Rulindo : Abahinzi b’ibijumba bishimiye ibyiza iki gihingwa gikomeje kubagezaho

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki, mu Kagari ka Kayenzi, abahinzi b’ibijumba baravuga ko byabagejeje kuri byinshi bitandukanye bakaba bishimiye gukomeza guhinga icyi gihingwa ngo kuko cyabaye umusemburo w’ubukungu.

Ubwo baganiraga na Rwandainspirer.com, badutangarije ko kwibumbira muri koperative KOTEMU mu mwaka wa 2008 byababereye umusemburo wo kurushaho kongera umusaruro.

Bavuga ko nyuma y’aho batangiye gukorera muri koperative mu mwaka wa 2010 byabaye ngombwa ko bayiindurira izina bitewe n’umuvuduko yari riho bityo bayita Koperarative Imbaraga.

Bakomeje bavuga ko bashimira ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kuko ari cyo cyabahaye imbuto y’ikijumba cya  Orange gikungahaye kuri vitamine  A ndetse n’umushinga witwa SASHA wabafashije mu buhinzi bwabo babasha kubona umusaruro uhagije.

Nubwo bagaragaza ko hari impinduka mu kuvugurura ubuhinzi bwabo bw’ibijumba, ngo baracyahura n’imbogamizi zirimo kutagira amasoko ahagije bagurishirizaho umusaruro, kuko ngo  hari igihe bibabana byinshi bikaba byabora kubera ko bitabikika igihe kinini. Ngo bafite kandi imbogamizi y’ibyonnyi ndetse n’uburwayi bw’imigozi.                         

Uhagarariye koperative KOTEMU yavuze ko hari uburyo bafatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu gukemura zimwe mu mbogamizi bahura nazo.

Iyi koperative igizwe n’abahinzi 13 biganjemo abagore 11 n’abagabo 3 ariko bakaba bagirana imikoranire myiza nta kidobya ishobora kuza hagati muri bo nk’uko Uwamahoro Angelique, umwe mu banyamuryango abisobanura.

Ati « Ibijumba bimfitiye akamaro kanini, ndabirya ngasagurira n’isoko nkabasha kwigurira icyo nkeneye  nkaba nakwigurira uwo mwambaro, isabune, ubwisungane mu kwivuza (Mituelle) kandi byamfashije no kwiga. ndabigurishaga nkakuramo amafaranga nkagura ibikoresho y’ishuri, ubu nubatsemo inzu ifite amabati 42 iturutse kubijumba,”

Regine Nyiragukura, ni umukecuru w’imyaka 72 uvuga ko ibijumba bimufitiye umumaro cyane mu buryo bw’imirire.

Ati « Ibijumba birakabaho birakaramba byamvuye amaso  ndabirya bihiye, nkabirya ari bibisi, yemwe nashaka nkanabyotsa ubwo rero ibijumba rwose birakaramba ».

Mu Karere ka Rulindo rero ngo ibijumba si igihingwa ngandurarugo gusa, ahubwo ngo cyabaye igihingwa ngengabukungu kuko batabirya gusa ahubwo bavanamo n’ibindi biribwa bikungahaye kuri vitamine A nk’ibisuguti byitwa Akarabo, Amandazi ndetse n’andi moko y’ibisuguti atandukanye.

Sina Gerard, Umushoramari  nyir’uruganda “Entreprise Urwibutso” avuga ko ibijumba ari ibya buri wese cyane ko bikungahaye no kuri vitamin, bikaba ari igihingwa kibyazwa amafaranga nyuma yo kuribwa gitetse mu nkono.

Agira ati « Ibijumba mbihinga hirya no hino mu turere tw’ uRwanda. Hari Muhanga ,Rulindo, Musanze n’ahandi. Nasanze kandi kubyisangiza atari ngombwa nuko ntangira gukoramo ibisuguti (Biscuits) yitwa Akarabo kugira ngo nsangize  abatabasha kurya ibijumba uko byakabaye babisange muri ibi bisuguti,”

Umuybozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana Murindwa Prosper, avuga ko ibijumba byera mu mirenge yose y’akarere ka Rulindo, ubu bakaba bari guhinga ubwoko bw’ ibijumba bwitwa KABODI na VITA bikungahaye ku ntungamubiri.

Avuga kubijyanye no kubura ububiko bw’ibijumba biteza abahinzi ibihombo kubera ibijumba bibora, Murindwa yagize ati: « Turateganya kubashakira ububiko ndetse tukanafatanya n’umushoramari  Sina Gerard kugira ngo babashe  guhahirana batagiye kure.»

Inkuru ya Bizumuremyi Alexia.

 

3,636 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *