GLIHD irashimira Leta nyuma yo guha imbabazi abagore n’abakobwa 367 bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda no kwihekura

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi abagore n’abakobwa 367 bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda no kwihekura.

Umuryango “Great Lakes Initiative for Human rights and Development (GLIHD)”, ukaba ushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri iki cyemezo yafashe ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko. Ntabwo ari ubwa mbere Perezida atanze imbabazi ku bagore ndetse n’abakobwa bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda kuko no mu mwaka wa 2016 nabwo yahaye imbabazi abana b’abakobwa 62 bari munsi y’imyaka 16 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda.

Mu mwaka wa 2015, Umuryango GLIHD wakoze ubushakashatsi mu magereza ku cyaha cyo gukuramo inda. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hejuru y’impuzandengo ya 20% y’abagore bari muri gereza hagati ya 2013 na 2014, bari barahaniwe icyaha cyo gukuramo inda; muri abo, nta n’umwe wari wararangije amashuri yisumbuye cyangwa afite akazi kamuhemba umushahara ufatika; bamwe twasanze ari abakozi bo murugo, abakoraga umwuga w’uburaya n’abakora mu tubari.

Na none mu mwaka wa 2018, GLIHD yongeye gukora ubushakashatsi ku bagore n’abakobwa bakoze icyaha cyo kwihekura. Mu mibare twahawe n’Ubushinjacyaha, twasanze ko hagati y’umwaka wa 2016 na 2018, ubushinjacyaha bwashinje imanza z’abagore bihekuye 141, kandi ku mibare twabonye mu Rukiko rw’Ikirenga, abagera kuri 119 bakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 125 y’itegeko rishya mpana byaha (Code penal) ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo; kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Iri tegeko ryavuguruwe nyuma y’aho abantu batandukanye n’imiryango itegamiye kuri Leta bakomeje kunenga uburyo ryakozwe, ahanini bagaragaza ko rifite icyuho gituma ntacyo rimarira abifuza kuryisunga ngo bakuremo inda. GLIHD kimwe n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba ari imwe mu yagaragaje ibyifuzo byayo inatanga umusanzu w’ibitekerezo kubijyanye n’amavugurura y’iri tegeko.

Umuyobozi wa GLIHD, Bwana Tom Mulisa arashimira uburyo Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame, yagaragaje ubushake bwo kuvugurura amategeko abereye Abanyarwanda muri rusange.

Uyu muyobozi kandi arashimira na none abafatanyabikorwa ba GLIHD badahwema guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ati “Mu mategeko Leta yavuguruye harimo n’Itegeko mpana byaha cyane cyane ku bisabwa kugira ngo umuntu ashobore kubona serivisi zo gukuramo inda, icyo gihe twasabaga kugira ngo ingingo isaba ko umuntu wese ushaka serivisi yo gukuramo inda abanza kujya mu rukiko agahabwa icyemezo, twasanze iyi ngingo ibangamira uburenganzira bw’ukeneye serivisi na cyane ko twasanze hari abo birangira batabonye ubwo burenganzira kubera inzira ndende yo kubona icyemezo”.

Tom Mulisa arakomeza agira ati “Nubwo Itegeko ryavuguruwe, haracyari impungenge uburyo iyo serivisi irimo gutangwa cyane ko kuva itegeko ryasohoka muri Kanama 2018, ryavugaga ko hagomba gusohoka Iteka rya Minisitiri rishyira mu bikorwa iri tegeko ariko kugeza aya magingo iryo Teka rikaba ritarashyirwaho cyane ko ari ryo rizagena uburyo bwo gukuramo inda”.

Umuyobozi wa GLIHD, Tom Mulisa

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ni ryo ryagombaga kugaragaza uburyo abaganga bazajya batanga serivisi zo gukuramo inda.

GLIHD (Great Lakes Initiative for Human rights and Development) ni Umuryango utegamiye kuri Leta, ufite mu nshingano guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’iterambere.

theinspirerpublications@gmail.com

10,157 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *