Kutubahiriza indangagaciro nka kimwe mu bitiza umurindi amakimbirane mu ngo

Hakizimana Elias.

Hashize igihe kinini havugwa amakimbirane mu ngo z’abanyarwanda akenshi usanga afite inkomoko mu mibanire y’abashakanye ibuzemo indangagaciro nk’ubupfura, kubahana no guca bugufi.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko kutagendera kuri izi ndangagaciro biri mu bituma urubyiruko rwo muri iki gihe rwishyingira ariko ingo zabo ntizirambe kukoziba zidashingiye ku ndagagaciro na kirazira bikwiye abanyarwanda.

Mukamurangira Ruth utuye mu murenge wa Matimba agira ati “None se niba uhura n’umukobwa uti ndagukunze mukagenda mukajya hariya niba ari no mu icumbi mukabamo, igihe cyagera ukamubwira uti haguruka ugende ubwo urugo ntirusenyutse kandi ntusigaranye abana batagira nyina? Ariko agumye hamwe agasabwa agashyingirwa byemewe n’amategeko ntiwapfa kumubwira ngo haguruka ugende.”

Uyu mubyeyi avuga ko ingo zo hambere zitakundaga kubamo amakimbirane kuko zabaga zubakiye ku ndangagaciro zo kudahemuka no kwihangana.

Yagize ati “Wari umuco twakuriyemo, twabayemo, ukavuga ngo uyu mugabo ni umugabo wawe nawe uri umugore we yagusabye iwanyu, aragukwa baragushyingira, tugomba kubana twubahana,”

Umuranga mu muco wo gushyingirana

Musoni Francois Xavier, umusaza ugeze mu zabukuru wo mu murenge wa Matimba mu kagari ka Kagitumba. Avuga ko umuranga yari afatiye runini abagiye kurushinga bikabarinda ibibazo byo mu miryango.

Ati “Umukobwa yajyaga kuva iwabo afite umuranga umurangiye umusore runaka mwene runaka. Ubu icyo tubagaya ni uguhura bikaba ibyo gusa kandi wajya kumva ukumva ngo barahemukiranye, akuzaniye abana babiri uri se waramubyaye.”

Ndayambaje Celestin, atuye mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare avuga ko amakimbirane yo mu miryango y’ubu ashingira ku gucana inyuma bituruka ku ibura ry’indangagaciro.

Avuga ko iyo habuze indangagaciro yo kwiyubaha, umugabo akajya ataha yasinze buri gihe uburere bw’amana bwangirika.

Sibomana Fidele wo mu murenge wa Karangazi avuga ko ingo zitarimo amakimbirane ari nke muri iki gihe. Mu gace atuyemo ngo bugarijwe n’ubusinzi bw’ababyeyi.

Yagize ati “Amakimbirane ni yo masa. None se umugore ugasanga ari hariya mu gasanteri ajye kunywa asinde, umugabo wenda ntibari kumwe ari mu rugo, naza amubaze ati wari urihe ahere ko yongere ajyende?”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian avuga ko kutubahana hagati y’abashakanye biri gutiza umurindi amakimbirane akomeje kuba mu ngo.

Avuga ko na none ingo z’ubu zisa nk’izubakiye ku musenyiku kubera uburyo abasore n’inkumi basigaye bafata umwanzuro wo gushinga urugo batabanje kumenyana bihagije

Ati “Umuco barawuvangiye, amakimbirane mu ngo ubu, aho kibazo jye nkibona ni uburyo abantu bashyingirwa. Abantu benshi barishyingira kandi ntibazirikana ko uko byakoroheye kubona umugore, uko byakoroheye kubona umugabo ari na ko byoroshye gutandukana,”

Mushabe agaruka ku muranga mu muco w’u Rwanda, akavuga ko yagiraga akamaro mu kubaka urugo rushikamye kuko kera ntawarambagizwaga adafite umuranga.

Ati “Umuranga yagiraga uruhare mu kujya kumenya aho ibibazo bituruka iyo habagaho amakimbirane. Waba wishyingiye ukagira umuranga w’iki?”

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na Association Modeste et Innocent (AMI) muri Werurwe 2018 bugaragaza ko amakimbirane yo mu ngo atuma imiryango ibatwa n’ubukene bikototera n’iterambere ry’igihugu ku buryo u Rwanda ruhomba miliyoni eshatu z’amadolari buri mwaka.

Imibare ya Polisi y’Igihugu yo mu Ukwakira 2017 igaragaza ko hagaragaye ibirego 546 by’abashakanye barwanye mu ngo, ubwicanyi hagati y’abashakanye mu mezi icyenda ya mbere ya 2017 bwabaye 69. Mu gihe urugomo rwavuyemo impfu rwabaye ni 25, muri aba abagabo ni 10 abagore bapfuye ni 15.

theinspirerpublications@gmail.com  

 

 

 

 

 

3,169 total views, 4 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *