Icyo umuco wo kugabirana uvuze mu ndangagaciro z’abanyarwanda, ese uracyahari?

Kugabirana byahozeho bigashushanya igicumbi cy’umuco uhuza Abanyarwanda hagati yabo, bagatarama, bagasangira mu guhamya urukundo n’umubano bafitanye umwe agaha inka mugenzi we.

Mu kiganiro twagiranye n’umukambwe Ndutiye Flodouard utuye mu murenge wa Runda mu Karereka Kamonyi, yatubwiye ko ubu uyu muco utakigaragara mu Banyarwanda.

Agira ati “Usanga ari ibintu bibaho gakeya, ubibona nko mu birori gusa ntabwo abantu bakicarana ngo basangire, basabane, bahane inka,”

Uyu musaza avuga ko kuba uyu muco utakibaho ari indangagaciro z’urukundo zigenda zitakara.

Agira ati “Indangagaciro zirimo ziratakara, nticaranye na mugenzi wanjye se n’umuturanyi ngo tuganire, tugire urukundo niba tunahana inka bibeho, urumva indangagaciro zihari se? zirimo ziratakara ngo haje iterambere ngo ni ko mubyita,”

Ndutiye avuga ko kuba kugabirana bishobora kugaragara gusamu bukwe uyu munsi bidashushanya ubucuti burambye nk’ubwahozeho.

Muzehe Ndutiye Flodouard Avuga ko n’ubwo bishobora kugaragara aho abantu bagabirana mu bukwe na bwo bitari hose biboneka gusa mu turere tumwe na tumwe.

Avuga ko n’ubwo bishobora kugaragara aho abantu bagabirana mu bukwe na bwo bitari hose biboneka gusa mu turere tumwe na tumwe.

“Ntabwo ari hose, biri hakeya, ntabwo wajya ahantu hose ngo ubisange bahana inka, hari nk’aho bisa nk’ibyacitse iyo za Kigali n’ahandi, nko mu Mutara ni ho bikiba ntabwo ari ahantu henshi, bisa nk’aho birimo bikendera kugabirana, gusabana muri rusange n’indangagaciro z’urukundo mbese biri mu marembera,”

Uyu mukambwe avuga ko uyu muco wahozeho ariko ngo ubu abantu babaye ba nyamwigendaho, umuntu ari mu gye undi ari mu bye, aho kera imiryango yahuraga, agasozi kagahura n’akandi bagatarama bakagabirana.

Ati “Gusangira no kugabirana iyo abantu babaga bicaye, imiryango yahuye, agasozi kahuye n’akandi bagatarama ni ho havaga iyo mihango yose yo kuba abantu bagabirana inka, ariko ubundi ntibikibaho, umuryango uba uru mu rugo rwawo undi mu rwawo uwaburaye ntiwabimenya, uwabwiriwe ntiwabimenya, nta bitaramo bikibaho,”

Avuga ko ibi biterwa n’uko nta rukundo rukibaho n’abarufite batarugaragaza ngo kuko kera iyo wagabiraga mugenzi wawe byagaragazaga urukundo ukunze mugenzi wawe umwisanzuyeho, mwarabanye cyangwa yaragukamiye, yaragufashije wakennye, ati “Ariko ubu abantu twabaye ba nyamwigendaho,”

Avuga ko kugabirana bitakabaye guhana inka gusa mu minsi tugezemo, ngo kuko ushobora gutera inkunga mugenzi wawe ikindi kintu nk’ibikoresho bikaba byafasha kwimakaza indangagaciro y’urukundo ngo ariko ibi ntibyakwimura umuco gakondo wo kugabirana inka.

“Ushobora kuba wamuha nk’ibikoresho byo munzu, nk’intebe, ariko inka yari umuco w’abanyarwanda, iyo wahaga umuntu inka ntiyashoboraga kukwibagirwa, iyo wahaga umuntu inka mwabaga munywanye, baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Agasozi kazamutse inka kamanuka Umugeni.” Inka isobanuye ikintu kinini, yakamirwaga abana n’umwana wanyoye inka akaba agaragara, inka yari umuco wacu twamenyereye kuva kera, ikaturanga, umuntu yaba yakugabiye mukanywana mukagirana igihango,”

Uyu musaza Ndutiye ahamagarira abanyarwanda kugaruka kuri gakondo ngo kuko inka batangaga kera na n’ubu barazifite. Abashishikariza kureka kwihugiraho bagatarama bakaganira ku muco wabo.

Ati “Ubu abantu bihugiyeho bari mu byabo, ntibaganira na bagenzi babo, navuga ko bakwiye kugaruka kuri gakondo, bakitekerezaho nibakore iby’iterambere bashake amafaranga ariko icyo bari cyo amateka yabo, umuco wabo, ubuzima bwa ba sokuruza bababanjirije ntabwo bakwiye kubushyira ku ruhande, bagaruke ku ndangagaciro, ku muco wabo, bicare basangire bagabirane,”

Ndutiye asaba ko Leta yagaruka ku gukangurira abaturage ikabegera ibibutsa indangagaciro z’umuco w’urukundo waranze abanyarwanda muri gakondo yabo.

Ati “Leta nigaruke ibikangurire abaturage ibibutse indangagaciro zabaranze na kera, kuko ntabwo babuze ibyo bagabirana ariko ndagaruka ku nka, irazwi mu mateka y’uRwanda, abanyarwanda barayizi n’akamaro yagize, Leta rero nayisaba ko yagaruka ikegera abaturage abishoboye n’abatishoboye ikababwira ko inka, gusangira no kugabirana ari umuco w’urukundo wahozeho bakagabirana nk’uko byahoze,”

Yanditswe na Hakizimana Elias.

 

428 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *