Incamake y’amakuru yatambutse ku rubuga rwa Polisi mu cyumweru dusoje

RNP.

Kacyiru: Hateraniye ihuriro ngaruka mwaka ry’abapolisikazi 400

Abapolisikazi b’u Rwanda bamaze kugaragaza ubushobozi n’ubushake mu kazi kabo bakora ka buri munsi haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe

Kuri uyu wa kane tariki 14 Werurwe, abapolisi b’u Rwanda bagera ku 160 barimo ab’igitsina gore 18 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro(UNMISS) mu gihugu cya Soudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe kubera ubunyamwuga mu kazi kabo. Inkuru irambuye

Nyagatare: Umugabo akurikiranweho kwiba umukoresha we ibihumbi 10 by’amadolari

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe Uwizeyimana Jerome  ufite imyaka 30 akurikiranyweho kwiba umukoresha we amadolari y’amanyamerika  ibihumbi icumbi(10.000$) yari amuhaye ngo ajye kuyavunjisha mu manyarwanda. Inkuru irambuye

Nyabihu: Abagore bafashwe bahetse inzoga za magendu nk’abahetse abana

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira  kuri uyu wa 16 Werurwe, yafashe abagore babiri bahetse ibiyobyabwenge   mu mugongo by’inzoga zitemewe mu Rwanda. Inkuru irambuye

Muturere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo hamenwe inzoga zitemewe

Mu rwego rwo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa  ry’inzoga zitemewe  Polisi y’u Rwanda  ikorera mu Ntara y’Amajyepfo  ifatanyije n’abaturage hafashwe abantu  bakoraga  bakanacuruza  inzoga zitemewe hakaba  hafashwe  litiro zigera kuri 2000  zihita zimenerwa muruhame. Inkuru irambuye

Ngoma: Polisi yafashe umugabo wiyitaga umupolisi akaka ruswa abaturage

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage kwirinda abantu baza babashuka mu buryo butandukanye babaka amafaranga ngo babafashe gukemura ibibazo bafite kuko abenshi muri bo biyitirira inzego bakorera atarizo kugira ngo babone uko baka ruswa. Inkuru irambuye

Rutsiro: Abanyeshuri bagiriwe inama yo kwirinda ababashora mu bishuko

Tariki 15 Werurwe uyu mwaka, Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya EP Rugarambiro ibasaba kwirinda uwari we wese wabashora mu bishuko byo kunywa ibiyobyabwenge, ubizeza akazi keza n’ubaha impano zitandukanye. Inkuru irambuye

 

2,246 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *