Afurika: Ba minisitiri bashinzwe amazi basabye ibihugu gushyiraho gahunda zihamye zo kuyageza ku baturage

Inama Nyafurika y’Abaminisitiri ishinzwe amazi (AMCOW), yagaragaje ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa ngo amazi, isuku n’isukura bigere ku baturage ba Afurika, hagikenewe imbaraga n’ubushake bw’ibihugu kugira ngo bigere ku baturage bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AMCOW, Dr. Canisius Kanangire, yavuze ko Afurika ifite amazi menshi ariko usanga hari abaturage batayafite, hakaba hakenewe ingamba zituma ayo mazi agezwa aho atagera.

Byaragutsweho kuri uyu wa Gatatu ubwo u Rwanda rwakiraga Inama y’Abaminisitiri bafite amazi mu nshingano ri Afurika, kugira ngo baganire ibyerekeye imicungire y’amazi kuri uyu mugabane.

AMCOW yashyinzwe mu 2012 ishinzwe kuyobora politike z’amazi, isuku n’isukura muri Afurika. Ikangurira za Guverinoma gushyiraho ingamba na gahunda zatuma abaturage bagerwaho n’amazi meza.

Nubwo abaturage bo mu majyaruguru ya Afurika bafite amazi meza ku kigero cya 92%, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara abagerwaho nayo bari kuri 60%, abandi 40% ntayo bafite. Ni ukuvuga ko abaturage miliyoni 783 batuye muri iki gice badafite amazi meza.

Dr. Kanangire yavuze ko iyi nama itarabigirauruhare rufatika mu gukemura ibibazo by’amazi kuri uyu mugabane, gusa ngo akazi kabo ni uguhugura ibihugu no gukora ubuvugizi ku bibazo by’amazi isuku n’isukura kugira ngo ubuyobozi bushyiremo imbaraga nyinshi n’amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo bikenewe.

Yagize ati “Dufite ubufatanye n’inzego nyinshi ku buryo dushaka ko tuva mu bikorwa by’ubuvugizi gusa ariko twongereho ibikorwa, turashaka gufata abakora mu nzego z’amazi bahure kandi bigire ku bandi, hari aho ibintu bikora neza ariko hari aho usanga hafite ibibazo, ikibazo ni uko batagenderana ngo babyigireho.”

Yakomeje ati “Dufite amazi menshi k u mugabane wa Afurika nubwo ukuntu tuyagabana bikirimo ikibazo, akenshi usanga politike zihari atari nziza, tubanze dushyireho gahunda nziza, ako ni akazi ka AMCOW.”

Yavuze ko Abanyafurika ubwabo basabwa kubanza gukora ibyo bagomba gukora kugira ngo abandi bazaze babunganira.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama, avuga ko uretse kuba iyi nama ari umwanya wo guhuza ibitekerezo ku iterambere ry’ibijyanye n’amazi muri Afurika, ari n’umwanya w’abayitabiriye ngo babashe kumenya ibyiza by’u Rwanda.

Yakomeje ati « Ibyemezo dufatira muri iyi nteko rusange bizaba umusingi ukomeye mu micungire myiza y’umutungo w’amazi n’ibikorwa by’isukura muri Afurika.”

Muri iyi nama kandi uwari Perezida wa AMCOW, Makame Mbarawa ukomoka muri Tanzania, yashyikirije uyu mwanya Nobert Emmanuel Tony ONDO MBA ukomoka muri Gabon.

SOURCE: IGIHE.

6,830 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *