Gatsibo: Abagituye mu bishanga ntibasobanukiwe impamvu basabwa kuhimuka

Bamwe mu bagifite ibikorwa byabo mu gishanga ndetse n’abahatuye bo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko hari ibyo batarasobanukirwa kuri gahunda yo kubungabunga ibishanga ndetse bagasanga ngo iyi gahunda atari ngombwa kuri bo.

Abafite inyubako mu Gishanga cya Ntende giherereye mu kagari ka Kanyangese mu  Murenge wa Rugarama bemeza ko iyi gahunda bayumva i Kigali gusa.

Umuyobozi wa Koperative ifite imashini zisya imyaka itandukanye mu gishanga cya Ntende, Nsabimana Etienne, avuga ko nta kintu ubuyobozi bubabwira kuri gahunda yo kwimuka muri iki gishanga.

Ati ”Jyewe nta muntu uraza kugira icyo ambwira ko nkorera mu gishanga, ariko kandi simbona n’impamvu bakidukuramo.”

Iyi ni imwe mu nzu ziri mu gishanga cya Ntende/Photo Mukarurangwa  Pauline.

Biramutse bibaye ngombwa ko yimuka agaragaza zimwe mu mbogamizi mu kwimura ibikorwa bye.

Ati “Nkanjye hashize nk’imyaka irindwi (7) mpaguze, hari inyubako gusa, nzanamo umuriro na ziriya mashini. Keretse nka Leta idufashije kwimuka twavamo kuko tuzi akamaro ko kubungabunga ibishanga. Rwose jyewe nta n’ikindi mvuga ndavuga ziriya nsinga zoherezamo umuriro kuko ni ibintu bigoye cyane, kandi rwose biragoye no kubona ahandi twazijyana”.

Uwitwa Rwagasana Charles na we ufite inzu zo guturamo muri iki gishanga, avuga ko kuri we bagumyemo nta kibazo abibonamo.

Ati ”Njyewe rwose mbona tugumyemo nta kintu byakwangiza kuko mpamaze igihe kandi ni aho naguze kera muri  2003. Kusa rero bakavuga ngo tuvemo nta handi batujyana urabyumva ni ikibazo”.

Ubu ni ubwiherero buri inyuma y’inzu yubatse mu gishanga.

Kuguma muri iki gishanga abishingira ku kuba ngo nta mbogamizi cyangwa ingaruka abibonamo agereranyije n’igihe ahamaze.

N’ubwo avuga ibi agaragaza ko hari imbogamizi zo gucukura ubwihereo (umusarane) kuko ngo aharehare bashobora gucukura ari metero eshatu cyane ko uzirengeje ahita agera ku mazi, cyakora kuri we ngo aya mazi yivanze n’imyanda yo mu bwiherero ngo nta kibazo kirimo.

Kimwe na Nsabimana bombi bemera ko Leta ibibashishikarije kandi ikabaha ingurane bakwimuka nta mananiza.

Uretse izi mpamvu zo gutunga agatoki abayobozi ngo batabasobanurira uko bikwiye,  hari n’abafite indi myumvire kuri iyi gahunda aho hari abavuga ko ari ukugirango Leta ibone aho ishyira ubusitani.

Nsabimana ati “Ubundi se ko gukura ibikorwa mu bishanga ari ibiri i Kigali kubera ko bashaka kuhahinga indabo, nka hano mu giturage barashaka kudukuramo ngo bigende bite?” 

Iri soko na ryo riri mu Gishanga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo budahakana ko bufite abaturage bagituye mu bishanga, bwemeza ko ari urugendo rurerure bagifite imbere ngo abaturage bave ahantu nk’aha hataboneye.

Gasana Richard, Umuyobozi w’aka karere, avuga ko bakora ubuvugizi ariko akongeraho ko hari n’abandi bakeneye ubufasha bwihariye.

Ati “Rwose ni ikibazo kidukomereye cyane kuko hari abagituye mu bishanga basabwa gufashwa byihariye batishoboye, dukomeza gukora ubuvugizi ngo uwishoboye ahave”.

Uyu muyobozi yongeraho ko hari abafite amikoro batseta ibirenge nyamara bakabaye bimuka nta yandi mananiza aho gukomeza kugonda ijosi kuri Leta.

Ati: “Mu Rwanda murabizi n’ufite amikoro ataka ko akennye ngo afashwe kandi bigaragara ko yishoboye. Ubufasha buhari tubugenera ba bandi bakennye kurusha abandi, abo bandi rero uretse no kumva ko batuye ahatemewe bakwiye no kumva ko batuye ahashyira mu kaga ubuzima bwabo”.

Muri gahunda yo kubungabunga ibishanga, abafite ibikorwa bitandukanye mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali bahawe igihe ntarengwa cyo kuba babivanyemo, abinangiye hafatwa icyemezo cyo kubisenya.

Gutura mu gishanga uretse kuba bitemewe bishobora no gushyira mu kaga ubuzima bw’abahatuye.

Nubwo ari gahunda isa n’iyashyizwemo imbaraga muri Kigali, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), kivuga ko ireba igihugu cyose bivuze, ko hakurikijwe urugero rwo gusenya muri Kigali, byanashoboka ko hari izindi nyubako ziri mu bishanga mu ntara bisaba ko abazituyemo bimuka.

Zimwe mu mpamvu ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije kigaragaza mu gukura inyubako mu bishanga, harimo ko ibishanga bifasha mu kuyungurura no kugumana amazi ava mu misozi myinshi. REMA ivuga ko iyo ibishanga byubatsweho ingaruka zo kwibasirwa n’imyuzure ziyongera.

Uretse ibi, gusenya inyubako ziri mu bishanga bikorwa mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu gishushanyo mbonera, kubungabunga ibidukikije birimo n’amazi y’ibishanga ari gukama ndetse no gukumira abanduza aya mazi bamenamo imyanda ihumanya.

Yanditswe na: Mukarurangwa Pauline na Hakizimana Elias .

theinspirerpublications@gmail.com

 

9,220 total views, 5 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *