Huye: Ubuyobozi buratungwa agatoki kudakebura urubyiruko rwambara ibiteye isoni

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, bavuga ko imyambarire idahwitse iri mu rubyiruko iterwa n’uko abashinzwe umuco baterera agati mu ryinyo aho gukebura urubyiruko ngo bambare bijyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mukeshimana Valentine, umubyeyi w’imyaka 43 ufite abana batanu utuye mu mudugudu wa Gasyankindi, Akagari ka Nyumba mu Murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, avuga ko muri iyi minsi abakobwa benshi ari abiyambika imyambaro y’urukozasoni.

Avuga ko Leta yagakwiye kugira impanuro itanga mu gukebura aba bana bakiri bato ngo kuko iyo bageze mu myaka 15 biba bigoye aho benshi usanga bigira mu mijyi wamubwira ntakumve agahitamo kugenda.

Ati “Hahanurwa uwagahanuwe, niba umwana amaze kugira imyaka cumi n’itanu wavuga ngo ‘nigiriye mu mujyi’, ubwo uwo nyine aragiye, Leta nigire icyo ikora naho ubundi ntako tutagira,”

Mukeshimana Valentine avugako urubyiruko rwagakwiye gukeburwa ku myaka yo hasi ngo kuko igiti kigororwa kikiri gito.

Murwanashyaka Eraste, umusaza w’imyaka 60, atuye mu Murenge wa Gishamvu, afite abana barindwi. Avuga ko umuco wo gukebura bijyanye no guhana umwana nk’umubyeyi wagiye ucika, aho ubu ngo ibijyanye n’imyambarire ari uburenganzira bw’umwana.

Yagize ati “Umuco wabagaho umubyeyi agahana umwana ariko ubu baragufunga, kera umwana w’umukobwa yumviraga ababyeyi ariko ab’ubu ni muri filimi iterambere ryarabatwaye.”

Murwanashyaka avuga ko ab’ubu bambara nabi kubera umurengwe w’imyambaro myinshi ngo kuko aba kera ibyo bambaraga nibyo babaga bafite gusa.

Ati “Imyambarire iri mu bakobwa ni urukozasoni, Leta nta mpanuro ibaha ahubwo baravuga ngo ni uburenganzira bwabo, kandi koko ni byo,”

Mujawamariya Francoise, umukobwa w’imyaka 22 na we wo mu Murenge wa Gishamvu, yemeranya n’abavuga ko abakobwa bataye umuco mu myambarire.

Ati “Barawutaye nyine, nyine se wakwambara umwenda ugera hejuru y’amavi ntube wambaye ubusa? Buri muntu agira ibyo ashaka kwambara ariko ibibereye umuco nyarwanda ni ukwambara wikwije ariko ntiwabuza umuntu kwambara uko ashaka,”

Dr Jacques Nzabonimpa, Umuyobozi w’ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), avuga ko indangagaciro zijyanye n’uko umunyarwanda yagakwiye kwambara, ziri kugenda zigishwa hirya no hino mu mashuri, mu rwego rwo gukebura urubyiruko rushaka kwambara bihabanye n’umuco w’Abanyarwanda.

Agira ati “Nk’Inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco, icyo turi gukora ku bijyanye n’imyambarire, twereka abana cyane cyane urubyiruko ibijyanye n’umuco n’imyambarire ikwiye tubicishije muri gahunda zitandukanye. Ubu nta torero na rimwe kugeza ku rwego rw’igihugu wasanga tutarimo, kandi icyo tureba ni za ndangagaciro, kuko twita ku rubyiruko cyane, abana bari mu mashuri hirya no hino, tubereka za ndangagaciro, nk’umunyarwanda, nk’umunyarwandakazi,”

Nzabonimpa avuga ko atari abakobwa gusa bambara nabi, ngo ahubwo n’abahungu bambara ibintu biteye isoni muri iyi minsi. Asobanura neza impamvu eshatu umuntu yambara:

Ati “Ku buryo rero bose turi kubereka impamvu umuntu yambara, kuki umuntu yambara? Twambara kubereka impamvu eshatu: Twambara kugira ngo turinde umubiri wacu, twambara kugira ngo turinde imyanya yacu yayindi twita iy’ibanga, tukanambara kugira ngo tuberwe. Iyo rero wambaye utarebye ibyo byose byatumye wambara, ugahaguruka utahishe ya myanya twita iy’ibanga uba unyuranyije n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kandi iyo myambarire yose tuvuga, tuvuga ko ijyana n’icyo umuntu agiye gukora na none”.

Avuga ko basobanurira abana uburyo n’igihe umuntu akwiye kwambara n’icyo yambara, bitewe n’icyo agiye gukora.

Ati “Niba umuntu agiye kubaka hari uburyo yambara, niba agiye ku kiyaga afite uko yambara, yajya gusudira akagira uko yambara. Ibyo byose rero twamara kubibereka tukabasobanurira ko muri kwa kwambara, uko isi igenda itera imbere haza ibigezweho, ariko na byo tubyambare nk’ Abanyarwanda dukurikije za ndangagaciro: Kwiyubaha, kwihesha agaciro, ubupfura n’ubwangamugayo”.

Avuga ko iyo ibyo byose bikozwe binyuze mu murongo w’indangagaciro bigira impinduka nziza mu kwimakaza umuco nyarwanda ku bijyanye n’imyambarire.

Ati “Turabyereka abana b’abahungu aho kugira ngo yambare nk’umwana wiga kwambara akambarira munsi y’ikibuno cyangwa ngo yambare ubone imyenda yatakaye, ukamwereka ko niyambara aho kugira ngo agende yerekana imyenda ye y’imbere yambare azamuye nk’uko uwo mwenda nyine wateganijwe kwambarwa. Niba ari umwana w’umukobwa niba azi ngo ari buze kujya kuri moto amenye uburyo ari buze kwambara”.

Kugeza ubu mu Rwanda imyambaro yerekana umuco ikorwa n’Abanyarwanda muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Abatunzwe agatoki benshi mu myambarire iteye isoni barimo abanyeshuri, Leta ikaba yarafashe ingamba zo gukangurira urubyiruko mu mashuri kwambara bikwije.

Yanditswe na Hakizimana Elias.

17,349 total views, 4 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *