impamvu zo kutubahiriza inshingano mbese kutagera ku ntego no kutubahiriza inshingano. Ntabwo ari ukwegura ku bushake bwabo kuko haracyari abaturage bagifite ibibazo, abaturage bagikennye mu gihe n’Akarere kadatera imbere nk’uko bikwiye.”

Yongeyeho ko bagiye kuvugana n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba kugira ngo babe batora umwe mu bajyanama b’akarere uba ayobora mu gihe hatari hatorwa abandi bayobozi b’aka Karere.

Meya wa Muhanga nawe yasabye kwegura

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, nawe yandikiye Inama Njyanama ayisaba kwegura ku mirimo ye.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Theobard Shyaka yabwiye IGIHE ko ayo makuru yayamenyeye kuri WhatApp ari mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abasenateri.

Ati “Nibyo yanditse ibaruwa ndumva nabibonye, yageze mu biro by’inama njyanama, nanjye nabibonye kuri WhatsApp ko yahageze.”

Mu Karere ka Burere naho Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Habineza Faustin, yemeje ko muri aka karere naho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, yeguye kubera kutuzuza inshingano ze.

Yeguye ku bushake bwe nubwo Inama Njyanama na yo yateganyaga kumusaba kwegura.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul, nawe yandikiye Inama Njyanama asaba kwegura ku mirimo ye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Uwimana Innocent, yabwiye IGIHE ko Hanganimana yabandikiye avuga ko abona atarabashije kuzuza inshingano yari ashinzwe.

Ati “Yanditse avuga ko kubera ibyari biremereye abaturage kandi n’umuvuduko turiho nk’igihugu, abona ko atabashije kubyuzuza, ibyo yemereye abaturage, ku bw’izo mpamvu akaba abaona ko yagize intege nke.”

Uwimana yavuze ko abagize Inama Njyanama bateranye kuri uyu wa kabiri, bose bemeza ubwegure bwa Hanganimana.

Habyarimana Jean Damascène wayoboraga Musanze

Ndayisaba François wayoboraga Akarere ka Karongi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, nawe yandikiye Inama Njyanama ayisaba kwegura

Visi Meya Ushinzwe ubukungu muri Ngororero Kanyange Christine yeguye

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura

Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin yegujwe

3,144 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *