Gasabo: Kacyiru hafunguwe iguriro ry’abakora irondo ry’umwuga ‘Irondo Shop’

Nyuma yo kwiga no gusuzuma icyazamura imibereho myiza y’abakora irondo ry’umwuga hagamijwe kubafasha kubona ibyo gutunga imiryango  ku buryo buboroheye,  abakorera aka kazi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru  ku wagatatu tariki ya 17 Mata 2019 bafunguriwe iguriro  ryahawe izina rya IRONDO SHOP.

Bafungura ku mugaragaro iguriro

Iri guriro rubatswe hafi y’ibiro by’umurenge wa Kacyiru ngo rije gukemura ibibazo binyuranye aba banyerondo bahuraga na byo nk’uko byagaragajwe na bamwe mu banyuzwe na ryo.

Mukamutware Ngabo Claudine, umukozi w’irondo shop-Kacyiru, aobanura ko kuba aba banyerondo bashyiriweho iri guriro ari igikorwa cy’ingenzi kuko rizabaha umwenda ku biribwa ku giciro gito, bitavuze kubazigamira cyangwa gufatira umushahara kuko hari amafaranga ntarengwa umwenda  utazajya urenza.

Mukamutware Ngabo Claudine, umukozi w’irondo shop-Kacyiru

Rugero Damascene, umuyobozi w’irondo ry’umwuga mu murenge wa Kacyiru yavuze ko iri guriro ritazakemura ibibazo by’imiryango yabo gusa, ngo ahubwo n’umutekano bakora binyuze mu irondo ry’umwuga bazarushaho kuwunononsora kandi ibibazo byo guhabwa amadeni n’abandi na byo bikemuke.

Rugero Damascene, umuyobozi w’irondo ry’umwuga mu murenge wa Kacyiru

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge bwana Karamuzi Godefruwa yadutangarije ko iri guriro rizabafasha gukemura ibibazo byo gusiba kw’aba bakozi mu gihe bahuye n’ikibazo kijyanye n’amikoro bakandikwa mu gitabo cyabugenewe bagahabwa ibyo gutunga imityango.

Yagize ati « Icyambere ni ugukemura ibibazo by’abanyerondo bajyaga basiba bagiye gupagasa ibitunga umuryango ahandi mu gihe batarahembwa, bajyaga bajya gushakisha ahandi bakora ku manywa bigatuma nijoro batitabira akazi, wamubaza akakubwira ati umushahara mwampembye warashize, »

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge bwana Karamuzi Godefruwa

Abakora irondo mu murenge wa kacyiru bagera ku 193 kuri ubu imiryango yabo ikaba igiye guhindura ubuzima kubera iri guriro.

Ubwanditsi.

 

13,666 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *