Nyanza: Abaturage babangamirwa n’abayobozi bavanga indimi mu gihe k’imbwirwaruhame

URURIMI-UMUCO

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bayobozi bavanga indimi mu mbwirwaruhame bigatuma badasobanukirwa ibyo bababwiye kandi bagakwiye kuba bagira uruhare mu guhesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda.

Aba baturage bashimangira ko bava imuhira bitabiriye ibiganiro, bakababazwa cyane n’uko rimwe na rimwe bataha ntacyo batahanye bitewe n’uburyo abayobozi baba bavanga indimi.

Hategekimana Emanuel, utuye mu Kagali ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, agaragaza ko kuvanga indimi bibagiraho ingaruka zikomeye kandi ntibagire umwanya wo gusobanuza mu gihe zikoreshejwe mu mbwirwaruhame.

Yagize ati: “Ibibazo byo kuvanga indimi biracyagaragara, si n’ibya none si nzi niba byapfa no gushira kuko bitugiraho ingaruka cyane.”

Si iki kibazo gusa Hategekimana yagaragaje kuko hari na zimwe muri banki zigikoresha impapuro zanditse mu ndimi zitari ikinyarwanda bajya gusabamo serivise ugasanga impapuro zanditse mu ndimi z’amahanga.

Agira ati “Iyo tugezeyo baratubwira ngo hereza uwo musekirite (security officer) cyangwa ushinzwe umutekano akuzurize, akaguha ka gapapuro ngo gasinyeho ugasinya utazi ibyo yakujurije”

Agaragaza ko bifashisha bamwe mu bazi izo ndimi kugira ngo babafashe gusobanukirwa ibiba biri kuri utwo dupapuro bakagaruka bujuje ibisabwa kuko badafashwa kubona inyandiko ziborohera.

Kamanzi Onesphole na we abona ko atari ikibazo cyo kuvanga indimi gusa ahubwo hari n’ibyapa byanditse mu ndimi z’amahanga mu gihe hari benshi baba bazi gusoma no kwandika ariko bagashishoza bakayoberwa ibyo aribyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yagaragaje ko kuvanga indimi bitakirwa neza n’abaturage kuko iyo ubikoze ikiganiro cyose washakaga kubaha kiba gipfuye bigatuma banagufata nk’umwirasi.

Uyu muyobozi yagize ati “Biteye agahinda kuba umunyarwanda ajya kubaza ku cyapa ngo biriya bisobanuye iki kuberako byanditse mu rurimi rutari urwe mu gihe umunyamahanga ari we wagakwiye kuba abaza icyo bivuze. Nkatwe mu murenge wacu tuzareba ibyapa bikiri mu ndimi z’amahanga turebe uburyo twabihindura kuko abanyarwanda nibo bakenera serivise nyinshi kurusha abanyamahanga bahari.”

Bizimana agaragaza ko na we kenshi akunda kubibona nk’urugero ku Ngoro Ndangamateka (Museum) kuko baba bibwira ko abantu benshi bahazi.

Indirimbo yubahiriza igihugu ishimangira ko ururimi rw’abanyarwanda ari rwo rubahuza. Impamvu zishingiye ku mateka zigaragazwa nka zimwe mu zituma Ikinyarwanda kidakoreshwa uko bikwiye, ariko ntawakwirengagiza ko hari abakoresha nkana ururimi mu buryo bamwe babona nko kutaruha agaciro.

TUYISHIME Malachie @theinspirerpubl

www.rwandainspirer.com 

 

 

 

3,446 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *