Nyanza: Abasaza bababazwa n’uko abana ari bo bakoreshwa mu gusobanura amateka

UMUCO, URURIMI

Bamwe mu basaza bo mu Karere ka Nyanza babumbatiye amateka y’ahafatwa nk’igicumbi cy’umuco w’u Rwanda bababazwa no kutagira uruhare mu bikorwa by’ingoro ndanga mateka, no kuba amateka asobanurwa n’abakiri bato gusa bayize mu mashuri.

Aba basaza kandi bavuga ko na bo bagakwiye gutanga umusanzu wabo mu gusobanurira abakiri bato amwe mu mateka yaranze igihugu nk’abayabayemo.

Rugimbana Paul, umusaza w’imyaka 102 utuye mu Mudugudu wa Kigarama, yavutse mu 1916 agaragaza ko ashimishwa no kumenyesha abakiri batoya umuco warangaga abanyarwanda ndetse no kubwira abakiri batoya amateka y’u Rwanda.

Imbogamizi afite ngo nuko ko nta bajya bamwegera ngo bamubaze amateka yaranze ingoma ya cyami nk’umuntu wayabayemo.

Ubwo uyu musaza yaganiraga na Rwandainspirer.com yagize ati “Nta bantu bajya bansaba ko nababwira amateka kuko ntabwo njya ngera no mu rukari, navutse ku ngoma y’umwami Musinga.”

Iyo ugeze ku ngoro ndangamateka ugiye gusura inzu yubatswe n’umwami Rudahigwa mu mwaka wa 1932, usanga urubyiruko rukiri ruto ari rwo rusobanura amateka yaranze iyi ngoro rimwe na rimwe ugasanga hari bimwe na bimwe badasobanukiwe wabimubaza akakubwira ko atabizi kuko abisobanura nk’uwabyigishijwe.

Kamanzi Onesphore, umusaza w’imyaka 68 w’umuhanga ukunda gusoma ibitabo dore ko ubwo twamusuraga twasanze ari gusoma igitabo, agaragaza ko abakuze batagira uruhare mu gusobanura amateka kandi hari byinshi abakiri bato bagakwiye kubigiraho.

Yagize ati “Uretse ikigo cy’amashuri cyampamagaye njya kubaganiriza ku mateka, ariko mu bikorwa by’umuco ntabwo njya mpabwa umwanya. Abakiri batoya ntabwo basobanukiwe amateka yaranze aka gace ka Nyanza, ubuyobozi bwagakwiye kudufasha tukagira uruhare mu gusangiza abakiri batoya amateka yaranze uRwanda.”

Kuba aba basaza badahabwa umwanya ku Ngoro Ndangamateka no kuba aya mateka aba basaza babumbatiye nta buryo abikwa, ni intege nkeya ku buyobozi nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide.

Yagize ati “Hariya kenshi usanga hakora abasore n’inkumi babyize mu mashuri nyamara hafi aho hari abasaza babibayemo. Icyo cyifuzo rwose ni cyiza nzakigeza ku nzego zinkuriye kugira ngo by’umwihariko niba haje abana b’abanyeshuri baganirizwe n’umuntu ubona ko ari mukuru wanabibayemo, banabyumva kurushaho.”

Yongeraho ati “Nzakigeza ku nzego zinkuriye kugira ngo na bariya basaza bagire umwanya muri iriya Ngoro Ndangamateka kandi bizashoboka.”

Mu gihe ntagikozwe kugira ngo aya mateka aba basaza babumbayiye afatwe ndetse abikwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aba basaza bagenda batabaruka bikazagera ubwo amateka yasibangana.

Tuyishime Malachie, @theinspirerpubl

www.rwandainspirer.com  Ipaji y’Ikinyarwanda

 

 

 

 

3,323 total views, 7 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *