Amashyirahamwe y’ingobyi, impamba ikomeye i Nyagatare bakoresha mu gutabarana

Hakizimana Elias.

Abaturage bo mu Karere Kanyagatare bavumbuye ibanga ribafasha gutabarana cyane cyane mu byago by’urupfu binyuze mu mashyirahamwe y’ingobyi, aho batanga imisanzu y’ubwizigame upfushije bakamufasha gushyingura nta kiguzi atanze.

Uyu muco wo gutabarana bamwe mu batuye mu murenge wa Rukomo muri aka karere batangarije The Inspirer ko bawukomora mu Karere ka Rwamagana.

Gutabarana ni imwe mu nkingi ikomeye mu ndangagaciro z’abanyarwanda kuva Gihanga yahanga u Rwanda, ukaba n’umuco mwiza wakomeje kuranga Abanyarwanda.

Aba baturage bashyizeho amashyirahamwe y’ingobyi abagoboka mu gihe hari upfushije umuntu, bakamubonera isanduku yo kumushyinguramo n’indi nkunga yo gufata mu mugongo abo asize.

Tabaro Fidèle, ni umuturage wo mu murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Nyagatare, akaba yaraje kuhatura aturutse mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2012. Ataramara n’iminsi 30 yimutse, umwana we yahise apfa, atabarwa n’abakirisitu b’abarokore basenganaga i Rwamagana, ari na ho ngo bakomoye uyu muco.

Avuga ko baje kumufasha kumushyingura gikirisitu nk’uko bari babimenyereye iwabo, umuhango urangira nta cyo yishyuye na kimwe.

Uyu mugabo avuga ko yasanze ari umuco mwiza ageze no muri Rukomo muri Nyagatare awusangiza abaho none ubu wamaze gukwira akarere kose.

“Uburyo ino aha tubigenza dushinga amashyirahamwe y’ingobyi urigiyemo iyo agize ibyago turamutabara tukamuha ibisabwa kuko amafaranga aba yaragiye atanga buhoro buhoro aba yaragwiriye. Tubasha kumugurira isanduku kandi ubusanzwe tunatangirana ubwisungane mu kwivuza,”

Uyu muco wo gutabarana, Tabaro avuga ko wamucengeye mu maraso ndetse n’abandi baturage bamaze kuwutora.

Ati “Turatabarana cyane ndetse jyewe ubwanjye iyo hari umuntu ugize ibyago duturanye ndibwiriza nkajya kurara ikiriyo byageza nk’ejo tukamutabara nta kibazo,”

Uyu muco udasanzwe mu gutabarana ngo bawutangiye mu gihe bicaye bagatekereza bagasanga urupfu rutera rudateguje kandi ntirugire uwo rurobanura.

Tabaro ati “Twari turi mu muryango wa Dutabarane i Rwamagana ngeze ino ntangiza yo umuryango nka wo ubu tumaze kugera ahantu hakomeye. Buri mwaka tugurira abanyamuryango ubwisungane mu kwivuza, upfushije tukamugurira isanduku n’ibigendana no gushyingura byose.”

Ngo si ugutabarana mu byago nk’urupfu gusa kuko n’utewe n’abajura bamutabara.

Umuco wo gutabarana muri rusange mu makuba no mu ngorane zitandukanye Tabaro avuga ko utazigera ugira inkomyi kuko bamaze kuwutora kandi ngo ntibazawutatira.

No mu gihe jy’amajye barafashanya

Tabaro yabwiye The Inspirer ko bafite n’irindi shyirahamwe bita Dutabarane, aho bagerageza gufasha abahuye n’akanda bakabahembura.

Ati “Duteranya ibishyimbo byagera mu itumba ushonje niba afitemo nk’ibiro 10 tukamuha nk’ibiro umunani akazunguka ibiro bibiri ku wundi mwero,”

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare bafite umuco mwiza wo Gutabarana mu byago no mu majye.

Singayirimana Veneranda, umukecuru w’imyaka 58, atuye mu murenge wa Rukomo, avuga ko hakwiriye amahugurwa, abayobozi bakigisha abaturage umuco wo gutabarana kuko abakiri bato baracyagenda biguruntege mu bijyane no gutabarana.

Imanidufashe Jean pierre ufite imyaka 20, avuga ko gutabarana ari urugero rwiza bahabwa n’ababyeyi. Ashimangira ko azakomera kuri uyu muco ndetse akanawutoza bagenzi be.

Ati “Nta muntu umwe wigira, gutabarana bikwiye kuduha isomo nk’urubyiruko tukamenya ko ari inzira ikomeye yo kubaka ubumwe hagati y’abanyarwanda,”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian aganira na The Inspirer yadutangarije ko umuco wo gushyigikirana cyane cyane mu byago no mu birori by’ubukwe abaturage bawugize uwabo ndetse ko umaze gutera imbere cyane.

Yagize ati “Iyo urebye ukuntu abantu ubu basigaye bafite amashyirahamwe atandukanye ashyigikirana iyo bapfushije ukabona ntabwo umuntu yihariye urupfu ari wenyine, ubona ko umuco wo gutabarana ubarimo. Nk’ubu dufite hano mu mujyi wa Nyagatare ishyirahamwe ry’abantu bagera kuri 600 bashyigikirana umuntu yapfushije, iryo ni rimwe mu yandi atandukanye ariko umuntu iyo yapfushije ukabona bamuhaye amafaranga, yagira ubukwe bakamuha amafaranga, urabona ko bamaze no gushyiraho n’amategeko bamaze gutera imbere rwose mu buryo bufatika,”

Avuga ko kugeza ubu uyu muco wo gushyigikirana mu byago by’urupfu wafashe intera ndende mu karere, aho umuntu apfusha ukabona abantu baramushyigikiye bamugiye inyuma ari benshi cyane kabone n’iyo yajya i Bugande cyangwa ahandi.

Ati “Turabashyigikira rero tukanabibashishikariza ndetse na twe ayo mashyirahamwe menshi tuyarimo kugira ngo tubereke ko tubashyigikiye. Tuzakomeza gukora ubukangurambaga ndetse ku buryo n’utundi turere twazadufataho urugero rwiza.”

Gutabarana ni umuco w’abanyarwanda wahozeho na kera, bakabikora babikunze kandi nta kiguzi utabarwa atanze.

theinspirerpublications@gmail.com  

 

 

1,226 total views, 12 views today

Spread this story

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *