Ibintu 5 bikomeye kandi bitangaje Intumwa y’Imana Gitwaza yahanuriye Afurika : [Video]

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri stade ya IPRC Kicukiro intumwa y’Imana Apotre Gitwaza yahavugiye amagambo akomeye y’ubuhanuzi mu giterane kiswe Afurika Haguruka, aho yavuze ko ibihugu bya Afurika bitazongera kugira inzara n’ubukene, intambara n’indwara z’ibyorezo, n’ibindi byago byinshi bigiye kurangira.

Muri iki giterane cyahuje abapasitori b’ibihugu bitandukanye bya Afurika, hatangiwemo ubuhanuzi budasanzwe, aho bamwe muri aba bapasitori batahanye inkuru nziza ko ibihugu byabo bigiye kuvamo impuguke zizabasha gukubita hasi ibihanda/ibyago bitatu aribyo: INZARA, INKOTA, n’INDWARA Z’IBYOREZO byugarije Afurika.

Ubuhanuzi bwa Gitwaza yanabunyujije mu isengesho aho benshi buzuye umwuka, bemera ko bagiye gukira ibi byago bitatu.

Apotre Gitwaza yahanuye ibyiza bizaba ku mugabane wa Afurika

Gitwaza yavuze ko abanyafurika bagiye kuvumbura imiti izavura indwara z’ibyorezo bitandukanye, avuga ko ibitero bya BOKO-Haram bigiye guhagarara muri afurika y’iburengerazuba, muri Mali Niger Libiya Nigeria muri Burkinafaso, Somalia Al-shababu, muri Kenya, muri Sudani, Darkfour, muri Congo, n’ahandi.

Yahanuye ko muri Zimbabwe hazavayo ubuvumbuzi bukomeye bujyanye n’ubuhinzi, “Muri Somaliya  mu minsi iri imbere abasore n’inkumi bazavumbura ubwenge bwo gukora indege, icyo gihe ibihugu 14 by’Afurika biziyunga na Somaliya kugira ngo babashe kuzamura ubwo buvumbuzi, muri Madagascar hazavamo ibuye rikomeye ry’agaciro, rizakoreshawa ku isi yose, umuti ukomeye uzavura indwara z’ibyorezo uzaturuka muri Congo, muri Nigeria bazazamura icyogajuru gikomeye cyane kizahangana n’ibyogajuru by’i Burayi na Amerika. Mu myaka iri imbere hari umusozi w’ Afurika uzavumbukamo amazi abazayoga bose bazakira indwara z’ruhu,”

Gitwaza yavuze ko Imana igiye gushyira mu Banyafurika umutima wa Khaleb maze ubuzima bwabo bugahinduka bukamera neza, nta nzara, nta bukene, nta ntambara, nta ndwara. 

Abapasitori baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari bitabiriye iki giterane         
Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko bari bitabiriye igiterane               
Ababyeyi na bo ntibahatanzwe

 Inkuru ya HAKIZIMANA Elias. @philos4hakizi dukurikire no kuri @theinspirerpubl

Email: theinspirerpublications@gmail.com 

 

 

7,983 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *