Gatsibo: Ubukene, ubujiji n’uburara bw’abakobwa, intandaro y’ inda zitateguwe

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa kabarore mu kagari ka simbwa bakomeje kuvuga ko abakobwa bakomeje kubyarira mu rugo bikabije nyamara kandi ngo nabo ubwabo babigiramo uruhare.

Twaganiriye na bamwe mu batuye muri aka kagari ka Simbwa dusanga abakobwa bo muri aka gace bakomeje kuvugwaho imyitwarire mibi cyane.

 Ibi bigatuma babyara abana ba hato na hato ndetse bamwe bakigira inzererezi kumihanda.  Aba bakobwa kandi bakaba bafite ingeso yo gushotora abasore bo muri aka gace, kujyirango barebe ko bababonaho amaramuko,

ibi ngo biterwa no kuba barataye ababyeyi babo bakigira inzererezi gusa biravugwa ko atari ikibazo cy’ubukene bw’ababyeyi babo ngo biterwa nuko nta kazi bagira bagahitamo kwirirwa ku mihanda.

Manishimwe Claudine yagize ati “Njyewe ntwara inda umusore yampaye ‘phone’ (Telefone) ubwo nyine akajya anansohokana ahantu hose nyine nawe urabyumva ,ubwo nyine birangira anteye inda ,gusa nyine akimara kuntera inda nahise menya ubwenge noneho nkajya nitwara neza, ubu ndera umwana wanjye nta kibazo.”

Mukabayinga Esiteri ni umwe mu bakobwa batuye mu kagari ka Simbwa yagize ati “Urebye ni nk’aho bose bangana mu kubatera ubundi inda n’umukobwa abigiramo uruhare kubera ko niba ari nijoro baba bari hamwe ntabwo amwirinda hari n’igihe nyine abakobwa usanga bagiye ku bahungu cyane.”

Mukabayinga yakomeje avuga ko aba bakobwa uburara bwabo atari ubukene ahubwo ngo ni ukwigira intagondwa ku babyeyi babo dore ko ngo baba barataye amashuri.

Aba bakobwa ngo iyo babonye imiberehoibananiye kubera nta kazi baba bafite  bahitamo kujya kureba abasore ngo barebe ko hari icyo babaha bikabaviramo gutwara inda batateguye.

Uwimana Jean Chrysostom, ni umwe mu basore banenga aba bakobwa yagize ati “Impamvu mu basore n’abakobwa hakunze kubonekamo inda zitateguwe, bipfira mu myambarire y’abakobwa. Nimba umukobwa atihaye agaciro akambara umwenda mugufi bikabije,  akaba yakunama cyangwa se ari mu muhanda ajyenda,  njyewe ni ukuvuga ngo nzamugirira irari nimwikubaho kabiri duhuze imibiri usange havuyemo ya nda itateguwe’’.

Uwimana yakomeje avuga ko ubuyobozi bwakora abukangurambaga iyi mico mibi igacika.

Abajijwe ku mpamvu nyirabayazana w’inda zitateguwe mu bakobwa bo muri aka karere, Habiyaremye Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gatsibo, yavuze ko imyumvire ku buzima bw’imyororokere itarafata intera ndende mu rubyiruko muri aka karere.

Yagize ati “Ubuzima bw’imyorokere na bo bubageraho kuko turabasura ndetse no ku bigo by’amashuri birigishwa cyane kandi imyumvire rusange y’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko iyo urebye usanga bitarafata intera ndende’’.

Habiyaremye yatangaje mu rwego rw’ibarura ry’ akarere umwaka ushize babaruye abana 648 batewe inda.

Avuga ko bongera imbaraga m ukwegereza serivisi zo kwigisha ubuzima bw’imyororokere urubyiruko kandi ngo bafite umuhigo wo kubaka icyumba cy’urubyiruko mu murenge wa Kabarore muri uyu mwaka utaha kizafasha mu kwigisha urubyiruko gusobanukirwa neza n’ubuzima bw’imyororokere no kubaka ejo heza muri rusange.

Alexia Bizumuremyi.

theinspirerpublications@gmail.com  

21,879 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *