Meteo Rwanda yongeye kuburira abaturage ku mvura irimo inkuba n’umuyaga

Ubwanditsi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe ‘METEO Rwanda cyongeye kuburira abanyarwanda ko hagati ya taliki ya 4 n’iya 6 Mata 2019 hateganyijwe imvura irimo inkuba n’umuyaga mwinshi mu Rwanda.

Dore uko biteganyijwe mu duce tw’intara:

  • Intara y’Iburasirazuba: Hagati ya 10.8 m/s – 15.4 m/s
  • Intara y’Amajyepfo: Hagati ya 10.8 m/s – 20.6 m/s
  • Intara y’Amajyaruguru: Hagati ya 10.8 m/s -20.6m/s
  • Intara y’Iburengerazuba: Hagati ya 10.8 m/s – 20.6 m/s
  • Umujyi wa Kigali: Hagati ya 10.8 m/s – 15.4 m/s

Uyu muyaga mwinshi uteganyijwe uzajya ukunda kuboneka hagati ya Saa Yine (10:00 am) na Saa Cyenda (15:00 pm) z’amanywa.

Naho imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero icumi (10mm) na milimetero makumyabiri (20mm) ikazajya yumvikanamo inkuba ku masaha y’igicamunsi.

Meteo Rwanda irakomeza gushishikariza inzego zose zifite mu nshingano kwirinda no gukumira ibiza ndetse n’abaturarwanda cyane cyane abatuye ahakunda kwibasirwa n’ibiza biterwa n’umuyaga mwinshi kwitwararika no gufata ingamba kugirango hirindwe ingaruka zaterwa n’umuyaga ndetse n’inkuba.

6,033 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *