Kayonza:Gutwara inda kw’abangavu biteza ubukene mu miryango

Abaturage bo mu murenge wa Rukara n’uwa Kabare baravuga ko gutwara inda zitateguwe bituma batiteza imbere kubera ingaruka mbi zibagarukaho nyuma yo gutwara inda.  

Bamwe mu bana b’abakobwa batwara inda bakiri munsi y’imyaka 18 usanga bakunze guhura n’ingaruka zitoroshye, cyane ko mu gihe batwite nta cyo baba bakibasha gukora cyabateza imbere.

Nyiraminani Adelphine ni umwe mu bakobwa bavuga ko gutwara inda zitateguwe byamugizeho ingaruka.

Yagize ati “Rero njyewe nkimara gutwara inda nararwaye njya mu bitaro, umuhuggu wanteye inda na we aba arafunzwe, aho mariye gukira nta cyo nabashaga kuba nakora, no murugo bari bakennye nkabura icyo ndya, maze ndagenda mera nabi cyane mbese ubuzima ntibwari bworoshye”.

Yakomeje avuga ko kandi nubwo byari bigoye byamuhaye isomo, ubu agiye kuzitabira gahunda yo kuboneza urubyaro.

Bamwe mu babyeyi twaganiriye bavugako gutwa inda zitateguwe biri muri bimwe mubyabasubije inyuma.

Mukankunsi Marigarita yagize ati “Nanjye mfite abana babiri babyaye muri ubwo buryo butateguwe. Ariko aho bingeze ninjye uhazi, ngaho za mituweri, ayo mata ntafite n’aho nyakura ubu mfite ubukene butoroshye. Ubwo umuhungu wanjye yateye inda ubwo umukobwa wanjye na we aba arabyaye gusa icyo nakoze nabafashije kurera abo bana bamaze kwigira ejuru mbagira inama yo gushaka ubu barashatse’’.

Uwiragiye yvette ni umubyeyi w’imyaka 17 y’amavuko, akaba yarabyaye ubu afite umwana wujuje ukwezi kumwe.

Avuga ko uyu mwana yamubyaranye n’umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu, uyu mugabo akaba yaranze kugira icyo afasha uyu mukobwa ubu akaba avuga ko abayeho nabi cyane kuko kubona icyo kurya bimugora.

Yagize ati “Ababyeyi banjye bamaze gusaza papa na we yarwaye indwara ituma atabasha gukora ubwo nyine urumva ndya utwo mbonye wenda nkarya n’ibidakaranze hari n’igihe mbura amashereka.”

Kabatesi suzana ni umwe mu rubyiruko rutagezweho n’iki kibazo, akaba afite imyaka 18.

Agira ati “Kubyara inda zitateguwe bituma umuntu abaho nabi cyane mbese ubukene bukaza nta n’akazi bagira.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza, Harelimana Jean Damascene yagize ati “Umwana utarageza ku myaka 18 atwaye inda birumvikana ni abana babiri. Hari icyumba cy’ ubujyanama ku rubyiruko bajya bahuriramo bakigishwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi uwahohoteye umwana w’umukobwa tumushyikiriza inzego zibishinzwe agahanwa n’amategeko.”

Alexia Bizumuremyi.

theinspirerpublications@gmail.com

24,109 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *