Kayonza: Akobwa bavuga ko gutwara inda zitateguwe bibagiraho ingaruka zirimo n’ubukene

Abakobwa bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kabare baravuga ko gutwara inda bakiri bato byabakururiye ingaruka ndetse n’ubukene.

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru wa rwandainspirer.com batubwiye zimwe mu mbogamizi bahuye na zo zijyanye no kutabona amikoro ahagije haba kubona mituweri z’abana, imirire mibi ndetse n’imyambaro yabo cyane ko hari abavuga ko bahohotewe bakiri munsi y’imyaka 18 ariko ntibagire kivurira.

Bavuga ko akenshi babiterwa n’ubukene cyangwa uburangare baba basanzwe bafite.

Murekatete solange atuye mu Kagali ka Cyarubare   mu murenge wa Kabare. Yagize ati “Nyine hari ukuntu ubona umukobwa ugasanga umusore amushukishije nk’ayo mavuta ahenze kandi iwanyu ntimwishoboye ubwo rero bikavamo kuba mwakora imibonano ugatwara inda yamara kuyigutera ntakwiteho ubwo rero akenshi biterwa n’ubukene.”

Yakomeje aagira ati “Yego rimwe na rimwe habamo n’uburangare ariko akenshi ni ubukene. Nk’ubu bazanye nk’ikintu giteza imbere abana b’urubyiruko b’abakobwa noneho bakagira nk’imishinga babamo nk’ibintu by’ibibina bakizigama bakamenya bati iki kimina turimo kizadufasha nta musore wazongera kudushuka ngo abe yadushora mu ngeso mbi z’uburaya.”

Iradukunda Josiane, ni umwana ufite imyaka 17, ubu akaba afite undi umwana yabyaye w’ibyumweru bitatu. Avuga ko yatewe inda n’umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu. Uyu mubyeyi na we ukiri umwana avuga ko kuva yatwara inda kugeza abyaye nta cyo uyu mugabo yigeze amufasha.

Iradukunda akomeza avuga ko mu gihe yari atwite kugeza abyaye yabayeho mu buzima butari bwiza dore ko ababyeyi be bakennye kandi bakaba bageze mu zabukuru.

Yagize ati “Umugabo wanteye inda nta n’icumi rye nzi yanze kumfasha kandi ni umukire ubwo rero ndifuza ko yamfasha, akampa n’icyo nzajya nkuraho mituweri”.

Nkumbuyurwanda Emmanuel, ni Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Rwakabano, mu murenjye wa Kabare mu karere ka Kayonza.

Asobanura Ku ntandaro yo gutwara inda kw’aba bakobwa yagize ati “Ntabwo bakunze kuvuga ababateye inda, ni ho nyuma baza no kubyara bakagira ikibazo nk’icy’uriya mukobwa.”

Nkumbuyurwanda yakomeje avuga ko ubuyobozi budatererana aba bakobwa kuko ngo babahaye inkwavu kugira ngo babashe kwiteza imbere binyuze mu matsinda.

Yavuze ko kandi kugira ngo hirindwe izi nda zitateguwe hakwiye kwigisha guhoraho bakanakura amaboko mu mufuka bagakora.

Umuyobozi wunjyirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza Harerimana Jean Damascene yagize ati “Turacyari mu bukangurambaga bwimbitse tutanavuga ngo buzahagarara kuko ni ugukomeza kwigisha. Gusa umubare sinavuga ko ari munini cyane, ariko uko baba bangana kose ni ngombwa ko dukumira icyo kibazo umwana atware inda ari uko yashatse, kuko agejeje igihe”.

Yongeyeho ati “Turafatanya n’ababyeyi mu bukangurambaga ndetse n’inama y’igihugu y’urubyiruko mu nzego zose, tuzanakomeza gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka wa 2017, abana b’abakobwa barenga ibihumbi 17 batewe inda batiteguye.

Alexia Bizumuremyi.

theinspirerpublications@gmail.com

878 total views, 2 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *