Ibitabo RALC yahaye REB ngo bije kongerera ubumenyi bw’umuco abana b’abanyarwanda

Ubwanditsi.

Ibitabo bigera ku gihumbi (1000) byashyikirijwe ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) biturutse mu biganza by’ by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) kuwa 20 Gashyantare 2019, byitezweho kuzamura ubumenyi ku muco w’u Rwanda ku bana bari mu mashuri yisumbuye.

Umuhango wo gutanga ibi bitabo witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye, aho bose bahuriza ku gushyigikira uburezi haherewe ku muco nyarwanda. Ibyo bitabo ngo birimo byinshi bizafasha abana gukurana umuco wo gukunda igihugu.

Aganira na Kigalitoday, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RALC, Dr James Vuningoma, yavuze ko igitabo batanze gikubiyemo indangagaciro enye zituma Umunyarwanda aba uwo agomba kuba ari we, ngo kikazafasha cyane abana n’abarezi.

Yagize ati “Ni igitabo kirimo ubuhanga gikubiyemo indangagaciro enye remezo, ari zo gukunda igihugu, ubumwe kuko igihugu cyacu kibukomeyeho, ubupfura kuko abagize umuryango iyo babufite baba ari n’inyangamugayo, iya nyuma ikaba gukunda umurimo kuko ari wo ugize iterambere ry’igihugu”.

Hatanzwe ibitabo bizagezwa ku mashuri yose yisumbuye

Dr James Vuningoma yongeyeho ati“Ibi tubikoze mu rwego rwo gusakaza no gukangurira Abanyarwanda kugendera ku muco w’u Rwanda. Iki kikaba cyari igikorwa cyo kubagaragariza ko ibyo bitabo bihari, babisome”.

Yakomeje avuga ko uretse ibyo byatanzwe, icyo gitabo kiri no ku mbuga nkoranyambaga ku buryo buri muntu ubishatse yakibona mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Interineti, kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone ngendanwa.

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko ibitabo bahawe ari inkunga ikomeye y’imfashanyigisho izongerera abana ubumenyi ku by’umuco nyarwanda.

Ati “Integanyanyigisho dufite ishingiye ku bushobozi, ikaba irimo ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha (indangagaciro). Iki gitabo rero ni imfashanyigisho ikomeye tubonye mu kwigisha ibyo byose mu mashuri yacu ndetse no gukomeza kwigisha umuco wacu abana”.

“Ibyo bitabo kuba ari bike ugereranyije n’amashuri dufite si ikibazo, kuko nibura buri shuri rirabonaho bike. Ikindi cyiza ni uko batwemereye ko icyo gitabo kirara kigeze ku rubuga rwacu ari rwo www.reb.rw, bivuze ko buri murezi, buri mwana n’undi wese gihita kimugeraho byihuse”.

RALC ivuga ko icyo gitabo kizafasha abana kuzamukana ubumenyi bw’ibanze ku muco nyarwanda, cyane ko ngo muri kaminuza y’u Rwanda hatangiye kwigishwa isomo ry’indangagaciro n’uburezi mpinduramatwara, rikaba ryaratangiye uyu mwaka kandi abanyeshuri bakazaryiga kuva mu wa mbere kugeza barangije.

 

9,559 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *