Nyarugenge: Abana bagaragaje imbogamizi mu burezi no mu buvuzi bahabwa

Alexia Bizumuremyi.

Abana bagera kuri 63 bo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya bahurijwe hamwe n’igikorwa cyo guhuza ibitekerezo mu ngengo y’imari ya 2019/2020, bagaragaza ko hakiri imbogamizi mu burezi bwabo mu mashuri no hanze yayo.

Aba bana bateranye mu cyumweru gishize bahujwe n’ umushinga Accountability for Children’s Right ushyirwa mu bikorwa na Children’s Voice Today (CVT) na The children’s funder ku nkunga y’ Umuryango w’ibihugu by’u Burayi (European Union).

Aba bana baturutse mu tugari dutandukanye tw’uyu murenge harimo Akagari ka Taba, Nyamweru ndetse na Nzove bagerageje kwibumbira mu matsinda arimo abana Twiteze Imbere, Inkomezamihigo n’ayandi.

Mu bitekerezo by’aba bana bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo haba ku ishuri cyangwa hanze yaryo. Kubirebana n’ishuri bagaragaje ko hari ikigo cy’ishuri kizwi ku izina rya G.S Nzove gikeneye gusanwa ndetse kidafite umuriro w’amashanyarazi n’ikibuga cy’umupira.

abana bahuriye hamwe mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge baganira ku ruhare rwabo kuishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari banagaragaza imbogamizi zikiri ingutu.

Aba bana banagaragaje ko abarimu ari bake mu mashuri yabo ndetse n’ibyumba by’amashuri bikaba bidahagije bakaba basaba ko byakongerwa muri iyi ngengo y’imari.

Naho kubijyanye n’ubuzima ngo bifuza ko hakongerwa abaganga mu Kigo nderabuzima cya Kanyinya kuko ngo servisi zo kwita ku barwayi babagana zigenda biguruntege.

Jabiro Olivier ni umwe mu bana batuye muri uyu murenge mu Kagari ka Nzove mu mudugudu wa Nyabihu, akaba afite imyaka 17 y’amavuko, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Yagarutse ku kibazo cy’abarimu bake ku kigo kizwi nka G.s Nzove ndetse n’abaganga bake ku kigonderabuzima cya Kanyinya gifite abaforomo babiri gusa. Avuga ko bibangamiye ireme ry’ubuzima ndetse n’uburezi.

Yagize ati “Usanga umwarimu umwe yigisha amasomo atanu wenda yari afite amashuri abiri yagombaga kujyamo akajya muri rimwe ahandi akahihorera bityo ugasanga umwana atakaje ubumenyi akanadindira mu bwenge.”

Ati “Nkubu umuganga umwe aba yagiye kwita ku barwayi bo muri Matereneti undi ari mu isuzumiro  abandi bakabura ubitaho ugasanga bamwe baraharembeye yanaza akaza atinze.”

Nikuze Beline ni umwe mu bana batuye mu murenge wa Kanyinya mu kagari ka Taba, akaba afite imyaka 16 y’amavuko. Yasabye ko ingengo y’imari ya 2019/2020 yafasha mu kwita ku bibazo abana bagihura na byo birimo no gusubiza mu ishuri abaritaye.

Yagize ati “Rwose abana bata ishuri ndifuza ko ingengo y’ imari 2019/2020 yabafasha bose bagasubira kwiga.”

Yakomeje avuga ko mu mwaka ushize bari bifuje ko amazi abageraho ubu ngo akaba yarageze kuri bamwe gusa.

Nubwo bagifite ibibazo birimo iby’uburezi n’ubuvuzi, aba bana bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabubakiye ishuri ry’imyuga.

Mukarugwiza Rita ni umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Accountability for Children’s Rights’ uterwa inkunga n’umushinga Save the Children.

Yagize ati: “Mu bitekerezo by’ingengo y’imari y’akarere ka Nyarugenge ku rwego rw’ umurenge mu ngengo y’imari ya 2019/2020 ibibazo abana bagaragaje, twebwe tuzabakorera ubuvugizi ku nzego zo hejuru, dufite abana barenga 5000, tubahuza n’abayobozi kugira ngo uruhare rw’abana mu gutanga ibitekerezo rugaragare.”

Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Nyarugenge bwana Habarugira Justin, yavuze ko iyi ari gahunda ngarukamwaka iha urubuga abana kwisanzura bakagaragaza imbogamizi bahura nazo bityo bakanatanga ibitekerezo by’uko zakemuka bigashyikirizwa inama njyanama y’akarere   maze bigashyirwa mu mihigo cyane abana bataye ishuri bagakurikiranwa.

Ireme ry’uburezi mu Rwanda ni kimwe mu bibazo byagiye bikunda kugarukwaho n’inzego ndetse n’abantu batandukanye barinenga ko ridashyitse bagatanga ingero kuri bamwe mu barangiza za kaminuza batanzi no kwandika ibaruwa isaba akazi.

UNESCO iteganya ko mu Rwanda nibura umwarimu agomba kwigisha abanyeshuri bari hagati ya 30 na 35. Ibi ariko ngo ntibyakunda kuko ingaruka zose zituruka ku mubare w’abana bavuka, aho impuzandengo ari abana batanu ku mugore umwe mu Rwanda.

Impamvu y’ubucucike mu mashuri igarukwaho ni abarimu batandukanye badahwema kugaragaza ko kwigisha abana barenga 60 ari imvune igira uruhare mu igabanuka ry’ireme ry’uburezi batanga.

Ku kijyanye n’ireme ry’ubuzima, nubwo Minisiteri y’Ubuzima isaba ko umubare w’abaganga wakwiyongera mu gihugu, OMS yatangaje ko ibihugu byinshi bigomba gukemura ikibazo cy’umubare w’abaganga bakiri bake ndetse n’ireme ry’ubuvuzi riri hasi mu rwego rwo gusigasira ubuvuzi bugezweho.

theinspirerpublications@gmail.com

 

2,313 total views, 1 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *