Iteganyagihe: Imbuzi ku Banyarwanda ku mvura nyinshi, inkuba n’umuyaga

The Inspirer.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo Rwanda kiramenyesha Abanyarwanda ko  Kuva mu ijoro ryo kuwa 27 kugeza kuwa 28 Werurwe 2019, hateganyijwe imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga.

Ahateganyijwe imvura nyinshi:

Intara y’Iburasirazuba yose,

Intara y’Amajyaruguru yose,

Intara y’Iburengerazuba, cyane cyane mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Nyamashake, Nyabihu na Rusizi.

Umujyi wa Kigali,

Intara y’Amajyepfo; cyane cyane mu turere twa Muhanga na Kamonyi

Ingano y’imvura iteganijwe: Hagati ya 20mm na 40mm

Amasaha iteganijwemwo: Ijoro ryo kuwa 27 Werurwe rishyira uwa 28 Werurwe ndetse n’umunsi wo kuwa 28 Werurwe 2019 cyane cyane mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa.

Ingamba zafatwa mu kwirinda ibiza

Meteo Rwanda irakomeza gushishikariza inzego zose zifite mu nshingano kurinda no gukumira Ibiza, ndetse n’abaturarwanda cyane cyane abatuye ahakunda kwibasirwa n’ibiza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura no gufata ingamba mu buryo bwihuse kugirango hirindwe ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi, inkuba n’umuyaga.

Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara ku murongo wa MTN utishyurwa 6080.

 

7,558 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *