Gatsibo:Umugore n’umugabo babanza kuganira mbere yo kuboneza urubyaro

Abaturage bo mu murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo bavugako bishimiye gahunda yo kuboneza urubyaro ku bwumvikane bw’umugore n’umugabo, ngo cyane ko ibafasha kwiteza imbere.

Haba ba kavukire, haba n’abimukira, mu kagari ka Kabarore Umurenge wa Kabarore  mu karere ka Gatsibo aba baturage bavuga ko iyi gahunda yaje ikenewe.

Kavamahanga Jean Damascene agira ati  “ubundi gahunda yo kuboneza urubyaro ni gahunda yumvikanwaho n’umugore n’umugabo, iyo wumvikanye n’umugore wawe akaboneza urubyaro ndumva byabafasha kuko bamuteye nk’ako gapira k’imyaka 5 cyangwa urushinge rw’amezi 3 igihe kirarangira akongera akabyara ariko umugabo we ni burundu.”

Gusa Kavamahanga agaraga za impungenge abagabo bagira, ati “Kuri gahunda y’abagabo  urabona baba bashaka ko umuntu bamufunga umuyoborantanga kandi bashobora kubikora wenda ufite nk’abana 3 bakaba barapfuye ntabwo wazabona ubundi buryo bw’ukundi wabyara undi mwana, urumva rero ni zo mbogamizi zihari.”

Nyiraminani Lewonsiya agira ati “Njyewe n’umugabo wanjye twemeranijwe ko nibinanira byose na we ari we utahiwe. Ubu nkoresha urushinge mbonye runaniye nakoresha ibinini, byananira nkakoresha agapira, nibyanga ni we uzifungisha.”

Kuboneza urubyaro ni iteramberery’umuryango

Abatuye muri santeri ya Kabarore bavuga ko kuboneza urubyaro byabagiriye umumaro cyane,  ngo ubu babasha kurihirira abana amashuri no kubona indyo yuzuye kandi ihagije bitabagoye kubera umubare muke w’abana.

Manirakoze Vianney na we agaruka ku kamaro ko kuboneza urubyaro mu muryango we.

Ati “Buriya ni cyo kigabanya ubukene, ntitubyare indahekana ngo tuveho turwaza bwaki, twita ku mirire myiza mu rugo n’ibindi. Bamwe mu bagabo batishimiye uburyo bwabo bwo kuboneza urubyaro biterwa n’uko ngo bakoresha uburyo bwa burundu.”

Naho umwe mu bagore twaganiriye yavuze ko kuboneza urubyaro nta kibazo ngo uretse kuba uburyo bw’agapira bubangama bitewe n’uko iyo kaguye umuntu nabi kwa muganga batagakuramo igihe cyako kitarangiye.

Yakomeje avuga ko hakorwa ubuvugizi nibura ako gapira k’imyaka 5 kananira umuntu hashize imyaka 2 bakaba bakamukuramo bakamuhindurira ubundi buryo.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gatsibo, Jean Claude Habiyaremye yagize ati “Kuboneza urubyaro mu karere kacu urebye bigenda bizamuka kuva muri 2005 ubona harabayeho impinduka aho tugeze. Ubungubu rero abadamu bari mu gihe cy’uburumbuke kuri 64%, rero kuva kuri iyo myaka ubona ko bigenda bizamuka gusa abagabo baracyari bake kuko ni 211 gusa mu karere kose.”

Mu rwego rw’igihugu, ikigo gishinzwe kwita ku buzima (RBC) kuboneza urubyaro ku bagabo biri kuri 0.2% naho abagore baruboneza ku buryo bwa burundu ni 1.2%.

Muri rusange kuboneza urubyaro biri kuri 40%, nubwo Minisiteri y’ubuzima yihaye umuhigo ko mu mwaka wa 2024 buzaba bwitabirwa ku rugero rwa 60%.

Bizumuremyi Alexia

theinspirerpublications@gmail.com

929 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *