Nyagatare: Abaturage bize amayeri yo kurwanya ibyonnyi by’ibidukikije

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyagatare, bavuga ko bitabira gahunda yo gutera amashyamba, ariko bagahura n’imbogamizi zirimo umuswa wangiza ingemwe, gusa ngo bavumbuye ibanga ryo guhangana na byo.

Amayeri aba baturage bize yo kurwanya uyu muswa arimo ayo guterana ibiti n’umuyenzi nk’uburyo bemeza ko bufasha igiti kuzamuka neza kidahuye n’ibyonnnyi nkuko byakunze kuba mu myaka yashize.

Nikuze Odette utuye mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare avuga ko nubwo azi akamaro k’amashyamba, hari igihe batera ibiti ariko umuswa ukabyonona, niyo mpamvu bavumbuye umuti wo guhangana na byo.

Ati “Hano iyo wateraga igiti wajyaga kureba ugasanga cyarumye kubera umuswa. Ariko twize amayeri kuko tubiteza umuyenzi ku ruhande ushyiramo agashami gato k’umuyenzi uterana n’urugemwe rw’igiti. Nta giti ndabona cyatewe gityo gishobora kwibasirwa n’umuswa.”

Uyu mubyeyi ufite isambu ingana na hegitari ebyiri n’igice, avuga ko azi gahunda yo gutera ibiti kandi azi akamaro kayo, cyakora akagaragaza izindi imbogamizi nubwo ngo azi akamaro k’imvura ndetse ngo iyo yabuze abona ingaruka.

Ati “Hano iyo imvura yaguye tureza cyane, ariko ikibazo ni igihe yabuze kuko imyaka iruma. Urabona nk’ibi bigori narabiteye mbere bibura imvura binsaba gusubizamo, rwose duteye ibiti byadufasha.”

Ikibazo cy’umuswa wangiza ingemwe z’ibiti, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukizi kuko ngo ari icyonnyi gituma amashyamba atazamuka uko bikwiye cyane mu gice kibasirwa n’izuba ryinshi nka Nyagatare.

Mushabe David Claudian, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yizeza abaturage ingamba zo kurwanya iki cyonnyi.

Ati “Hari gahunda yo gushyiraho abandi bantu bihariye bazajya bagenzura amashyamba bitwa ba Kanyamashyamba, aho nibura buri murenge ugomba kugira umuntu umwe. Murabizi kubera ikirere cyacu ahantu hashyuha hakunze kuba imiswa ikangiza ibiti. Turifuza ko hajyaho abayakurikirana buri munsi”.

Akarere ka Nyagatare nka kamwe mu turere twakunze kuvamo izuba ryinshi, kavuga ko kahagurukiye gahunda yo gutera amashyamba.

Ni gahunda ikubiye mu mihigo yako irimo n’iyo kurengera ibidukikije kandi buri wese ngo afitemo uruhare mu kuyishyira mu ngiro.

Ubuyobozi bw’aka karere, bugaragaza ko bumaze gutera amashyamba ku buso bwa hegitari 629 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019, ndetse hanasazuwe amashyamba yari ashaje kuri hagitari eshatu na ari 38.

Bukomeza buvuga ko nibura mu myaka itatu(3) iri imbere, imisozi itazaba yambaye ubusa nk’uko biri ubu. Mushabe avuga ko bizaterwa n’ubukangurambaga bari gukora bwo gushishikariza abaturage gukikiza ibiti ibikingi n’inzuri zabo.

Ati “Ubu itegeko nuko buri wese akikiza ibiti urwuri rwe ku buryo nko mu myaka itatu iri imbere nta musozi uzaba wambaye ubusa”.

Akarere ka Nyagatare kari ku buso bungana na kilometere kare 1919.

Ni kamwe mu turere twakunze kwibasirwa n’izuba ryinshi kuko karangwa n’ibihe bibiri gusa harimo igihe cy’izuba kiri hagati y’amezi atatu n’atanu mu mwaka, ndetse n’igihe cy’imvura nke, aho ibipimo byerekana ko igwa ingana na milimetero 827 ku mwaka kandi ngo ikaba idahagije cyane ku bahinzi.

Ubushyuhe bw’aka karere buri ku bipimo bibarirwa hagati ya 25,3°C na 27,7°C.

Ikibazo cy’ubushyuhe buri hejuru ahanini buterwa n’imihindagurikire y’ibihe, abahanga bemeza ko cyakemuka haterwa amashyamba ndetse n’ibiti bitandukanye bibasha gukurura imvura.

Mukarurangwa Pauline

theinspirerpublications@gmail.com

 

 

 

 

2,243 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *