Muhanga: Impungenge ku mazi atunganije zatumye abaturage bahitamo kunywa ayo mu mariba

  • Ibipimo bya Laboratwari bigaragaza ko aya mazi ntacyo atwaye nubwo abaturage bagaragaza impungenge    

    Batinya kunywa amazi ya WASAC kuko bakunze kubona imyanda yikenetsemo nyuma yo kuyavoma bakayatereka umwanya/Elias Hakizimana. 

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baragaragaza impungenge ku mazi ya robine bavoma yo kunywa atunganywa n’ikigo cy’isuku n’isukura (WASAC).  Bavuga ko  bayabonamo imyanda igihe bamaze kuyavoma.

Mukakimenyi Vestine utuye mu mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko hashize igihe yarayobotse amazi yo mu kabande kubera impungenge y’amazi ya WASAC.

Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, avuga ko ikibazo cy’ifumbire y’umuceri bakeka ko yanduza aya mazi, kibateye impungenge.

Ati” tuba tuzifite (impungenge) kuko iyo twamaze kuyavoma, iyo uyateretse kenshi nibwo ubona ko munsi harimo umwanda. Nka njye mfite idomoro ijyamo amajerekani atandatu, iyo yatinzemo (amazi) hasi usanga harimo ibintu by’umwanda bimeze nk’ishwagara.”

Ahereye aha avuga ko bahitamo kunywa ay’iriba, cyakora yemera ko ngo ayo bavomye ya WASAC bibuka kuyateka.

Ati “Amazi turayateka cyangwa tukavoma kuri kano. Ayo kuri robine ntabwo tuyanywa kubera biriya bintu by’imiti bashyiramo. Amazi yo mu isoko (mu gitembo) ubona afite isuku kuyarenza.”

Mugenzi Celestin, na we atuye muri uyu murenge. Avuga ko amazi meza basanzwe bazi ko atagira ibara, mu gihe ayo bavoma ku marobine agaragaza ibara nk’iry’umutobe w’ibitoki, ubundi ugasanga yikenetsemo ibisa n’ibiziba, iyo amaze akanya ateretse nyuma yo kuyavoma.

Ati “Jyewe igituma ntizera aya mazi ho ubuziranenge n’uko adasa nk’ayo dusanzwe tuvoma ku mariba yandi kuko aya tubona adakwiye kunyobwa. Turayafurisha akanasukura ibikoresho ayo kunywa tuyavoma ku iriba risanzwe.”

Ibipimo bya laboratwari bigaragaza ko ayo mazi ntacyo atwaye

Nyuma yo kumva abaturage bijujutira amazi bakeka ko arimo ifumbire mvaruganda yitwa NPK bafumbiza umuceri, ari nayo ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC gitunganya kikayakwirakwiza mu baturage, byabaye ngombwa kwifashisha laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda ngo isuzume ayo mazi.

Mu busanzwe hari ibipimo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga, iyi miti itagomba kurenza ndetse n’ibinyabutabire biboneka mu mazi anyobwa.

Ifumbire yitwa NPK igizwe n’ibinyabutabire bitatu aribyo Nitrogen, Phosphorus na Potassium.

Ibipimo bya laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda twapimishijemo aya mazi, bigaragaza ko aya mazi adateye impungenge ugendeye ku bigenwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).

Imbonerahamwe y’ibipimo bya laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda yadufashije mu bushakashatsi.  

Mu bushakashatsi twakoze, bigaragara ko muri aya mazi harimo Nitrogen ingana na miligarama zeru n’ibice magana atanu na makumyabiri n’umunani muri litiro y’amazi (0,528mg/l), Fosifore ‘Phosphorus’ ingana na miligarama zeru n’ibice magana atatu na makumyabiri na kimwe muri litiro (0,321mg/l) ndetse na Potasiyumu ‘Potassium’ ingana na miligarama imwe n’ibice ijana na makumyabiri na bitanu muri litiro y’amazi(1,125mg/l).

Ukurikije ibipimo bigenwa n’ikigo cy’ubuziranenge, ntiwashidikanya kwemeza ko nta kibazo kiri muri ibi binyabutabire.

Imbonerahamwey’ibipimo ngenderwaho bya WASAC 

Amabwiriza y’iki kigo agaragaza ko nibura mu mazi meza yo kunywa, hagomba kubamo ikinyabutabire cya Nitrogen kitarenze nibura miligarama 0.9 kuri litiro (0.9 mg/l).

Ikinyabutabire cya Fosifore, RSB ivuga ko kitagomba kujya hejuru ya miligarama 2,2 kuri litiro, naho umunyungugu uzwi nka Potasiyumu ntugomba kurenza miligarama mirongo ine n’eshanu kuri litiro imwe y’amazi anyobwa (45mg/l).

Impuguke zigaragaza ko ikinyabutabire cya Nitrogen (Azote) gifite aside(acides) yitwa Amino ifasha mu gukora intungamubiri(proteins).

Fosifore(phosphorus) yo iba mu magufwa cyo kimwe na Potasiyumu(potassium).

Cyakora Potasiyumu yo nubwo iba mu magufwa, tunayisanga mu maraso, mu ntungamubiri zitwa‘thromboplastin’ ndetse na ‘prothrombin’ igafasha cyane mu ivura (kuvura) ry’amaraso, nk’uko tubikesha urubuga mayoclinic proceedings.

Ikigo gishinzwe ubuziranenge RSB kivuga ko amazi meza nayo agira ibipimo ngenderwaho, cyane ayabanje kunyura mu nganda agatunganywa.

Nshizirungu Fabien ushinzwe gukurikirana amabwiriza y’ubuziranenge arebana n’amazi, isuku, isukura no kubungabunga ibidukikije mu kigo cy’ubuziranenge RSB asobanura ko nubwo hari ibinyabutabire nkenerwa mu mubiri w’umuntu, ari byiza ko bigira igipimo kuko bishobora kugira ingaruka igihe ari byinshi.

Ati “ibyo binyabutabire umubiri wacu  ukenera byitwa imyunyu-ngugu, ubikenera kugipimo runaka kuko iyo ifite igipimo kirengeje yagira ingaruka mbi ku muntu unyoye ayo mazi.”

Abahanga basobanura ko umubiri ukenera ibi binyabutabire kugira ngo urusheho kubaho udahangarwa. Ku rundi ruhande ariko impuguke zerekana ko iyi fumbire yagira ingaruka mbi igihe umuntu ayiriye ako kanya kuko ikoranye ibintu byatuma arwara indwara zirimo umwijima, impyiko na canseri(cancer).

Bahitamo kwinywera amazi bavoma ku mariba ngo kuko bizera isuku yayo./Elias Hakizimana

RSB ivuga ko hasabwa igenzura kugira ngo bizere ko amazi anyobwa afite ibipimo byemewe.

Ati “WASAC nayo ni ikigo gikorana bya hafi na RSB kandi nacyo gifite amabwiriza y’ubuziranenge kubijyanye n’amazi asukurirwa mu nganda agahabwa abaturage bakayanywa.

Ku muntu rero ufite ikirango cya RSB, nyuma yo kubona icyo kirango mu buryo buhoraho, akorerwa igenzura mu buryo butunguranye nibura rimwe mu mezi atandatu kugira ngo turebe niba amabwiriza bahawe bayubahiriza. WASAC rero nayo ni ikigo dukurikirana ngo turebe ko yubahiriza ibiteganywa.”

Nshizirungo Fabien yemeza ko hariho uburyo bwo gutunganya amazi uko yaba ari kose akongera kuba mazi akanyobwa kandi agakoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Amazi anyobwa n’abaturage bo muri Muhanga atunganywa n’uruganda rwa Gihuma, rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi bine (m34000) ku munsi, ariko kugeza ubu rutunganya hafi ibihumbi bitatu na magana atanu (m33500) ku munsi.Uru ruganda rwashinzwe mu 1988.

Inkuru ya Pauline Mukarurangwa na Elias Hakizimana.

theinspirerpublications@gmail.com 

11,476 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *