Kuvuguruzanya kw’amategeko byatumye urubanza SONARWA iregamo umuhesha w’inkiko rusubikwa

Kuri uyu wa gatatu tariki 20 Werurwe 2019 urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwakiriye ababuranyi babiri ari bo SONARWA life insurance iregamo Munyakaragwe Aline Marie, umuhesha w’inkiko w’umwuga gufatira konti iherereye muri Access Bank nyuma yo kutishyurwa.

Umucamanza TOSHOBYA Benon akaba na Perezida w’ Urukiko rw’ Ibanze rwa Nyarugenge waburanishije uru rubanza rufite nimero RC 001262019/TB/ NYGE yayobewe aho ahera urubanza kubera ko urega atigeze asobanukirwa urukiko agomba kuregera niba ari urukiko rw’ibanze cyangwa rwisumbuye.

Abanyamategeko 5, barimo Perezida w’ Urukiko, Toshobya Benon, Me Bizimungu Busoro Augustin na Me Karangwayire Epiphanie bunganira Me Munyakaragwe Aline- Umuhesha w’ Inkiko w’ Umwuga, ndetse na Me Mudenge Richard uhagarariye SONARWA Life Insurance Company bose batinze ku bubasha bw’ Urukiko ruregerwa, kubera ivuguruzanya risa n’ irigaragara mu mategeko.

Ingingo ya 268 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iha ububasha Urukiko rw’ Ibanze rw’ aho ifatirwa ryakorewe, mu iburanisha ry’imanza ziregwamo Umuhesha w’ Inkiko utubahirije inshingano ze.

Nubwo ari uko itegeko ribigena, Me Munyakaragwe Aline n’ abamwunganira, baragaragaza ko inshingano yahawe zo kwishyuza yazikoze, kuko uwo yishyurizaga ariwe Humura Jean Baptiste yahawe Sheki ye rwihishwa ya 32,350,530 FRW, Me Munyakaragwe Aline ntiyahabwa igihembo cye cya 5% kigenwa n’ Iteka rya Minisitiri rigena ibiciro fatizo by’ Abahesha b’ Inkiko b’ umwuga mu ngingo yaryo ya 4. Aha kandi hagaragajwe ukudasobanuka kw’ ingingo ya 222 ya ririya tegeko ririmo n’iya 218 ivuga ko ifatira rizaregerwa urukiko nyamara ntirigaragaze ngo ni uruhe rukiko rufite ububasha.

Irindi vuguruzanya rigaragara muri uru rubanza riri mu ngingo ya 40 y’itegeko n°12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko ivuga ku mpaka zirebana n’amasezerano yo kurangiza imanza cyangwa izindi nyandikompesha, ivuga ko impaka zitewe n’ubwumvikane buke zishingiye ku bihembo bifitanye isano n’amasezerano yo kurangiza urubanza n’izindi nyandikompesha zikemurwa n’Urukiko Rwisumbuye ruri hafi y’aho irangizwa rikorerwa.

Uruhande rw’uregwa rwagaragaje ko ifatira ryakurikije amategeko, kuko ngo hashingiwe ku ngingo ya 218, SONARWA yasabwe kugaragaza umutungo ntiyabikora, ifatira rikorwa kuwa 25/2/2019 hashingiwe ku ngingo ya 227 zombi y’itegeko mpuzamubano.

Perezida w’iburanisha amaze gusuzuma ibigaragazwa n’urega ndetse n’uregwa, yasanze uru rubanza rutagakwiye kuba ruregerwa urukiko rw’ibanze, mu gihe na none impande zombi, urega n’ uregwa, batavuga kimwe ku bijyanye n’uru rubanza.

Urubanza rwasubitswe, Perezida akaba yavuze ko icyemezo cyemeza cg gihakana iburabubasha kizasomwa ejo kuwa kane tariki 21 Werurwe 2019 saa cyenda z’amanywa.

Icyemezo kizafatwa ni cyo kizatuma hamenyekana niba urubanza RC 001262019/TB/ NYGE ruzakomeza kuburanishwa n’ Urukiko rwaregewe hagendewe ku nginya 268 igika cya 2, cyangwa urukiko rukazagaragaza iburabubasha hagendewe ku ngingo ya 40.

Nyirabayazana w’ uru rubanza RC 00126/2019/TB/ NYGE bivugwa ko ari SONARWA Life Insurance Company, yimye Me Munyakaragwe Aline-Umuhesha w’ Inkiko w’ Umwuga igihembo cye cya 5%, nyuma y’ uko arangije urubanza ku gahato, agafatira Konti yayo iri muri Access Bank.

Iyi konti ngo Munyakaragwe yayifatiriye mu gihe baciye ruhinganyuma, bakishyura Humura Jean Baptiste, nyamara we bakamwima igihembo yemererwa n’ iteka rya Minisitiri cya 5%, agahera ko amenyesha SONARWA na Access Bank ko ifatira rigumyeho kugeza yishyuwe.

Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’ Abahesha b’ Inkiko b’ Umwuga benshi, wabonaga bose bafite inyota yo kumva umwanzuro, kuko batubwiye ko barenganywa n’ ibigo by’ ubwishingizi ndetse na za Banki zibima igihembo cyabo, bityo mu gihe uru rubanza RC 00126/2019/TB/Nyge rwaba rufatiwe umwanzuro, rukazahindura byinshi ku bijyanye n’ igihembo cyabo badahabwa na bamwe batumva iteka rya Minisitiri neza.

theinspirerpublications@gmail.com @theinspirerpubl

Umwanditsi: Hakizimana Elias @philos4hakizi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *