Nyagatare: Abaturage bifuza ko umuco wo gutarama Kinyarwanda wahangwa bundi bushya

Hakizimana Elias.

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bifuza ko hakorwa ubuvugizi mu maguru mashya mu kugarura umuco gakondo wahozeho wo gutarama kinyarwanda, kuko wari ufite byinshi bikungahaza ururimi rw’ikinyarwanda, na rwo bavuga ko ruri mu marembera.

Gutarama Kinyarwanda bitari ibyo twumva kuri radiyo byahozeho, aho abanyarwanda b’ingeri zose biganjemo abasheshe akanguhe, abakuru b’imiryango, abubatse ndetse n’abakiri bato badahejwe bahuriraga ahantu hamwe bagasangirira ku ntango imwe, bagaca imigani, bagasaakuza, bakivuga, bakaririmba, bakavuga amahamba ndetse banacuranga ibikoresho gakondo bavuza n’ingoma.

Uyu muco wari ucumbikiye ubukungu bw’ururimi rw’ikinyarwanda cy’umwimerere wagiye ucika buhoro buhoro ndetse ngo binatuma zimwe mu ndangagaciro zononekara aho wasangaga mu gitaramo abagabo bagabirana inka nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubutwari bw’uwabaga ayigabanye.

Nsengiyumva Amos, ni umugabo w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu mu kagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi muri aka karere ka Nyagatare, avuga ko igitaramo cyari gifite ubukungu bw’umuco n’ururimi kibumbatiye byanagiraga uruhare mu kwigisha abakiri bato gusigasira uwo muco.

Agira ati “Bacurangaga umuduri, inanga bakanavuza ingoma gakondo bamwe bakivuga, abandi bakavuga amahamba, bamwe bakavamo bakagabirana inka bati ‘uriya mugabo azi kwivuga neza muhaye inka azaze ayifate azanyiture abishatse’; ubwo bigakomeza bakaba babaye inshuti magara none ubu ntibikibaho,”

Igitaramo nyarwanda cyo hambere bataramaga nijoro bigashyira kera abahiga bagahiga ndetse bakagira n’umwanya wo kunenga ababaga baratandukiriye ku muco nyarwanda; nk’abagabo batakaje ubutwari bakaba ibigwari.

Nsengiyumva avuga ko ubwo aheruka igitaramo nk’iki ku myaka 12 y’amavuko ahagana mu mwaka wa 1970 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yabonaga ntawe baheza mu gitaramo, akavuga ko wari umuco mwiza cyane w’abanyarwanda.

Ati “Abagore n’abagabo babo, inshuti z’imiryango barateranaga bagashoza igitaramo. Abana b’ingimbi na bashiki babo na bo ntibahezwaga babaga bari aho hafi biyicariye bityo na bo bagakesha igitaramo bumva ibivugirwamo bakaba babyigiraho bikabafasha kuzakomeza uwo muco.”

Nsengiyumva avuga ko gutarama byabafashaga kumva ururimi rw’ikinyarwanda cy’umwimerere.

Ati “Tugakurikirana tukumva ururimi rw’ikinyarwanda rutagoramye ruvugika ukumva ni ikinyarwanda cyuzuye. Ubu nta bitaramo bikibaho twumva ibyuma by’abatashye ubukwe, inka bakayivugira nta n’iyo tubona bikarangira.”

Igitaramo ngo ubu basigaye bacyumva ku ma radiyo gusa. Nsengiyumva avuga ko kuba ibitaramo bitakibaho babona nk’amajyambere yahindutse, aho iby’ubu byarahuye umuco mu bihugu by’amahanga bikagenda bisibanganya umuco nyarwanda.

Bamvugubusa Gerald, umusaza w’imyaka 58 utuye mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare yatangarije Ikinyamakuru The Inspirer ko nta gitaramo nyarwanda kikibaho usibye kucyumva kuri radiyo.

Avuga ko kuba uyu muco wo gutarama Kinyarwanda waracitse byagize ingaruka ku myifatire y’umuryango nyarwanda kuko ngo mu gitaramo iyo abakuru babaga bari kuganira banatumiraga umwana uri mu makosa bakamuhanira aho.

Avuga kandi ko byahungabanije n’umuco w’urukundo n’ubusabane byimika ubusambo aho hambere mu gitaramo bengaga amarwa n’urwagwa bagasangira.

Bamvugubusa akomoza ku mpungenge y’uko n’ubwo uyu muco wo gutarama wagaruka uwo gusangirira ku ntango wo biri kure kuwugarura ngo kuko inzoga yajyaga mu ntango basangiriraho ubu icuruzwa.

Munganyinka Petronille, umukecuru w’imyaka 61, na we avuga ko gutarama bya Kinyarwanda byari bifite umwimerere ndetse n’umwihariko ku banyarwanda. Asaba abashinzwe umuco gukora ubuvugizi kugira ngo igitaramo nyarwanda kigaruke.

Ati “Nta cyiza nko gutarama mugakesha inkera nyarwanda kuko muhigira amasomo akomeye kandi afite akamaro mu gusigasira umuco. Igitaramo kiramutse kigarutse cyafasha abana bacu kwiga amasomo atandukanye y’umuco nyarwanda,”

Tuyiringire James, ni umusore ugimbutse w’imyaka 18, atuye mu murenge wa Karanganzi. Avuga ko igitaramo akizi gusa kuri Radiyo ngo ariko hari ubutumwa cyamusigiye.

Agaragaza ingaruka zigera ku bakiri bato ziterwa n’uko ibitaramo byacitse, harimo ukugoreka ururimi cyane cyane mu rubyiruko kuko ntaho bacyumvira cya Kinyarwanda nyacyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian aganira na The Inspirer yavuze ko igitaramo ari ingenzi ngo nubwo kugeza ubu kitarashyirwamo imbaraga.

Yavuze ko ari ikintu abantu bakwiriye kureba uko cyakorwa cyane cyane mu gihe abana bari mu biruhuko, avuga ko agiye kureba uko igitaramo cyajya gikorwa mu kiruhuko bikanafasha abana guhuga ntibishore mu ngeso mbi zituma batwara indan’ibindi.

Ati “Dufite ababyeyi bakwiye kugira inama urubyiruko, igitaramo dukwiye kugishyiramo imbaraga kuko kirakomeye,”

Kugeza ubu mu Rwanda igitaramo cyumvwa gusa ku maradiyo atandukanye, ibindi bitaramo bihuza abantu bikaba byiganjemo indirimbo z’abahanzi na bo usanga bakoresha indimi zivanze zitagira aho zihurira n’umuco nyarwanda.

theinspirerpublications@mail.com

 

 

2,238 total views, 3 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *