Ushaka ubwiza bw’umusatsi wawe, gana MIADI mu imurikabikorwa mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda i Gikondo

Ikompanyi y’ubucuruzi yitwa MIADI ikomoka muri Kenya yazaniye Abanyarwanda poroduwi zitunganya imisatsi ndetse ikanabafasha kuyitunganya mu imurikabikorwa ry’ubucuruzi mpuzamahanga rikomereje i Gikondo ahasanzwe habera expo.

Jacques Mkambirwa, umwe mu bakozi bogosha ba MIADI avuga ko poroduwi za MIADI zirimo shampoo zifitemo vitamini itunga umusatsi ikawurinda gupfuka, ikawufasha kugumana umwimerere wawo.

MIADI irasaba abanyarwanda n’abanyarwandakazi kuyigana kuko abafitiye ibyiza byinshi bibafasha gutunganya imisatsi igahorana ubuzima ndetse n’abagabo ntibacikanywe kuko MIADI ibafitiye poroduwi ituma umusatsi ndetse n’ubwanywa bwabo buhorana ubwiza, ubuziranenge ndetse n’isuku.

Mukambirwa asobanura ko poroduwi za MIADI zikorwa mu bimera kandi zitongerwamo ibinyabutabire bityo akizeza abazikoresha haba mu kudefiriza no gusokoza imisatsi yabo ko nta ngaruka ku ruhu zishobora guteza.

Uruganda rwa MIADI ruherereye muri KENYA rukaba runahagarariwe mu Rwanda. kuva ku mafaranga igihumbi na Magana atanu umukiriya wese ashobora kugura poroduwi zabo, MIADI kandi ibafitiye amavuta meza yo kwisiga haba ku bagabo, abagore ndetse n’abana.

Barahamagarira Abanyarwanda kubagana bakabadabagiza ku biciro byiza maze iisatsi yabo igahorana ubwiza ntagereranywa. 

theinspirerpublications@gmail.com

 

5,721 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *