Ababyeyi bonsa basiga abana igihe kirekire barasabwa kujya bakama amashereka bakayasigira ababitaho

Ni kenshi usanga ababyeyi basiga abana bakiri bato batunzwe n’amashereka bakaza kugaruka basanga bashonje, ibi bigira ingaruka ku mikurire y’abana.

Programu y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) ivuga ko ababyeyi bafite imirimo ituma batajyana abana babo ku kazi n’abatabasha kumarana na bo umwanya uhagije, bajya bakama amashereka bakayasiga agahabwa abana mu gihe ababyeyi badahari.

Iyi gahunda irakangurirwaababyeyi mu gihe mu Rwanda hari kwizihizwa icyumweru cyahariwe konsa (world breastfeeding week) ni icyumweru gisanzwe kizihizwa ku isi yose aho ubundi gitangira ku ya 01/08 buri mwaka, gusa igihugu kikaba gishobora kwiha igihe  kibona ko ari cyo kiboneye  akaba aribwo kizihizamo iki cyumweru.

Ni icyumweru cyatangijwe n’abantu kugiti cyabo ku si yose bagamije kurinda, guteza imbere no gushyigikira konsa hirya no hino ku isi, gitangizwa ku wa 14 ukwezi kwa kabiri 1991.

Ni icyumweru mu Rwanda kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye hagamijwe ko abana babona indyo yuzuzye iva mu konswa neza, ababyeyi bakazakangurirwa kugira umuco wo konsa abana babo, ari ababona umwanya uhagije wo kuba bari kumwe n’abana ndetse n’ababa kure yabo bitewe n’impamvu zitandukanye.

Muri gahunda nkuru zizagarukwaho mu cyumweru cyahariwe konsa, harimo ijyanye no gushishikariza ababyeyi kujya bakama amashereka bityo akaza guhabwa abana.

Ubwo yari Mu bikorwa bitegura icyumweru cyahariwe konsa mu Rwanda, Umuyobozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri program y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) Macara Faustin yavuze ko bitewe n’uko hari aho usanga ababyeyi batirirwana n’abana iyi gahunda yatekerejwe  kugira ngo ubuzima bw’abo bana bwwitabweho.

Yagize ati: “Kubijyanye n’uko hari ababyeyi benshi batagira amahirwe yo kugumana n’abana babo umunsi wose, tubashishikariza gukama amashereka bakayasigira abana. ni uburyo bumwe dushishikariza ababyeyi, bakayakamira mu kintu gisukuye bakayasiga kuko amashereka arabikwa, iyo ateretswe ahantu hasanzwe hatari mu bikonjesha za firigo, amashereka amara amasaha umunani ari mazima ntakibazo. bityo umwana agakomeza kunywa amashereka n’igihe umubyeyi adahari.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse kuba yaterekwa bisanzwe, ngo ashobora no kubikwa muri frigo, aha ho ngo bikaba bishoboka ko yamara kugeza ku minsi itatu.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na The Inspirer   bavuga ko ari gahunda batashyigikira, bitewe n’uko ngo iyo ukikiye umwana wawe ukamwonsa  akureba mu maso   ari ho hava urukundo rw’umwana n’umubyeyi.

Uyu mubyeyi Kantarama Immaculee  utashatse  ko tumugaragaza yagize ati: “ Ibyo bintu njya mbyumva , mbona atari byiza. None se urabona iyo umwana yonka, iyo ukikiye umwana uri kumwonsa ni ho ugira impuhwe z’umwana wawe, n’umwana niho agukunda, iyo wonsa umwana akenshi na kenshi aba agukanurira amaso ni naho hava sentiments (ibyiyumvo) byo kugukunda, uzarebe cyane cyane nk’umwana utaronse nta rukundo agirira nyina.”

Ibi bikorwa bitegura icyumweru cyahariwe konsa, gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP) ibitegura ku bufatanye na bamwe mu bafatanyabikorwa barimo Hingaweze bafasha mu gukangurira no kwigisha ababyeyi gufata no kumenya  indyo yuzuye.

Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc, Umukozi ushinzwe imirire muri Hingaweze  yavuze  ko barimo kwigisha ababyeyi kugira ngo bamenye gutegura indyo yuzuye kuko ngo iyo imyumvire y’umubyeyi ihindutse n’imirire mibi irahinduka.

Yagize ati “Kuba ufite ibiryo cyangwa se kuba ufite amafaranga yo kubasha kubigura, ntabwo bigaragaza ko umwana azabifata neza bikamuyoboka , ni ngombwa rero ko twigisha ababyeyi amafunguro bagomba guha ba bana, bagomba kubaha inshuro zingahe, bagomba kubibaha bate, ibyo bikubiye mu ngingo ya Hingaweze ijyanye no guhindura imyumvire n’imyifatire mu baturage kugirango babashe kumenya  ni ibiki bagaburira abana babo, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyumvire y’umubyeyi ihinduka ni nako abana tubarinda imirire mibi.”

Kuva tariki 12 kugeza 17 z’ukwezi kwa 08/2019 nibwo icyumweru cyahariwe konsa ‘world ‘breastfeeding week gitangira mu Rwanda, ari nabwo gahunda zitandukanye zizakomeza kugenda zibutswa ababyeyi.

Ababyeyi b’abagabo na bo barashishikarizwa kujya bafasha abagore konsa abana

Muri izi hakaba harimo gukangurira abagabo gufasha abagore kugira ngo konsa bigende neza, gushishikariza abakoresha guha umwanya abakozi bafite abana bato kugira ngo babashe konsa, kwikama amashereka agasigirwa abana mu ngo igihe batari kumwe n’ababyeyi babo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti : “Duhe ubushobozi ababyeyi kugira ngo konsa bishoboke”

Inkuru ya Dominique Bihire.

6,381 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *