Nyanza: Ikigo cy’ishuri cyateguye amasomo yihariye yo gukundisha abana Ikinyarwanda

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyanza B ruherereye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, buvuga ko bwateguye amasomo yihariye yo gukundisha abana Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire.

Umuyobozi w’iki kigo, Padiri Marcel Bimenyimana ashimangira ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo abana bakunde ururimi rwabo kavukire cyane cyane ku bo babona bagitsindwa.

Padiri Marcel atangaza ko bafashe izi ngamba nyuma yo kubiganira n’abarezi bafatanya kurerera mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyanza B.

Yagize ati “Twafashe ingamba zo gukundisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda ku buryo ubu mvuye kubatangariza amanita yabo ku mugaragaro, umwana utaratsinze Ikinyarwanda mu wa Mbere, mu wa Kabiri, we ntabwo azamuka ngo yimuke ahubwo twabateguriye amasomo yihariye).”

Abona ko ikibazo gihari ari uko abanyarwanda badakunda ururimi rwabo nk’ururimi kavukire ngo baruhe agaciro, akanagaragaza ko rutazacika mu gihe rushyizwemo imbaraga.

Gasaro Evelyne, umwe mu bana bahawe aya masomo y’ikinyarwanda yihariye, avuga ko yayungukiyemo byinshi ndetse n’ibindi bigo bikwiye kugira uruhare mu gukundisha abana Ikinyarwanda.

Ati “Nagiraga amanota atarenze abiri ku icumi mu Kinyarwanda, ariko ubu na njye namenye imigani, kucyandika no kugisoma, n’abandi bana mu yandi mashuri bazabashyirireho iyi gahunda”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr Vuningoma James mu kiganiro n’abanyamakuru yagaragaje ko ururimi ari ingobyi y’umuco, agaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe n’abantu benshi batandukanye bwagaragaje ko umuntu wize neza ururimi gakondo bimworohera kumenya izindi ndimi ndetse no kugira ubwenge mu byo yiga.

Mu nama y’umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2016 yemeje ko Ikinyarwanda kizajya kigishwa mu mashuri yose mu Rwanda guhera mu nshuke kugeza muri Kaminuza.

Uyu munsi indimi z’amahanga ni zo zihabwa agaciro mu mashuri kuva mu nshuke kugera muri Kaminuza. Ikinyarwanda ntikigishwa uretse mu ishuri nderabarezi, muri amwe mu mashuri yisumbuye na ho hamwe na hamwe Ikinyarwanda kirigishwa ariko kigahabwa amasaha make ugereranyije n’indimi z’amahanga.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), igaragaza ko Ikinyarwanda ari ururimi rukoreshwa n’abantu basaga miliyoni mirongo ine (40.000.000) ndetse ko ruri mu zitarimo kwandikwamo muri iyi minsi ku buryo ngo zishobora kuzimira mu mpera z’iki kinyejana niba ntagikozwe ngo zibungabungwe.

TUYISHIME Malachie @theinspirerpubl 

www.rwandainspirer.com Kinyarwanda version

 

 

 

2,255 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *