Gatsibo: Urubyiruko rurashimira uruganda rw’inkweto Star Leather Kuruvana mu bukene

Urubyiruko rurimo n’abacikirije amashuri mu Karere ka Gatsibo n’uturere bituranye barashima intambwe bagejejweho n’uruganda rukora inkweto ‘Star Leather’ rwabigishije rukanabaha akazi ubu bakaba babasha kubona bimwe mu by’ibanze bakenera.

Uru ruganda mu nshingano rwihaye harimo gufasha umuryango nyarwanda kwigira binyuze mu guhanga umurimo, ruherereye mu murenge wa Kabarore, muri metero nkeya uturutse ku biro by’akarere ka Gatsibo.

Bamwe muri uru rubyiruko baganiriye n’ikinyamakuru The Inspirer, bavuga ko bari bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye by’ubukene, dore ko bambwe muri bo banacikirije amashuri.

Kanoheri Jovia, ni umwigisha mukuru akaba n’umukozi watangiranye n’uruganda muri 2014.

Nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana mu mwaka wa 2013, byabaye ngombwa ko ahagarika amashuri mu mwaka wa gatandatu w’abanza, atangira urugendo rutoroshye rwo gufasha nyina kurera barumuna be. Yaje kumenya amakuru y’uruganda Star Leather ararugana. 

Kanoheli Jovia  

Ubu mu myaka itanu akorana n’uruganda ahamya ko yamaze kwiyubakira icyizere cy’ejo hazaza. Mu mushahara ahabwa n’uruganda, yabashije kubakira umuryango inzu yo kubamo anarihira amashuri barumuna be.

“Yagize ati “Nahagaritse kwiga ubwo nari mu wa gatandatu w’amashuri abanza kugira ngo mfashe mama kurera barumuna banjye, nagombaga gufata inshingano nk’umugabo kugira ngo nzibe icyuho kuko papa yari adufatiye runini,”

Kwizera Celestin, atuye mu kagari ka Simbwa, mu murenge wa Kabarore. Yatangiye amasomo y’ubumengi ngiro ajyanye no gukora inkweto muri uru ruganda muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’igihe kirekire acikirije amashuri abanza mu mwaka wa gatanu.

Kwizera Celestin

Avuga ko mu mezi abiri gusa amaze yiga gukora inkweto ubu ashobora gukora inkweto z’ubwoko butandukanye, burimo n’izifunguye ‘sandari’, iz’abagabo, iz’abana n’iz’abagore.

Uruganda rutanga amahugurwa y’amazi ane gusa, nyuma y’aho rukanatanga akazi ku basoje amasomo.

Kwizera yizera ko nasoza amasomo ye azabasha gukora inkweto nk’umwuga uzamugeza kuri byinshi ndetse ngo agafasha n’abandi kuva mu bukene.

Yagize ati “Ubu mbasha gukora inkweto z’abana, iz’abagore, n’izindi. Ni umwuga uzatuma nshobora guha n’abandi akazi nkanatanga umusoro,”

Umugabekazi Fionah, umwari w’imyaka 23 na we yatangiye kwiga muri Werurwe 2019, nyuma y’igihe gito acikirije amashuri yisumbuye mu mwaka wa gatanu ku mpamvu z’ubukene. Yadudatangarije ko nyuma yo kumenya gukora inkweto hari byinshi bizahinduka kuri we no ku muryango we. 

Umugabekazi Fionah

Yagize ati “Igihugu cyacu gikeneye inkweto nyinshi zikorewe iwacu, nyuma y’aya masomo ngiro, nzagerageza uko nshoboye kose mparanire kwigira nshora imari mu gukora inkweto bityo mfashe uRwanda gukemura ikibazo cya caguwa,”

Umugabekazi agira inama urundi rubyiruko rutabashije kugira amahirwe yo kwiga ndetse n’urwize rudafite akazi ko bagomba kugana imyuga kuko bifasha mu gutegura ejo heza.

“Ntabwo twese twategereza utuzi two mu biro ariko imyuga navuga ko ari imirimo yoroshye gukora kandi ituma winjiza ifaranga,”

Ishimwe Guillaume, ni umwarimu wigisha uru rubyiruko amasomo ngiro. Yatubwiye ko hari icyizere ko bazavamo abakozi beza bakora inkweto z’ubwoko bwose. 

Ishimwe Guillaume

Ati “Nyuma y’aya masomo bagomba gukomereza mu nzu ikorerwamo inkweto bagatangira gukora nk’abanyamwuga. Biteganyijwe ko iki cyiciro kizasoza muri Kamena 2019.”

Byiringiro Elie yatangiranye n’uruganda mu mwaka wa 2014, amaze kwigeza kuri byinshi nyuma yo guhabwa akazi.

Yagize ati “Nshobora kwiyishyurira inzu, kwigurira imyambaro n’ibyo kurya kuko namenye gukora inkweto. Naguze n’ikibanza ndetse ndimo ndateganya kubaka iyanjye nzu,”  

 

Byiringiro Elie

Mfuranzima John, Umuyobozi w’uruganda Star Leather/CPC avuga ko uruganda rukora imiguru y’inkweto igera kuri 25 ku munsi, mu gihe mu ntangiriro bakoraga izitageze kuri uyu mubare mu cyumweru.

Avuga ko uruganda rwatangijwe hagamijwe guteza imbere ishoramari ry’ibikorerwa i Rwanda aho gutumiza inkweto hanze.

Avuga ko kandi hari hagamijwe guha amahirwe urubyiruko yo kwihangira imirimo bahabwa ubumenyi ngiro mu gukora inkweto kinyamwuga.

Mfuranzima ashimira Leta uruhare yagize mu gufasha uruganda gutangira ku bw’ibikoresho no kurufasha guha amasomo urubyiruko.  

Uruganda ruracyafite imbogamizi  

Mfuranzima John

Mfuranzima agira ati “Turacyafite ibibazo bya tekinoloji aho tukibura amamashini kugira ngo twongere umubare w’inkweto dukora ku munsi, turacyashakisha abaterankunga kugira ngo tuve ku miguru y’inkweto 25 tugeze ku ijana tubashe guhaza isoko dufite ndetse dusagurire amahanga,”

Yongeraho ko bateganya kwagura no kwongerera ubushobozi uruganda bakagera ku nkweto imiguru 300 ku munsi mu gihe kizaza, bakanagira uruganda rukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Kugeza ubu uruganda rufite abakozi 25 bahoraho, muri bo 12 ni abagore.

theinspirerpublications@gmail.com

Yanditswe na Hakizimana Elias @philos4hakizi

Kurikira amakuru tubagezaho @theinspirerpubl  

     

Uruganda Star Leather/CPC

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

7,585 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *