Ushaka gutunga moto ziramba kandi zizewe atunga “YAMAHA”

Ubuyobozi bw’uruganda rwa YAMAHA rukora moto n’ibindi bikoresho (Spear Motors and Sound Ltd) bwemeza ko umuntu wese ushaka gutunga moto izaramba kandi idatinya imisozi yakagombye gutunga moto ya YAMAHA.

Ubuyobozi bw’uru ruganda bwemeza ko n’ubwo ibiciro bya YAMAHA bisa n’ibiri hejuru, ngo babiterwa n’uko moto za bo zikomera cyane kandi zigakoresha esansi nke.

Murenzi Donatien, uhagarariye ibikorwa bya Sosiyete ya  YAMAHA mu Rwanda yagize ati “ Ducuruza ibicuruzwa bitandukanye bya YAMAHA, cyane cyane moto z’ubwoko bwinshi, abakiriya bacu barazikunze cyane kuko zirakomera kandi zigakoresha esansi nke ugereranije n’izo bakoreshaga mbere”

“ Icyo nabwira abantu ni uko ushaka gutunga moto izaramba yatunga YAMAHA, aho kugura idafite ubuzirange ejo ikagupfana ukongera gutanga andi mafaranga, nabaha urugero rw’umuntu wazanye moto ye ya AG100 yo mu mwaka wa 1994 ngo tuyisane ariko na n’ubu iracyakora, hari n’zindi nyinshi nk’iyo mbabwiye”

Murenzi Donatien, uhagarariye ibikorwa bya Sosiyete ya  YAMAHA mu Rwanda.

Akomeza avuga ko abakiriya ba YAMAHA bagomba kuba maso mbere yo kugura moto bagashishoza kuko hari bamwe mu bashatse kugendera ku izina YAMAHA yubatse bakigana moto za bo, cyane cyane AG1OO, ikunzwe kwifashishwa n’abagoronome n’abaveterineri kubera uburyo idatinya imihanda mibi ndetse n’imisozi.

Murenzi yagize ati “Abakiriya bacu bagomba gushishoza, YAMAHA irazwi ku Isi yose ko ibikoresho bya yo bikomera ni yo mpamvu hari abasigaye bakora moto zisa n’izacu, bakabeshya ko basimbuye YAMAHA , abakiriya bacu bajye bashishoza cyane igihe bagiye kugura AG100.”

YAMAHA AG100

YAMAHA CRUX REV

YAMAHA WCZ 125

Avuga ko n’ubwo bari bamenyerewe mu gukora moto za AG100, bahisemo no kuzirikana abamotari n’abandi bose bifuza moto zitari AG100, bakabazanira YCZ125 ndetse n’ubundi bwoko bwa moto bugera kuri 7, harimo DT 125, DT 175, AG 200, XTZ 125, AG 125, YBR125, CRUX REV 110 na YCZ 125.

Spear motors kugeza ubu ni yo yahawe ububasha bwo gucuruza ibicuruzwa bya YAMAHA mu Rwanda, ikaba yaranasinyanye amasezerano n’urugaga rw’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) mu kuzajya babagurira moto zo gutwara abagenzi aho moto ya YCZ 125 ari yo bakunze  cyane.

Uretse moto, Yamaha ifite ibindi bicuruzwa birimo ibicurangisho nka senti (synthétiseur), moto zifashishwa mu mazi, genereta (groupe electrogene) bakagira n’amavuta tagenewe gukoreshwa muri ibyo bikoresho byose.

Spear Motors and Sound Ltd ifite na moto zigenda mu mazi

Murenzi akomeza avuga  ko gukorana n’abashaka moto za YAMAHA ndetse n’ibindi bikoresho nta mbogamizi z’amikoro zirimo kuko bari gukorana n’amabanki ngo yishingire abashaka ibikoresho bya YAMAHA bajye bishyura banki mu byiciro.

Ati “ Muri iyi minsi hari ikibazo cy’igishoro cyane cyane ku rubyiruko rukirangiza, ndetse n’abamotari twasanze abenshi bakorera abandi twabaha moto bakazangiza kuko bumva ko Atari izabo, twahisemo kubahuza n’amabanki, bakishyira hamwe hanyuma banki ikabishingira icyo gihe moto ayifata neza kuko aba yumva ko ari umutungo we,”

Yongeraho ati « Muri moto ziri mu Rwanda YAMAHA ntipiganwa irayobora, »

Izi moto za YAMAHA ziteranyirizwa mu Rwanda ziturutse mu gihugu cy’Ubuyapani.

Iyo uguze moto muri Spear Motors baguha n’ ijaketi ihangana n’imvura

Ubuyobozi bwa YAMAHA kandi bugiye kwifashisha urubyiruko 30 rwize imyuga ku bufatanye n’ikigo cy’imyuga n’ubumenyingiro (WDA), rukazahugurwa mu guteranya izi moto, ngo ibi bizarushaho guteza imbere YAMAHA kuko bafite n’ubundi bumenyi bw’ishuri.

Murenzi yagize ati “ Abo bazatwongerera ingufu kandi bigabanye ubushomeri, ubusanzwe twari dufite abatekinisiye 12 kandi wasangaga bagorwa no kutamenya ururimi mu gihe ababahugura baba baturutse mu Buyapani”

Avuga ko bagize amahirwe muri abo 18 bazahugurwa habonekamo abakobwa kuko muri abo 12 basanzwe bakoresha nta mukobwa urimo kandi gahunda ya Leta ari uguteza imbere umwana w’umukobwa n’umugore muri rusange.

IKIRANGO CYA Spear Motors and Sound Ltd

Kuva muri Nzeri 2018, YAMAHA imaze kugurisha moto zigera muri 500, zirimo izo bagurisha mu makompanyi acunga umutekano, abamotari ndetse n’abantu ku giti cya bo.

Ubuhamya bw’abakoresha moto za YAMAHA….

Bamwe mu bakiriya ba YAMAHA babwiye rwandainspirer ko moto za YAMAHA zifite umwihariko wo kunywa esansi nke, bemeza ko hari igihe bari baraketse ko YAMAHA itakibaho bikabaca intege.

Muhizi Epimac, umugoronome ukoresha AG100 yagize ati “ Iyi moto nyimaranye imyaka 15, kugeza ubu nta kibazo ndayibonaho, n’iyo ipfuye usanga ari akantu gato ngahita njya kuyiskoresha, nyijyana mu mirima ahantu hatari imihanda myiza kandi nkayigarura ari nzima rwose, ikindi burya inywa esansi nke”

Na ho Ngendahimana Innocent ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ati “ Ahubwo baratinze rwose, hari moto waguraga ugasanga ntimaze n’umwaka, ariko moto za YAMAHA zo zirakomera, ntabwo ari pirate, bamwe twahoraga twibaza igituma hari abarimo kwiyitirira YAMAHA none Spear Motors and Sound yaje ari igisubizo.

Zimwe muri moto za YAMAHA wasanga mu Rwanda :

AG100, AG200, DT125, DT 175, XTZ 125, AG125, Crux Leve 110 na YCZ 125.

Umukozi ukuriye abateranya izi moto yahuguriwe mu Buyapani, yemeza ko ubunaribonye we na bagenzi bafite bigomba guha icyizere abakiriya babo kuko izi moto ziba ziteranije neza.

Spear Motors and Sound Ltd ni imwe mu bigo 91 byatoranijwe n’ikigo cy’imyuga n’ubumenyingiro (WDA/SPF) gutanga amahugurwa mu bijyanye no guteranya moto za YAMAHA mu Rwanda.

MUHIRE Desire.

 

5,186 total views, 4 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *