PSF yasabye igenabikorwa rishya ku kwimura mu bishanga ibikorwa birenga 7,000

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwasabye ko hakorwa igenabikorwa rivuguruye ryo kwimura ibikorwa birenga ibihumbi birindwi (7,000) biri mu bishanga byo mu mujyi wa Kigali mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Umuyobozi w’uru rugaga Bapfakulera Robert, yabwiye The NewTimes ko hakenewe ubushishozi mu cyemezo cyo kwimura abakorera mu bishanga ngo impande zombi ziyungukiremo.

Yagize ati “Twemera ko umujyi ukeneye kugira isuku no kubungabunga ibidukikije ariko turasaba ko hakorwa igenamigambi rishya ku ishoramari aho gufata ibyemezo bihutiyeho. Ibikorwa byinshi biri muri ibi bice byatangijwe ba nyirabyo bakoresheje inguzanyo muri banki, nibabitakaza, na banki zizahomba’’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) giherutse gutangaza ko 78.9 % y’ibikorwa 7,222 biri mu bishanga ari inyubako zituweho, 9.44 % zikorerwamo ubucuruzi, 2.85% zororerwamo mu gihe 3.18% zikomatanya ubucuruzi no guturwamo.

Iri genzura ryerekanye ko imirenge ya Remera, Gisozi, Kacyiru, Gatsata na Kinyinya ariyo yiganjemo ibi bikorwa biri mu bishanga; ibingana na 55% bikora bidafite ibyangombwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko inzu zirenga 13,000 ziri mu bishanga no mu manegeka zigomba kuhakurwa.

Ati “Buri mwaka tugena ingengo y’imari yo kwimura abari mu manegeka n’ibishanga cyangwa inyubako zimwe zikavugururwa zitimuwe.’’

Muri uyu mwaka, Umujyi wa Kigali wafatanyije na REMA aho batangiye umushinga wo kwimura inzu 13,000 ziri mu manegeka mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe Iterambere ry’Inganda, Mugwiza Télesphore, yavuze ko ibikorwa 22 muri 82 byahoze mu mu gishanga cya Gikondo byimuwe.

Muri ibi bikorwa, inganda 14 zimuriwe mu cyanya zahariwe, Kigali Special Economic Zone, mu gihe amagaraje, ibiro, ububiko, inzu zo guturamo n’ibindi bitegereje ikindi cyiciro.

Yakomeje agira ati “Ibikorwa bisigaye mu gishanga cya Gikondo bizaba byimuwe mu 2021 ingengo y’imari niboneka buri mwaka. Tuzaharanira ko inganda zizimurwa zizaba zifite uburyo bwo gutunganya imyanda hirindwa ko yakangiza igishanga cya Nyandungu n’ibindi bishanga bigikikije.’’

Inyigo yakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abahanga mu kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda yerekana ko kubaka inganda mu bishanga bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Igaragaza ko mu Gishanga cya Nyabugogo hari ibyuma byavuye mu nganda byinjiza uburozi mu mafi n’ibiribwa.

Minisitiri w’Ibidukikije, Biruta Vincent, yatangaje ko nubwo hari intambwe imaze gutrwa mu gukura ibikorwa mu Gishanga cya Gikondo, ahandi bikigenda biguru ntege.

Ati “Ibishanga bifite inshingano zo kuyungurura no kugumana amazi ava mu misozi myinshi irugize. Iyo ibishanga byubatsweho, ingaruka zo kwibasirwa n’imyuzure ziriyongera.’’

Yavuze ko ibikorwa byose biri mu bishanga bizimurwa hashingiwe ku itegeko, aho bamwe bazahabwa indishyi mu gihe ababihatangije nta burenganzira bahawe bazahakurwa amara masa.

Umujyi wa Kigali wihariye 10% mu bishanga 935 biri mu Rwanda. Ku rwego rw’Isi, ibishanga birenga 64% byarakendereye kuva mu 1900 mu gihe mu Rwanda, 50% y’ibiri i Kigali bibarizwaho ibikorwa mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Source: The NEW Times

Translated by igihe.com

6,606 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *